Menya Huro, igicumbi cy’amateka y’umuganura mu Rwanda

I Huro mu Murenge wa Muhondo, mu karere ka Gakenke, ni ahantu habumbatiye amateka y’umuganura mu Rwanda, aho ibiribwa byaganuzwaga Umwami byose byahingwaga bikanakusanyirizwaga muri ako gace bakabyigemurira i bwami.

Bagaragaje uko imihango y'umuganura yakorwaga i bwami
Bagaragaje uko imihango y’umuganura yakorwaga i bwami

Ni amateka yagarutsweho cyane mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umuganura ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ubwo waberaga muri uwo murenge wa Muhondo tariki 02 Kanama 2019.

Ni umuhango werekaniwemo ibimenyetso binyuranye ndangamateka byarangaga umuganura muri ako gace kahoze kitwa Bumbogo, aho imbuto zose zaganuzwaga umwami zaturukaga nk’uko Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke yabigarutseho mu ijambo rye.

Agira ati “Abambogo ba hano n’Abatsobe bo kwa Musana nibo baganuzaga umwami, imihango y’ibwami ijyanye n’iminsi mikuru y’umuganura ntiyashoboraga gutangira batagezeyo ngo baganuze umwami.”

Nibo bajyanagayo imbuto nkuru arizo amasaka, uburo, inzuzi, n’ibindi. Niyo mpamvu twaje hano ku isoko, kugira ngo ayo mateka dukomeze tuyaganireho atazibagirana”.

Kera nta bagore bajyaga mu mihango y'umuganura i bwami kubera ikandamizwa
Kera nta bagore bajyaga mu mihango y’umuganura i bwami kubera ikandamizwa

Mu kurushaho kumenya neza amateka anyuranye y’umuganura yaranze ako gake, KigaliToday yegereye umusaza witwa Mudahinyuka Paulin wemeza ko ayo mateka yayabayemo, asobanura byinshi ku gace kitwa Huro ko mu Murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke.

Yavuze ko Umwami Ruganzu ll Ndoli yageze ahitwa i Kayenzi ka Byumba mu karere ka Rulindo kwa Nyirasenge Nyabunyana, aho umukurambere w’Umumbogo yafashe urugendo asanga umwami aho i Kayenzi aho yari kwa Nyirasenge yanateye ibiti birindwi, ahiswe Biti by’Imana ku mpinga ya Ruganga.

Umwami Rugangu ngo akimara gutera ibyo biti yatereye amaso i Huro yibuka ko ariho hamuganuzaga, ngo byaramubabaje abonye ko bakeneye imvura, ahita ajya ahitwa i Busigi gushaka abavubyi ngo batange imvura i Huro, anahagira igicumbi cy’ikusanyirizo ry’imbuto zizajya zikoreshwa mu muganura.

Umusaza Mudahinyuka, avuga ko aho hantu umwami yahakunze ahatuza imiryango izamufasha kubona imbuto zo kuganura ari bo bitwa Mumbogo, ba Nyamurasa n’abitwa Musana aho bari bashinzwe gukusanya umusaruro wo kohereza i Bwami mu muganura.

Abayobozi basangira n'abaturage
Abayobozi basangira n’abaturage

Agira ati “Aho hantu ntabwo hakomeje guturwa n’Abambogo gusa, umwami yahise ahatuza Musana na Nyamurasa bari barohereje imiganura myinshi i bwami, imbuto yaganuzwaga yari yiganjemo amasaka n’uburo, niyo mpamvu umwami yabahaga ubutaka bunini ngo babibe, abone icyo azaganuza mu muganura”.

Ngo yabahaye kandi n’ibyanya byinshi byo kwagikamo imizinga ngo azabone ubuki bwo gutegura imitsama (Inzoga).

Uwo musaza avuga ko mu mbuto zajyaga ibwami zabaga ziherekejwe n’imitsama, n’amata, kubera ko i Nyanza hari kure ngo bahekaga n’ibitenga(icyibo kinini cyabohwaga mu mikindo n’intarabana mu gihe cy’amezi atandatu) cyasukwagamo izo mbuto ubwo babaga bageze ku karubanda(mu rugo rw’umwami).

Uwo musaza avuga ko ubwo babaga bitegura kwizihiza umuganura, ingoma zajyanwaga i Mbirima na Matovu kwa Mibambwe lll Sentabyo zikavuzwa bishyimira ko yatsinze Mashira ya Sabugabo akigarurira utwo duce tw’i Nduga, ngo nyuma y’ibyishimo bagarukaga i Huro.

Umusaza Mudahinyuka avuga ko muri icyo gihe cyo kwizihiza umuganura ubwo babaga bari mu rugendo rujya i bwami hari aho abagore bahezwaga, ubu kakaba babyemerewe kuko basubijwe ijambo dore ko banagaragaye mu mukino ugaragaza amateka y’umuganura aho abagore bari bikoreye ibiseke.

