Abitabira Expo 2019 baravugwaho gutahana udukingirizo ku bwinshi

Mu bantu batanu bitabira imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali, batatu muri bo ngo ushobora kubasangana udukingirizo bakuye muri iryo murikagurisha.

Aha ni hamwe mu hantu hatatu umuryango AHF utangira udukingirizo mu imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali
Aha ni hamwe mu hantu hatatu umuryango AHF utangira udukingirizo mu imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali

Ibi bivuze ko mu gihe mu myaka yashize abacuruza itumanaho, ibiribwa , ibinyobwa n’amabanki bahabwaga ibikombe nk’abahize abandi mu imurikagurisha, uyu mwaka umuryango utari uwa Leta na wo witabiriye iryo murikagurisha ushobora kubahigika.

Uwo muryango witwa AIDS Healthcare Foundation (AHF) umurika kandi ugatanga udukingirizo, ariko ukaba ufite n’izindi serivise utanga aho mu imurikagurisha zijyanye n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.

Uwo muryango AHF uvuga ko udukingirizo dusaga ibihumbi 20 dutangwa buri munsi muri iryo murikagurisha.

Ni mu gihe Urugaga rw’Abikorera (PSF) ruvuga ko abitabira imurikagurisha ku munsi babarirwa mu bihumbi 35.

Ibi bivuze ko abahabwa udukingirizo baramutse buri wese atwara kamwe, abangana na 57% baba bahabwa udukingirizo buri munsi.

Mu yandi magambo, mu bantu icumi bitabiriye Expo, batandatu muri bo baba bafite udukingirizo mu mifuka cyangwa mu dukapu. Ushobora na none kuvuga ko mu bantu batanu bitabiriye Expo, batatu muri bo baba bafite udukingirizo two gukoresha ibindi bitari ukutumurika gusa.

Nteziryayo Narcisse ushinzwe ibijyanye no gukumira indwara muri uwo muryango wa AHF, yabwiye KT Press dukesha iyi nkuru ko bafite ahantu hatatu (stands) batangira serivisi mu imurikagurisha kugira ngo babashe kwita ku mubare munini w’abantu babagana, abenshi basaba udukingirizo.

Ati “Twabikoze tugamije koroshya uburyo bwo gutanga udukingirizo ku badusaba, kandi umubare wabo ugenda wiyongera buri munsi.”

Aho uwo muryango umurikira serivisi zawo hari ameza aba arambitseho udukingirizo ku buryo udukeneye aza agafata utwo ashaka akagenda.

Aho hantu ngo hitabirwa cyane cyane mu masaha y’umugoroba guhera saa mbili z’umugoroba.

Abaza gutwara udukingirizo ngo bitabira cyane cyane ku masaha y'umugoroba
Abaza gutwara udukingirizo ngo bitabira cyane cyane ku masaha y’umugoroba

Nteziryayo avuga ko urebesheje amaso, mu babagana haba harimo n’abari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, ariko ngo ntibabima udukingirizo kuko wenda byatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Utwo dukingirizo nubwo badutangira ubuntu aho mu imurikagurisha, ubusanzwe ngo tugura mu mafaranga ari hatai y’ijana, magana abiri cyangwa magana atatu bitewe n’aho tugurishirizwa haba mu mafarumasi, mu tubari cyangwa mu mahoteli.

Abagabo n’abasore ngo ni bo batwara utwo dukingirizo cyane aho bari ku kigereranyo cya 80% mu gihe abagore n’abakobwa bari ku kigereranyo cya 20%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gitwaza arasobanutse nuburyo asobanura wumva butomoye kereka abiyita abigisha ataribo nibo batemera
Erega abifitemo ubumenyi buhagije no Dactor

Alias yanditse ku itariki ya: 3-08-2019  →  Musubize

Capots zikoreshwa ku isi buri mwaka ni billions/milliards nyinshi cyane.Igitangaje nuko inyinshi zikoreshwa mu busambanyi kandi imana ibitubuza. Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

mazina yanditse ku itariki ya: 3-08-2019  →  Musubize

Abantu bamaze kijijuka

John yanditse ku itariki ya: 3-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka