Biyari: Amakipe 15 yitabiriye Rwanda Cue Kings iri kuba ku nshuro ya kabiri
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Biyari mu Rwanda ryongeye gutegura irushanwa rya Rwanda Cue Kings riri kuba ku nshuro ya kabiri mu 2025, ryitabiriwe n’amakipe 15.

Ni iriushanwa ryatangiye tariki 12 Nzeri 2026, ryitabirwa n’amakipe 15 atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, aho yari agabanyije mu matsinda ane atatu muri yo afite agizwe n’amakipe ane irindi rigizwe n’amakipe atatu.
Nyuma y’imikino y’amatsinda yakinwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, muri buri tsinda havuyemo ikipe imwe aho amakipe ane ariyo yageze muri 1/2. Mu itsinda rya mbere hazamutse ikipe ya Snipers, Drums izamuka ivuye mu itsinda rya kabiri, mu gihe PANAFRIKA yazamutse ari iya mbere mu itsinda rya gatatu naho Elites ikazamuka ari iya mbere mu itsinda rya kane.
Imikino ya 1/2 ndetse n’umukino wa nyuma iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 17 Nzeri 2025 saa moya z’ijoro kuri Mundi Center ahari kubera iri rushanwa.
Ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 1 Frw, iya kabiri ihabwe ibihumbi 500 Frw naho iya gatatu itware ibihumbi 300 Frw mu gihe ubwo ryaherukaga gukinwa muri Kamena 2025, ryegukanwa n’ikipe ya Drums, iya mbere yahawe ibihumbi 700 Frw, iya kabiri itwara ibihumbi 400 Frw naho iya gatatu ihabwa ibihumbi 250 Frw.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|