U Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Congo mu rwego rwo kwirinda Ebola

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019, Abatuye umujyi wa Rubavu basanzwe bakoresha imipaka y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo babyutse basanga hari amabwiriza avuga ko nta wemerewe kwambuka, ndetse n’Abanyekongo batemerewe kwambuka ngo baze mu Rwanda.

Nk’uko umunyamakuru wa Kigali Today na KT Radio uri i Rubavu abibwiwe na bamwe mubashatse kwambuka, ngo mugitondo cyo kuri uyu wa kane ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ngo abari ku mupaka bakoreshejwe inama n’umwe mu bayobozi b’Intara y’Uburengerazuba, ababwira ko imipaka ikora kuri Goma ibaye ifunzwe kubera indwara ya Ebola ikomeje kuvugwa hakurya.

Uyu muyobozi ngo yasabye kandi aba baturage gutuza bagakorera mu Rwanda, kuko nta Ebola irahagera, avuga ko ngo igihe umupaka uzaba ufunguye bazabimenyeshwa.

Umuvugizi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka, abwiye Kigali Today ko mu masaha ari imbere ari bwo hari butangazwe byinshi kuri iki cyemezo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko hakomeje ibiganiro hamwe n’abaturage, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose umupaka wakongera ugafungurwa.

yagize ati "twasanze atari ngombwa ngo bajye gukora za ngendo zitari ngombwa mu gihugu cy’abaturanyi ubu ni cyo cyabayeho. Kuba hakurya nabo batari kuza, nabo twaganiriye nabo icyo bakeneye ni uko abaturage babasha kwirinda ndetse bakarindana. nabo niko byagenze"

Uyu muyobozi yongeye gushimangira ko nta murwayi wa Ebola urakandagira ku butaka bw’u Rwanda, avuga ko icyabaye ari ugukaza ingamba nk’uko n’ubundi byakomeje gukorwa, ngo hatagira umurwayi wambuka akaza mu Rwanda."

Ubuyobozi bushinzwe kurwanya ebola muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatatu bwemeje ko habonetse undi murwayi wa Ebola ndetse iramuhitana.

Prof. Jean Jacques Muyembe ukuriye itsinda rya leta rishinzwe kurwanya ebola muri Congo yemeje ko umuturage wabonetseho ebola yapimwe akayisanganwa kuwa 30 Nyakanga 2019 yitaba Imana mu gitondo kuwa 31 Nyakanga 2019.

Umuturage wagaragayeho yari avuye mubice bya Ituri aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye, Prof Muyembe avuga ko umurwayi yakurikiranuwe n abaganga ahitwa Kiziba kuwa 13 Nyakanga akurikiranwa n abaganga kugeza ubwo kuwa 30 Nyakanga agaragaza ibimenyetso bya Ebola bimuviramo no kwitaba Imana.

Kongera kugaragara k’umurwayi wa ebola mu mujyi wa Goma ni inkuru y inshamugongo kubatuye umujyi wa Goma bari bizeye ko ikibazo cyarangiye.
Naho Ubuyobozi bw akarere ka Rubavu gakomeje ibikorwa byo kwirinda ebola ko yakwinjira mu Rwanda higishwa uko ebola yirindwa, kwirinda kujya muri Congo no kwirinda gusuhuza no gukorakora ibyo babonye, kongera isuku no kunyura ku mipaka yemewe bagapimwa ebola.

Mu mujyi wa Goma mu gitondo kuwa 31 Nyakanga ingendo z amato ajya bukavu zari zahagaritswe kubera gushaka abahuye nuyu murwayi wa Ebola nyuma yuko bimenyekanye ko hari umugore wahuye n umurwayi washakaga kujya Bukavu, Ubuyobozi bw urwego rushinzwe abinjira n abasohoka mu mujyi wa Goma bakajije ibikirwa kubyambu n ikibuga cy indege cya Goma.

Ebola imaze gutwara ubuzima bw abantu babarirwa mu 1790 mu gihe abarwayi babarirwa mu bihumbi 2700.

Dukomeje kubakurikiranira byinshi kuri iyi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gufunga imipaka ni igitekerezo kiza ariko kigomba gutekerezwaho kenshi hari benshi mubaturiye imipaka ubuzima butashoboka batambukiranyije imipaka nkabacuruzi abanyeshuri yewe hari nabarya ari uko baje cg bavuye muri congo.

Abo rero bishoboka ko bajya bambuka baciye muzindi nzira reta itazi no kubapima bikagorana ahubwo ugasanga nibo bayizanye.

Inama nuko ibi bikorwa byashyirwamo ugushishoza guhagije murakoze

Ok yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Icyemezo cyafashwe nicyo ahubwo n’indi mipaka igenzurwe nkuwarusizi.

Tuyisenge Alexis yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Ibi btari bikwiye pe murwego rwo kurinda abaturage bacu nde nigihugu muri rusange
MoH nikaze umurego tuyiri unyuma

Koko yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Biteye ubwoba cyane ukuntu mu isi hasigaye hari Ibiza byinshi bitabagaho kera.Nyamara wasanga ya mperuka bajya batubwira iri hafi.

mutambuka yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Imana rwose idufashe iyi ndwara ntigere mu Rwanda Kandi dukomeze dusenge dushikamye kugirango abaturanyi bacu bagerageze kwirinda mu buryo bufatika icyemezo cyafashwe Ni cyiza

FELIX UMUHOZA yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka