Dore zimwe mu ngaruka wagira kubera kunywa imiti ya buri gihe

Mu buzima bwa muntu habamo kurwara, bikaba ngombwa ko afata imiti imukiza indwara runaka. Hari igihe imiti ufashe ikiza indwara ariko ikagusigira ingaruka runaka (effets secondaires du medicaments).

Ni byiza ko umuganga abwira umurwayi ko imiti amuhaye hari ibyo ikiza ariko akamubwira ibindi bintu uyihawe yafata kugira ngo iyo miti itamugiraho ingaruka.

Dr Ngendahayo Flavien, umwarimu muri kaminuza akaba n’inzobere mu buvuzi bw’impyiko asobanura ko imiti yose kwa muganga baha abarwayi ngo ibakize uburwayi runaka iba ari uburozi(Drugs).

Uwo muti wica ibitera indwara runaka ngo ushobora no kwica uwawunyoye. Icyakora umuti ngo iyo utanzwe neza hakurikijwe icyiciro umuntu aba arimo, ngo ntacyo bihungabanya ku buzima bwe.

Dr Ngendahayo yagize ati “Burya umubiri w’umuntu uko wakira ibiwinjiramo byaba ibiryo cyangwa imiti, ubifata ko ari ikintu kindi kiwujemo (corps étranger). Hari ibyo rero bikiza cyangwa bikangiza.

Urebye ku miti, abayikora bagerageza kuvuga ko uyifashe hari icyo izamukiza, kandi ko hari ibyo izamutera nko kugira isesemi, isereri n’ibindi. Ibi ni byo byitwa effets secondaires biza bitaje kuvura ariko umuntu ashobora kubana na byo”.

Dr Ngendahayo akomeza asobanura ko nubwo abakora imiti hari byinshi baba barateganyije ko bishobora kubaho nyuma yo kuyifata, hari igihe na byo bihinduka hakaza ingaruka mbi zishobora no kwica umuntu.
Dr Ngendahayo ati “Hari igihe ushobora gufata umuti uvura indwara, aho kugukiza ukaba wajya muri koma(coma) ndetse bikaba byanakuviramo gupfa(effets néfastes)”.

Umubiri w’umuntu iyo wakiriye icyo kurya cyangwa kunywa hari inzira bicamo kugira ngo bigire icyo bimara. Mbere na mbere habanza kubaho igogorwa ry’ibyo umuntu yafashe, noneho bikabona kwinjira mu mubiri n’inzira bisohokeramo.

Dr Ngendahayo avuga ko burya umubiri uba ufite icyo wamenyereye iyo haje ikindi kintu urahinduka. Agira ati : “ Mu kanwa ku muntu harimo amacandwe, nkuko yamenyereye ibiryo,iyo ikinini kinjiyemo niyo kirura cyangwa kiryoherera niho ubona umuntu ashobora kugira isesemi,byagera no mugifu aside(acid)nayo ikazamuka bikaba byatera umuntu ikirungurira,ndetse no mu maraso cyangwa mu bwonko hakagira igihinduka ku wafashe umuti”.
Muganga akomeza agira abarwayi inama cyangwa abatanga imiti ko mbere ya byose bakwiye kujya
Bita ku kureba icyiciro cy’umuntu.

Agira ati : “ Nibyiza ko mbere yo kwandikira umuntu umuti wabanje kureba ibiro afite,imyaka kugira ngo za ngaruka ziterwa no gufata umuti runaka zibe zitagira icyo zi mutwara. Abatanga imiti bakwiriye kubwira ababagana uko yakwitwara mu gihe hatangiye kuza izo mpinduka mbi ku murwayi”.

Ubusazwe imiti igira umumaro mu mubiri w’umuntu kuko umukiza uburwayi. Si byiza gufata imiti utandikiwe na muganga kuko na we aba agomba gusobanurira ababagana uko bayifata no mu gihe hagize impinduka zikubaho nko kugira isesemi, isereri, kuruka, kuba utakireba neza uko wabigenza byaba byiza ugasubira kwa muganga.

Ni iki wakora kugira ngo wirinde izo mpinduka zakubaho mu gihe ufata imiti runaka ?

 Mbere yo gufata umuti runaka, banza usome ku gapapuro karimo imbere uko unywebwa, cyangwa ushake umuntu agusonaburire.

 Kurikiza amabwiriza wahawe na muganga y’uko bafata imiti.

 Ntukanywe imiti y’undi muntu kuko na we akubwiye ko yigeze kurwara iyo ndwara. Impamvu udakwiye kuyinywa ni uko muba mudahuje ibiro, imyaka irarumba nti muhuje ibiro,imyaka n’ibindi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwangiriye inama konywa imiti yaburigihe nkaba nsigay ntitira nzakore icyi?

alias yanditse ku itariki ya: 15-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka