Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge (Amafoto)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherekejwe na Madame Jeannette Kagame, yafunguye ku mugaragaro Hoteli yitwa Singita Kwitonda Lodge yuzuye itwaye miliyoni 25 z’amadolari.

Perezida Kagame yashimiye umushoramari Luke Bayles kuba yarahisemo gushora imari mu Rwanda, asaba ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru gushyigikira iryo shoramari riri mu bigiye kurushaho kugaragaza u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga mu bukerarugendo.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo Hoteli wabaye ku wa kane tariki 01 Kanama 2019, ubera mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ari na ho yubatse.

Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame ubwo bari bageze kuri Singita Kwitonda Lodge
Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame ubwo bari bageze kuri Singita Kwitonda Lodge

Ni hoteli yubatswe mu gihe cy’imyaka itandatu, aho igizwe n’indi nyubako yitwa Kataza House yakira umubare munini w’abayigana bashaka kuba hamwe.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yishimiye kwifatanya n’abitabiriye uwo muhango wo gufungura iyo nyubako, avuga ko izina Singita rizwi mu ruhando rw’amahoteli akomeye ku isi, kandi asanga ari agaciro kuba Singita yubatswe mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati “Nishimiye kwifatanya namwe muri iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Singita. Izina Singita rivuze byinshi mu ruhando rw’amahoteli akomeye ku isi. Turashimira cyane uwagize igitekerezo cyo kuyubaka mu Rwanda, ndizera ko izagaragaza isura nziza y’u Rwanda”.

Perezida Paul Kagame yasabye kandi ubuyobozi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru gukora cyane bakora ubuhinzi bunoze kandi baharanira guhaza isoko ry’abasura u Rwanda, barangwa n’umuco wo gutanga serivise inoze ku babagana.

Ni byo yasobanuye ati “Abaturage murasabwa gukora cyane, ndabona na Guverineri hano, ndatekereza ko ibikorwa bya Singita n’abazaza bayisura bazazanira ubukungu abatuye aka karere. Ni yo mpamvu musabwa gukora cyane mwongera umusaruro kugira ngo muhaze isoko ry’abazaza bagana iyi hoteli, kandi murasabwa kwakira neza abaza babagana, mugirana imikoranire myiza hagamijwe iterambere”.

Clare Akamanzi, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yavuze ko bashimishijwe no kuba Singita yubatswe mu Rwanda, avuga ko ari inyungu ku gihugu kuko iyo hoteri igiye gufasha kunguka ba mukerarugendo b’agaciro.

Yagize ati “Twishimye cyane ko dufite umushoramari nka Singita mu gihugu cyacu, tumaze igihe tuvuga ko ubukerarugendo bwacu mu gihugu bugira agaciro kari hejuru. Singita kuza mu gihugu cyacu bigaragara ko ingamba twari dufite zo kuzana mu gihugu cyacu ba mukerarugendo b’agaciro kari hejuru, biri kugenda neza”.

Clare Akamanzi yavuze ko kuva hongewe ibiciro bijyanye no gusura ingagi, biri gutanga umusaruro aho byinjiza amafaranga menshi kuruta ayinjiraga mbere y’uko ibiciro byikuba inshuro ebyiri.

Umunyafurika y’epfo, Luke Bayles, ni we washoye imari mu Rwanda yubaka Singita Kwitonda Lodge na Kataza House. Yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yitabiriye umuhango wo gufungura Singita, avuga ko yatekereje kuyubaka mu Rwanda nyuma yo kubona ko ari igihugu gitekanye, giha agaciro ubukerarugendo kandi gifite abaturage bagira urugwiro.

Yavuze ko iyo Hoteli ije kurengera ibidukikije no gufasha ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi gusura ingagi.

Luke Bayles kandi yavuze ko Singita yatangiye gushora imari mu bijyanye n’ubukerarugendo guhera mu mwaka wa 1993 aho iryo shoramari ryamaze kugera mu bihugu binyuranye birimo Afurika y’epfo, Tanzania, Zimbabwe n’ahandi.

Iyo hoteli y’inyenyeri eshanu yatanze akazi ku Banyarwanda 65 mu bakozi 75 ifite. Ni hoteri yahawe izina rya Kwitonda nyuma y’urupfu rw’ingagi yafatwaga nk’intangarugero mu bwitonzi yitwaga Kwitonda.

Ni hoteli yubatse ku buso bungana na Hegitari 72, mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze hafi y’ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura aho yubatswe mu buryo bwa Made in Rwanda hifashishijwe amabuye y’amakoro aboneka muri ako gace k’ibirunga itwara agera kuri miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika.

Uwo mushoramari avuga ko kimwe mu byamuteye kugira igitekerezo cyo kubaka iyo hoteli mu Birunga, ari uko yabonye ko aho hantu hari ubutunzi hakaba hakomeje gupfa ubusa aho cyari igishanga kidafite icyo kimariye igihugu.

Uraye muri Singita Kwitonda Lodge atanga amadolari 1750 ku ijoro rimwe, mu gihe kurara muri Kataza House ahakira abantu benshi ariko batarenze umunani, ijoro rimwe hishyurwa amadolari ibihumbi umunani.

Andi mafoto:

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ishoramari m’u Rwanda ntagisa naryo kuko riri mubiteza imbere ivihugu. Gusa ntibisanzwe kubona Umuzungu ajya gushyira mu ishyamba i Hotel, Leta yacu irasabwa kuba maso kuko harubwo hariya hantu habahari imali tukazicura yarayirenganye!!! Nukubikurikiranira hafi kbs, cyaneko hariya ntabukerarugendo buhambaye buhakorerwa kuko ndumva ingagi zikunze gukurura ba mukerarugendo zidakunze kugera muri za Sabyinyo.

Habiyambere Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

SINGITA Hotel

Igikorwa cyo kwishimira

Rutsindintwarane Eric yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka