Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC Mohammed Adil Erradi nyuma yo gukoresha imyitozo ya mbere i Shyoongi, uyu munsi afatanyije n’umwungiriza we Bekraoui Nabiyl bakoreshereje imyitozo kuri Stade Amahoro.
Ni imyitozo yaranzwe cyane no kongerera ingufu abakinnyi, nyuma umutoza aza kugabanyamo amakipe yaranzwe n’umukino urimo ishyaka ryinshi.
Biteganyijwe ko APR FC izahaguruka i Kigali ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama yerekeza muri Kenya mu mikino ya gisirikare ihuza amakipe ya gisirikare ihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.











Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR FC IGIKOMBE NICYACU KBS APR OYEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!
aprfc izabikora kbs pe
Àpr izabikora kbs turayikunda cyane
tuzatsind igikombe ni icyacu
APR fc turayi shyigikiye nkabafana APR oyeeeeeeeeeeeeeeeee