Polisi na MINALOC bagiye guhemba cyangwa guhana imirenge kubera isuku
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), barasaba buri muturage gutungira agatoki umupolisi, ahantu hose abonye umwanda n’ibindi bibazo.

Ubuyobozi bw’imirenge ni bwo buzabazwa ibijyanye n’isuku n’umutekano by’ahantu nyabagendwa hahurira abantu benshi, mu ngo no ku mibiri y’abantu, bukabihemberwa cyangwa bukabihanirwa.
Abayobozi ba Polisi na MINALOC babitangaje kuri uyu wa 03 Kanama 2019, ubwo basozaga ubukangurambaga bw’isuku, umutekano no kubungabunga ibidukikije, bwari bumaze amezi atandatu bukorwa na Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza avuga ko umupolisi wese uhagaze cyangwa ukorera hafi y’ahamenwe ibishingwe n’amazi mabi kuri ubu abihanirwa.
Agira ati"Ahantu umupolisi akorera akazi hose, haba ku muhanda, ku nyubako ashinzwe kurinda, ku mipaka,...nihaba hari umwanda uwo mupolisi arabihanirwa".
Ati "Ntabwo uwo mupolisi azavuga ngo ashinzwe umutekano mu muhanda gusa, ariko ni n’inshingano zawe nk’umuturage, ko nubona umwanda uzabimenyesha umupolisi ukwegereye".

Umukuru wa Polisi akomeza yibutsa ko kujugunya amasashi, amacupa n’indi myanda ahatari ikimoteri, ngo bihanwa n’amategeko.
Umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, na we akomeza ashimangira ko abohereza amazi mabi muri za ruhurura, barimo n’abafite inyubako nini, ngo bateganyirijwe ibihano bikomeye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa 04 Kanama 2019, gahunda yo kurinda umutekano, guharanira isuku no kurinda ibidukikije igiye gukurikizwa mu gihugu hose.
Minisitiri Prof Shyaka Anastase agira ati "Imbaraga zirashyirwa mu guharanira isuku y’ahahurira abantu benshi, mu ngo no ku mibiri y’abantu, kandi ntabwo hazabaho guhemba gusa ahubwo hazabaho no kubaza ndetse no guhana abatabyubahiriza".

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ivuga ko mu Rwanda ndetse no ku rwego rw’isi muri rusange, mu mpfu zose zihitana abantu, umwanda ufitemo uruhare rwa 4%, ndetse ko ubumuga bungana na 6% na bwo buterwa n’umwanda.
MINISANTE ivuga ko mu mpfu ziterwa n’impiswi, indwara z’ubuhumekero hamwe n’ubuhumyi (trachoma), 60% ngo ziba zaturutse ku mwanda.
Mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, iyabaye iya nyuma mu isuku n’umutekano ni Gatenga (Kicukiro), Kigali (Nyarugenge) na Bumbogo muri Gasabo.
Mu mirenge yarushije indi, ku mwanya wa mbere haza Kimironko muri Gasabo, umwanya wa kabiri n’uwa gatatu yafashwe n’imirenge ya Muhima na Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.
Mapambano Nyiridandi uyobora umurenge wa Kimironko avuga ko igihembo bahawe cy’imodoka n’igikombe babikesha gukoresha abaturage mu bikorwa byo kwicungira umutekano no kwigirira isuku.
Ku rwego rw’uturere, Akarere ka Gasabo ni ko kaje ku mwanya w’imbere, kakaba karushije Nyarugenge na Kicukiro.






Ohereza igitekerezo
|