Minisitiri Evode yashimishijwe n'amateka yasanze i Huro
Minisitiri Evode yashimishijwe n’amateka yasanze i Huro

Agira ati “Igitenga n’inkangara bifashishaga bajyana umuganura i bwami, byaherekezwaga n’abagabo gusa, nta mugore wabaga yemerewe kujya aho bari guherekeza umuganura, ariko mu gihe tugezemo murumva ko abagore bagomba kugaragara muri uwo mukino”.

Avuga ko Mumbogo, Nyamurasa na Musana aribo baherekezaga umuganura bari kumwe n’abakurambere barimo Rwamungu rwa Gashamura ka Mukangirashyamba rwa Kanyamahuro,aho bavaga i Huro, bakambuka Nyabarongo bakarara ahitwa i Kinyambi mu Nduga, bakagera i bwami ku munsi ukurikiyeho.

Ngo ubwo babaga bageze i bwami, bavuzaga umurishyo wo kubambura Umwami, hanyuma agasohoka mu ngoro ari kumwe n’Umugabekazi, Umwami akicara ku ntebe mu gihe Umugabekazi yicaraga ku musambi bakamushyikiriza umuganura bamuzaniye urimo imbuto,umutsama n’amata.

Nk’uko Umusaza Mudahinyuka abivuga ngo amasaka n’uburo byaravangwaga bigasukwa muri cya Gitenga ahasigaye umuganuza mukuru cyangwa umuhinzi mukuru bamara gusesekaza ya mbuto mu gitenga umwami akajya ejuru, umuganuza mukuru (Musana, Mumbogo, Nyamurasa cyangwa intumwa batumye i bwami mu gihe batabonetse) bakamuramutsa.

Mudahinyuka Paulin asobanura amateka y'umuganura i Huro
Mudahinyuka Paulin asobanura amateka y’umuganura i Huro

Ngo bamuramutsaga bagira bati “Gahorane amashyo n’ingoma Nyagasani mwami w’u Rwanda, mvuye mu gihugu cya Bumbogo, Musana yampaye umuganura w’imbuto zeze, yabibye amasaka, abiba uburo none abohereje umuganura”.

Agakomeza agira ati “Kandi yantumye ngo icyanya mwamuhaye kirimo imizinga nayo yatanze umusaruro none akaba aboherereje umutsama ngo mwururutse mu gihe mufungura imbuto ya Gihanga itunze abanyarwanda, ikindi atakwibagirwa ni ukugira ngo abibutse ko u Bumbogo mwamuhaye buri mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda”.

Ngo Umwami yabanzaga gusoma ku mutsama yarangiza agakora muri za mbuto akazinyanyagiza hirya no hino mu gihugu ati imbuto nikwire mu Rwanda, ngo icyo gihe abaturage bakishima, ababyeyi bakaganuza ababyeyi babo, hanyuma n’ababyeyi bakagera igihe bahuza abana babo bagashima uwabaye intwari ubundi bakagaya ikigwari.

Umusaza Mudahinyuka avuga kandi ko i Huro ariho havuye umugani wa Kinyarwanda ugira uti “Ihuriro ni i Huro” aho yemeza ko uwo mugani uvuga ku mateka maremare yaranze ako gace k’u Bumbogo amateka avugwamo n’umwami Yuhi lll Mazimpaka.

Ni amateka yakoze k’umutoma Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko, aho yijeje abatuye umurenge wa Muhondo ko agiye kuganira n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru za Leta, umuganura wa 2020 ku rwego rw’igihugu ukazihirizwa muri ako gace.

Ati “Numvise mu bijyanye n’umuganura aha hantu hafite amateka yihariye, ndagira ngo mbizeze kandi nibaza ko ku gipimo kigeze kuri 70%, umwaka utaha nzasaba Minisitiri w’umuco na Siporo, hanyuma ku rwego rw’igihugu uyu munsi tukazawukorera hano”.

Guverineri Gatabazi yasabye abaturage gufata umunsi w’umuganura nk’ingirakamaro aho imiryango isabwa guhura igacoca ibibazo bimwe na bimwe, igafatiramo n’ingamba zubaka iterambere ryabo baharaniranira kongera umusaruro mubyo bakora.

Uretse amateka ajyanye n’umuganura, muri uwo murenge wa Muhondo kandi hari andi amateka y’u Rwanda, mu mirenge ikikije ako gace ahari ikirenge cya Ruganzu, ibiti by’Imana aho Ruganzu ll Ndoli yabaye avuye i Karagwe.

Hari kandi n’amavubiro ahavaga amakuru yose y’igihugu ajyanye n’ihinga, hakaba n’amateka y’Umwami Mibambwe lll Sentabyo wari utuye i Mbirima na Matovu mu Murenge wa Coko uhana imbibe n’umurenge wa Muhondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arakoze umusaza Mudahinyuka Paulin; gusa Umwami Mashira ya Nkuba ya Sabugabo wa Nduga yivuganywe n’Umwami w’u Rwanda Mibambwe Sekarongoro Mutabazi ubwo yari abundutse (Sekarongoro) avuye mu Bunyabungo! Ntabwo ari Mibambwe Sentabyo rero!

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 5-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka