Rubavu: Habaye urubanza rw’abanze guterezwa cyamunara

Mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu tariki 31 Nyakanga 2019 habaye urubanza ruhagarika cyamunara y’ibikorwa bya KOADU nyuma y’uko abagize koperative KOADU bangiye ko umuhesha w’inkiko witwa Semajambi Leon ateza cyamunara ibagiro ryabo.

Imodoka y'umuhesha w'inkiko baherutse kuyibuza kugenda banga ko ajya guteza cyamunara ibagiro ryabo
Imodoka y’umuhesha w’inkiko baherutse kuyibuza kugenda banga ko ajya guteza cyamunara ibagiro ryabo

Umunyamategeko uhagarariye koperative KOADU avuga ko itegeko risaba ko umuhesha w’inkiko, nyuma yo gufatira imitungo itezwa cyamunara, hagomba kuba igenagaciro rikorwa n’urugaga rw’abagenagaciro nyamara ngo tariki ya 11 Nyakanga 2019 nibwo bafatiriye imitungo bakoresha igenagaciro ryakozwe mu kwezi kwa kabiri mbere y ifatira.

Ikindi abahagarariye koperative KOADU bavuga ni uko banki y’abaturage yandikiye umuhesha w’inkiko imumenyesha ko umutungo ashaka guteza cyamunara uri mu ngwate za banki atemerewe kuwuteza.

Ikindi cyavuzwe ni uko umutungo Semajambi ashaka guteza cyamunara ukiri mu manza aho uwitwa Hassan na bagenzi be bubatse isoko bakoresheje impapuro bivugwa ko ari impimbano ndetse Hakizimana Hassan na bagenzi be bakaba bafunzwe bakurikiranywe n’ubushinjacyaha kubera izo nyandiko. Rero ngo baramutse batsinzwe kandi imitungo ya KOADU yaratejwe cyamunara byagira ingaruka ku banyamuryango ba KOADU 92.

Urubanza rwo guhagarika cyamunara ruje nyuma y’uko rwiyemezamirimo Hakizimana Hassan na bagenzi be batsinze KOADU mu manza, aho baburana miliyoni 435 z’amafaranga y’u Rwanda bayishyuza zo kubaka ibagiro n’imirimo y’inyongera. Icyakora abagize KOADU bavuga ko ayo mafaranga ari akagambane kabaye hagati y’abari abayobozi ba KOADU na rwiyemezamirimo.

Ayo mafaranga yagombaga kwemezwa n’inama rusange y’abanyamuryango, ariko inama ntiyabayeho ahubwo rwiyemezamirimo n’abari abayobozi ba KOADU ngo bahimbye imyanzuro ndetse basinyira abanyamuryango, byemezwa na noteri w’Umurenge wa Rubavu ubu ufunzwe.

KOADU ishaka gutambamira cyamunara y’ibagiro umuhesha w’inkiko azateza cyamunara tariki 01 Kanama 2019.

Urukiko rw’ibanze rwa Rubavu ni rwo rwabereyemo urubanza rwa Koperative Dukundumurimo KOADU. Biteganyijwe ko umwanzuro ku guteza cyamunara usomwa kuri uyu wa kane tariki ya mbere Kanama 2019 saa mbili za mu gitondo, mu gihe cyamunara izaba saa yine. Ni mu gihe kandi Hakizimana Hassan na bagenzi be bafunzwe barimo kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Inkuru bijyanye:

Rubavu: Bitambitse umuhesha w’inkiko bamubuza kubatereza cyamunara (Video)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka