Abanyarwanda batanu bamaze amezi 16 bahingira amafaranga 22 muri Uganda

Jean d’Amour Nizeyimana na bagenzi be bane, bamaze amezi 16 bafungiye muri Uganda, baratangaza ko bakoreshwaga imirimo y’uburetwa kandi ku gahato, ku munsi buri wese akabarirwa amashiringi 100 ya Uganda, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 22.

Ayo ni amafoto ku nkuru y'Abanyarwanda bari bafungiye UG
Ayo ni amafoto ku nkuru y’Abanyarwanda bari bafungiye UG

Abandi bane bari bafunganywe na Nizeyimana Jean d’ Amour ni Dusabimana Jean Paul, Barihoreye Philippe, Nizeyimana Jean Damascene na Ngaruwenimana Innocnet.

Aba banyarwanda bavuga ko bafungiwe muri Uganda mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka ushize wa 2018, bashinjwa kuba barabaga muri icyo gihugu nta byangombwa babifitiye, gusa bo bakavuga ko bari babifite.

Nizeyimana Jean d’Amour avuga ko agifatwa hashize igihe gitoya we na bagenzi be bakajyanwa mu rukiko, nyuma bagakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Iki gifungo ngo cyaje kugabanywaho amaezi umunani, hasigara amezi 16.

Avuga ko mu gufungwa kwabo bakoreshejwe imirimo y’agahato irimo guhinga, gutema ishyamba n’indi, hakiyongeraho no gukubitwa buri munsi.

Ati “Twagezeyo dusanga ibintu ntibyoroshye, dusanga ni ugutema amashyamba y’amahwa, ni uguhinga, turakubitwa, baratubwira bati ni ugukora, udakoze ni ugupfa. Dukomeza kuguma muri ubwo buzima, kugeza ubwo batubwiye bati mutahe, baduha itike itugeza ku mupaka turataha”.

Nizeyimana Jean d'Amour
Nizeyimana Jean d’Amour

Nizeyimana ariko avuga ko n’ubwo mu kubarekiura babahaye amafaranga y’itike, atari ayo bari babahereye ubuntu, kuko ngo babahaye mu yo bari barakoreye igihe bari bafunze.

Avuga ko umuntu ufungiye muri gereza zo muri Uganda, iyo ajyanwe gukora imirimo y’amaboko, aba yandikiwe igihembo cy’amashiringi ya Uganda 100, ariko ngo ntibahita bayamuha.

Ati “Iyo uri gukora, ku munsi bakwandikira igiceri cy’ijana cya Uganda, ni amafaranga 22 y’u Rwanda. Ntabwo ari amafaranga y’itike baduhaye, kuko guverinoma ya Uganda yandikira umufungwa ukora imirimo y’amaboko, amashiringi 100”.

Aba banyarwanda kandi bavuga ko mu magereza afungirwamo Abanyarwanda muri Uganda iyo hagize uhura n’ikibazo cy’uburwayi nta buvuzi ahabwa, ndetse ngo hari n’Abanyarwanda bajya bagwa muri izo gereza.

Aba bose uko ari batanu bafunguwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2019, bagera mu Rwanda tariki ya 03 Kanama 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka