Inteko Ishinga Amateko y’u Rwanda yamaganye raporo y’iya EU isaba ko Ingabire Victoire arekurwa
Mu gusesengura raporo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaganye bivuye inyuma ibikubiye muri iyi raporo, isaba ko Ingabire Victoire arekurwa nta yandi mananiza, ko ari ukwivanga mu buyobozi bw’Igihugu ndetse no kuvogera ubusugire bw’u Rwanda.

Ibi byatumye abagize Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda baterana bose kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, bafata umushinga w’imyanzuro yamagana ibikubiye muri raporo ya EU kuko ikubiyemo ibinyoma.
Ibikubiye muri iyo Raporo yakozwe tariki 15 Nzeri 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi (European Parliament) yasohoye umwanzuro usaba Leta y’u Rwanda kurekura ako kanya Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi, watawe muri yombi ku itariki ya 19 Kamena 2025 i Kigali.
Abadepite ba EU bavuze ko itabwa muri yombi rya Ingabire rifitanye isano no gukandamizwa kw’abatavuga rumwe na Leta, abanyamakuru ndetse na sosiyete sivile mu Rwanda. Bavuze ko ibyo bibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amahame ya demokarasi u Rwanda rwiyemeje kubahiriza ku rwego mpuzamahanga.
Umwanzuro w’Inteko ya EU usaba ko Victoire Ingabire n’abandi banyapolitiki bafunzwe bazira ibitekerezo barekurwa nta mbogamizi, u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bwo kubona ubutabera buboneye, harimo no kwemerera Ingabire guhitamo abamwunganira mu mategeko, Leta ihagarika iterabwoba n’ifungwa rya hato na hato ry’abanyapolitiki, abanyamakuru n’abasivile batavuga rumwe na yo, hakabaho umwanya wo kuganira ku bibazo bya politiki no kubahiriza amatora arimo ubwigenge kandi aboneye.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yasabye kandi ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’ibihugu biyigize bakurikirana imanza mu Rwanda, bagasura abo bafunzwe bazira ibitekerezo byabo, kandi bakubahiriza ko ubufatanye n’u Rwanda bugendera ku ihame ry’uburenganzira bwa muntu na demokarasi.
Senateri Dr Usta Kaitesi, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yavuze ko Komisiyo zifite Politiki mu nshingano, nyuma yo gusuzuma ibyatangajwe na EU bateguye umwanzuro uzashyikirizwa Inteko ya EU.
Depite Nabahire Anasthase Perezida wa Komisiyo y’imiyoborere n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore, umutwe w’Abadepite, yibukije ibikubiye muri uwo mwanzuro agaragaza ko bidashingiye ku bwubahane bw’ibihugu, ahubwo ko bishingiye ku makuru y’ibinyoma.
Senateri Dr Usta Kaitesi yavuze ko amakuru akubiyemo agorekwa n’ibihugu bifitiye urwango u Rwanda, kandi bigamije gutesha agaciro ubwigenge bw’ubutabera, inzego zubakiye ku ihame rya Demokarasi, iterambere, umwanya n’icyubahiro by’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Ni muri urwo rwego abagize Komisiyo imitwe yombi, bateguye umwanzuro wo gusaba Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo iwemeze.

Muri make uyu mwanzuro unenga ibijyanye n’umwanzuro wakozwe na EU ku bijyanye na Ingabire Victoire, ugashimangira ko Leta y’u Rwanda ari Repubulika yigenga ishingiye kuri Demokarasi kandi yubahiriza amategeko.
Uributsa ubwingenge bw’ubutegetsi bw’ubucamanza bw’u Rwanda, ari nabwo bufite inshingano y’umurinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu kandi igasaba iyubahirizwa ry’amahame y’ubwubahane mu bufatanye bwose bw’iterambere.
Senateri Kaitesi ko ari muri urwo rwego Komisiyo zombi zisaba inama ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kwemeza umwanzuro ukurikira:
Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda imaze kubona umwanzuro utishimiye w’Inteko Ishinga Amategeko yaEU wo 15 Nzeri 2025 ku bijyanye na Ingabire Victoire (2025/2861(RSP), Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishimangira ko u Rwanda ari Leta yigenga ifite ubusugire, ubwigenge, kandi igendera ku mategeko nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Izirikana ko u Rwanda rwemera imitwe ya politiki myinshi ku buryo iyujuje ibisabwa n’amategeko ishingwa kandi igakora mu bwisanzure.
Iributsa ko ubucamanza bw’u Rwanda aribwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu kandi bwubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko n’Amahame mpuzamahanga.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iributsa kandi ko Ingabire Victoire yahamijwe ibyaha bitandukanye, nyuma agafungurwa ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, ubu akaba afunze by’agateganyo kubera ibindi byaha akekwaho.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ikomeje imyanzuro yo muri Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya EU igaragaramo kwivanga mu mikorere y’ubucamanza, ibyo bikaba binyuranye n’amahame ahuriweho y’ubwingenge bw’ubucamanza n’aya Demokarasi.
Yamaganye umwanzuro n’imvugo by’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi bishingiye ku makuru abogamye, adashingiye ku mategeko, agorekwa n’abanyapolitiki n’ibihugu bifitiye urwango u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, bigamije gutesha agaciro ubwigenge inzego zubakiye ku ihame rya Demokarasi, ku iterambere n’umwanya n’icyubahiro by’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Irasaba iyubahirizwa ry’amahame y’ubwubahane, ubwizerane no kubazwa inshingano mu bufatanye bwose bw’iterambere bityo ikagaya ibangamirwa ry’ayo mahame mu mikorere y’Inteko zishinga Amategeko.
Senateri Dr Usta Kaitesi avuga ko uyu mwanzuro nutorwa basaba ko hemezwa ko ushyikirizwa Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi ushinzwe uburenganzira bwa muntu, inama y’ubumwe bw’u Burayi, Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango w’Abibumbye, Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi.

Abadepite bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri iyi Raporo bose bahuriza ku kunenga ibikubiye muri iyi Raporo.
Abadepite bagaragaje ko ishyaka rya Ingabire Victoire DALFA Umurinzi, rikora ritujeje ibisabwa, bityo Inteko ya EU itari ikwiriye kuvuga ko ari umuyobozi waryo kandi rikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Depite Mukabunani yagize ati “Bafite ikindi bagamije kuko amashyaka atavuga rumwe na Leta (Opposotion) yo mu Rwanda dufite ikibazo sibo bazatuvugira, ubundi se batuvuganira nka nde! Amashyaka atavuga rumwe na Leta arahari ariko na yo aharanira ko Igihugu cyubakwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|