I Goma habonetse undi murwayi wa Ebola

Ubuyobozi bushinzwe kurwanya ebola muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwemeje ko habonetse undi murwayi wa Ebola ndetse iramuhitana.

Uwa mbere wagaragayeho Ebola i Goma yarapfuye
Uwa mbere wagaragayeho Ebola i Goma yarapfuye

Prof. Jean Jacques Muyembe ukuriye itsinda rya leta rishinzwe kurwanya ebola muri Congo yemeje ko umuturage wabonetseho ebola yapimwe akayisanganwa kuwa 30 Nyakanga 2019 yitaba Imana mu gitondo kuwa 31 Nyakanga 2019.

Umuturage wagaragayeho yari avuye mubice bya Ituri aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye, Prof Muyembe avuga ko umurwayi yakurikiranuwe n abaganga ahitwa Kiziba kuwa 13 Nyakanga akurikiranwa n abaganga kugeza ubwo kuwa 30 Nyakanga agaragaza ibimenyetso bya Ebola bimuviramo no kwitaba Imana.

Kongera kugaragara k umurwayi wa ebola mu mujyi wa Goma ni inkuru y inshamugongo kubatuye umujyi wa Goma bari bizeye ko ikibazo cyarangiye.
Naho Ubuyobozi bw akarere ka Rubavu gakomeje ibikorwa byo kwirinda ebola ko yakwinjira mu Rwanda higishwa uko ebola yirindwa, kwirinda kujya muri Congo no kwirinda gusuhuza no gukorakora ibyo babonye, kongera isuku no kunyura ku mipaka yemewe bagapimwa ebola.

Mu mujyi wa Goma mu gitondo kuwa 31 Nyakanga ingendo z amato ajya bukavu zari zahagaritswe kubera gushaka abahuye nuyu murwayi wa Ebola nyuma yuko bimenyekanye ko hari umugore wahuye n umurwayi washakaga kujya Bukavu, Ubuyobozi bw urwego rushinzwe abinjira n abasohoka mu mujyi wa Goma bakajije ibikirwa kubyambu n ikibuga cy indege cya Goma.

Ebola imaze gutwara ubuzima bw abantu babarirwa mu 1790 mu gihe abarwayi babarirwa mu bihumbi 2700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka