Aborozi barasaba ko amasoko yakwiyongera nk’uko umukamo wiyongera

Aborozi mu karere ka Nyagatare bavuga isoko ry’amata bafite ari rito mugihe ingamba zo kongera umukamo zigenda zigerwaho.

Amata apimwa ku munzani mbere yo gushyirwa mu byuma bikonjesha.
Amata apimwa ku munzani mbere yo gushyirwa mu byuma bikonjesha.

Akarere ka Nyagatare kazwiho guhera kera kugira inka nyinshi. Uyu mwaka habarurwa inka 108,602, ibihumbi 65 nizo za kijyambere.

Nyamara izi nka ntizakunze gutanga umukamo uhagije kuko nko mu myaka ya 2015 hari amakusanyirizo y’amata yafungaga cyangwa ugasanga bakira amata macye cyane igihe cy’impeshyi.

Urugero rwa vuba, umwaka ushize wa 2018, ikusanyirizo rya koperative Matimba Tworore Kijyambere, ukwezi kwa cyenda hakiriwe litiro 8,400 kimwe n’ukwa cumi.

Ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka bari kuri litiro 116,468.

Mutsinzi William umworozi mu murenge wa Karangazi avuga ko kuba umukamo utaragabanutse impeshyi yaratangiye ngo byatewe n’ubumenyi mu borozi no guteganyiriza ibihe.

Amata abanza gupimwa kugira ngo harebwe ubuziranenge bwayo.
Amata abanza gupimwa kugira ngo harebwe ubuziranenge bwayo.

Ati “Twaguye ubumenyi mbere twororaga inka ugakama litiro 2 nyamara ubu tworora nibura ikamwa litiro 10 kuzamuka, twahinze ubwatsi turagabura mu zuba, tworora izijyanye n’urwuri buri wese afite atari inka 50 muri hegitari 10.”

Nyakanga 2018 umukamo w’amata wari uhagaze kuri litiro 1,344,190. Ukwezi kwa gatandatu 2019 umukamo litiro miliyoni 2 zabuzeho 19,820.

Mutsinzi William avuga ko uko umukamo wiyongera hakwiye no kongerwa amasoko.

Agira ati “Umukamo uriyongera ariko isoko dufite rimwe ry’Inyange ni rito, hakwiye gushakwa amasoko hanze, inganda zitunganya ibindi bintu mu mata kuko kuyanywa gusa ntiyashira.”

Aborozi bamenye guhinga ubwatsi baranabuhunika.
Aborozi bamenye guhinga ubwatsi baranabuhunika.

Rutayisire Gilbert umukozi w’akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere avuga ko isoko bafite ritari ryatera ikibazo n’ubwo ryakira litiro ibihumbi 60 ku munsi.

Avuga ko mu bitekerezo harimo gushakishwa ba rwiyemezamirimo babafasha kugira ngo bakemure ikibazo cy’umukamo wiyongera buri munsi.

Ati “Ntakibazo cyari cyakabayeho ku isoko dufite ariko haratekerezwa n’ubundi buryo amata atabashije kujya ku Inyange yakorwamo ibindi bintu, tuzabifatanya n’abikorera ariko biracyari mu bitekerezo kugira ngo binozwe neza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka