Kera ababonaga umukobwa ugiye mu bukerarugendo babaga bazi ko agiye mu buraya - Prof Tombola

Prof Tombola Gustave, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) asanga abantu cyane cyane urubyiruko bakwiye guhindura imyumvire yahozeho ku bantu bakora ibijyanye n’ubukerarugendo. Ashishikariza urubyiruko kubyiga kuko birimo amafaranga.

Prof Tombola (uhagaze) ashishikariza urubyiruko kugana mu byerekeranye n'ubukerarugendo kuko harimo amahirwe menshi
Prof Tombola (uhagaze) ashishikariza urubyiruko kugana mu byerekeranye n’ubukerarugendo kuko harimo amahirwe menshi

Prof Tombola asobanura ko hari uwiga ibijyanye n’ubukerarugendo ashaka akazi, hakaba n’uwiga ubukerarugendo ashaka kuzahanga akazi.

Yasobanuye ko kera abantu bari bazi ko niba umukobwa agiye mu bukerarugendo, ubwo ngo agiye mu byerekeranye n’uburaya, bityo ibyerekeranye n’ubukerarugendo bakabifata nk’akazi gasuzuguritse.

Ati “Ariko uyu munsi niba weretse umukobwa cyangwa umuhungu ko kwiga ubukerarugendo byamuhesha akazi muri RwandAir cyangwa muri Hoteli ikomeye, kandi agahembwa kurusha uwo muri Banki, yakumva vuba akamaro ko kubyiga.”

Prof Tombola Gustave asobanura ko ikindi gikwiye gushishikariza urubyiruko kwiga ubukerarugendo ari uko ubu akazi gahari kuko bikiri ibintu bishya mu Rwanda mu gihe kwiga ibindi byahozeho mu Rwanda kuva na kera usanga akazi ari gake kuko hari benshi babyize.

Hari amahirwe Leta ishyiraho yo gufasha abantu kwihangira imirimo cyane cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo, amabanki na yo akaba abifashamo abo bantu bashaka kwihangira imirimo.

Amwe muri ayo mahirwe ahari ajyanye n’ubukerarugendo abantu bashobora kwihangiramo imirimo, Prof Tombola ayasobanura yifashishije ingero nko ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kigiye gutangira.

Ati “Kiriya kibuga mpuzamahanga cya Bugesera kizagira abantu benshi bakigendamo. Bazakenera imodoka zibatwara, bazakenera amacumbi bazararamo, bazakenera resitora bazariramo, bazakenera ibyo kunywa, bazakenera ababayobora babaha amakuru ku Rwanda. Rero byonyine kuba warize neza gusobanura u Rwanda uko ruteye, icyo gihe uhita wiha umurimo.”

Ibi bisobanuro ku kamaro k’ubukerarugendo, Prof Tombola yabisangije urubyiruko rw’abanyeshuri rwo hirya no hino mu gihugu rurimo gufashwa n’ikompanyi ikora ibijyanye n’ubukerarugendo yitwa Hermosa Life Tours and Travel ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RDB).

Abari bahagarariye inzego zitandukanye zirimo na RDB basobanuriye urwo rubyiruko akamaro k'ubukerarugendo no kwita ku bidukikije
Abari bahagarariye inzego zitandukanye zirimo na RDB basobanuriye urwo rubyiruko akamaro k’ubukerarugendo no kwita ku bidukikije

Urwo rubyiruko rurasobanurirwa akamaro k’ubukerarugendo, akamaro ko kubungabunga ibidukikije, kwiga ubukerarugendo n’amahirwe ari mu kwihangira imirimo mu byerekeranye n’ubukerarugendo.

Oreste Ntirenganya, umuyobozi w’iyo kompanyi ikora ibijyanye n’ubukerarugendo yitwa Hermosa Life Tours and Travel asobanura ko mu bukerarugendo harimo amahirwe cyane cyane iyo urubyiruko rubisobanuriwe hakiri kare kuko ari kimwe mu byo igihugu gishyize imbere kandi byinjiza n’amafaranga.

Ati “Urubyiruko ni bo Rwanda rw’ejo, ni bo bazaba bafite amakompanyi y’ubukerarugendo, bafite amahoteli. Rero mbona ari ho abakiri bato bakwiye guhanga amaso ku bijyanye n’ubukungu bw’igihugu mu bihe biri imbere.”

Bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bumvise akamaro k’ubukerarugendo basanze ari ingirakamaro biyemeza kurushaho kubikurikirana.

Ikirezi Cyuzuzo Melissa wiga muri Lycée Notre Dame de Citeaux avuga ko asanze amahirwe ari mu bukerarugendo ari menshi.

Ati “Dusanze ubukerarugendo bwinjiza amafaranga menshi mu iterambere ry’igihugu. Rero uko nkatwe tukiri batoya dushyiramo imbaraga mu kumenya inyungu dukura mu bukerarugendo, ni na ko tugenda twumva impamvu tugomba kurushaho kubungabunga no gukunda ibidukikije. Uko tubibungabunga ni ko ba mukerarugendo bazagenda baza mu gihugu ari benshi, bityo n’amafaranga igihugu cyinjiza akiyongera. Muri rusange twamenye ko kwiga ubukerarugendo atari uguta umwanya.”

Mugenzi we witwa Brian Kalisa wiga i Nyanza muri Groupe Scolaire Mater Dei ashimira ababafashije kumenya byinshi ku bukerarugendo kuko ngo ubumenyi bari babifiteho butari buhagije. Asanga kandi uko bazarushaho kwita ku bidukikije, bizateza imbere igihugu, noneho n’imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka