Umuterankunga agiye gufasha abaturage ibihumbi bine kubona amazi meza

Abaturage babarirwa mu bihumbi bine bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Mwendo bagiye kwegerezwa amazi meza, nyuma y’uko muri ako kagari hari ikibazo cyo kutabona amazi meza ahagije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Emmanuel Rutubuka, tariki 01 Kanama 2019 yakiriye Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, ari kumwe n’umushyitsi wo muri Oman witwa Said Al Hadary, bakaba bari baje kubashyikiriza ku mugaragaro inkunga y’ibikoresho bizifashishwa mu kugeza amazi meza ku baturage.

Rutubuka avuga ko nyuma yo kubashyikiriza ibyo bikoresho bagiye gupanga gahunda y’uburyo bazakora umuganda wo gutangiza igikorwa nyirizina. Ni igikorwa kizakwirakwiza amazi meza mu Kagari ka Mwendo ahantu hareshya na kilometero imwe n’igice.

Rutubuka uyobora Umurenge wa Kigali avuga ko kugira ngo bemere kuza kubatera inkunga byaturutse mu bufatanye busanzwe hagati ya Islamu na Leta y’u Rwanda.

Emmanuel Rutubuka yashimiye abagiye kubafasha kwegereza amazi meza abaturage
Emmanuel Rutubuka yashimiye abagiye kubafasha kwegereza amazi meza abaturage

Rutubuka avuga ko nk’umuyobozi yashakishije abafatanyabikorwa bamufasha kugera ku ntego zo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza. Ngo yaganiriye n’uhagarariye Islamu muri uwo Murenge wa Kigali, baganira ku miturire n’amacumbi ku bantu bakennye, ndetse no kugeza amazi meza ku baturage kuko hari agace kanini k’abaturage badafite amazi, amubwira ko hari abantu ashobora kuzabaza.

Uhagarariye Islamu muri uwo murenge ngo yaje guhuza ubuyobozi bw’umurenge n’ubuyobozi bwa Islamu ku rwego rw’igihugu ndetse n’uwo muterankunga wo muri Oman, baraganira bemera kubafasha muri icyo gikorwa cyo kwegereza amazi meza abaturage batayafite bo mu Kagari ka Mwendo.

Rutubuka uyobora Umurenge wa Kigali ati “Umushinga wa mbere dutangiye gukorana ni uyu wo kwegereza abaturage amazi, ariko turizera ko n’indi mishinga yose izashoboka.”

Rutubuka avuga ko uyu mushinga uzasiga ukemuye ikibazo kinini kuko muri ako kagari konyine haboneka amavomero rusange abiri gusa, mu gihe abatuye akagari barenga ibihumbi umunani.

Ati “Rero ntibyari byoroshye kugira ngo bose bajye kuri ayo mavomero, ariko ubu ngubu tugiye gufata ikilometero cyose tucyegereze amazi. Muri icyo kilometero n’igice tuzashyiraho amavomero rusange abiri.”

Abaturage baturiye uwo muyoboro na bo ngo bazahabwa uburenganzira bwo gukurura amazi bayakuye kuri uwo muyoboro bayashyire mu ngo zabo.

Rutubuka ati “Birakemura ikibazo kinini kuko hejuru y’abaturage bagera ku bihumbi bine baraba babonye amazi.”

Rutubuka yashimiye uruhare rw’Idini ya Islamu n’umuterankunga babazaniye mu kubaka igihugu, no kwita ku bikorwa remezo bituma abaturage barushaho kuba mu buzima bwiza.

Ati “Icyo mbizeza ni uko ineza baba bagize, natwe tuzakomeza guharanira ko hari aho yakuye abantu n’aho yabagejeje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Emmanuel Rutubuka, yanasabye abaturage babihabwa kubifata neza, ntibumve ko uwabyigomwe yahaze ahubwo ko ari ukugira ngo na bo bazamure imibereho.

Said Al Hadary yavuze ko umutekano uri mu Rwanda utanga icyizere ko n'ibikorwa by'iterambere bizaramba
Said Al Hadary yavuze ko umutekano uri mu Rwanda utanga icyizere ko n’ibikorwa by’iterambere bizaramba

Said Al Hadary waje ahagarariye umuryango mpuzamahanga w’abagiraneza witwa Al- Istiqamat ufasha mu kuzamura abatishoboye bo mu Rwanda, mu Burundi na Congo, yabwiye Kigali Today ko ubusanzwe bakorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi haba muri Aziya, muri Canada no mu bindi bihugu bya Afurika, ariko baherutse no gufungura ishami rizakorera mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko kuri iyi nshuro yishimiye ko bagiye gufasha abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Mwendo kubona amazi meza.

Said Al Hadary yavuze ko batanze ibikoresho bizakenerwa mu kubaka uwo muyoboro w’amazi n’amavomo rusange, asobanura ko inkunga batanze yaguzwemo ibyo bikoresho ibarirwa muri miliyoni icumi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yatanze ubutumwa, asaba abantu kwitabira ibikorwa byo gufashanya, ibyo abantu bafite bakishimira kubisangira n’abandi.

Yanashimiye n’ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame ku bw’umutekano urangwa mu Rwanda kuko ari wo utanga icyizere ko ibikorwa nk’ibyo by’iterambere bizaramba.

Ati “Twishimiye kuba turi hano mu Rwanda, dufatanya mu bikorwa by’iterambere nk’abagize umuryango umwe.”

Mufti Salim Hitimana avuga ko mu byo bakora harimo no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza
Mufti Salim Hitimana avuga ko mu byo bakora harimo no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza

Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ibikorwa nk’ibyo babikora mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu guha Abanyarwanda imibereho myiza.

Yashimiye inzego bwite za Leta bakorana muri iyo gahunda, ashimira abafatanyabikorwa n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Yavuze ko badafasha abantu mu kuyoboka Imana gusa ahubwo ko bagira n’uruhare mu bikorwa by’iterambere kuko Roho nziza itura mu mubiri mwiza kandi ukomeye ufite imbaraga.

Sheikh Salim Hitimana yavuze ko bemeranyijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali ko bazategura igikorwa cy’umuganda udasanzwe kugira ngo ibyo bikorwa bitangire gukorwa ariko n’abaturage babigizemo uruhare, ndetse babimenye, bityo bazagire uruhare mu kubibungabunga no kubifata neza.

Bishimiye ko ibikoresho bimaze kuboneka bakaba bagiye gutegura umuganda wo gutangira igikorwa
Bishimiye ko ibikoresho bimaze kuboneka bakaba bagiye gutegura umuganda wo gutangira igikorwa
Ibi ni bimwe bizifashishwa mu kwegereza amazi meza abaturage bo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Kigali
Ibi ni bimwe bizifashishwa mu kwegereza amazi meza abaturage bo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka