Urugomero rw’amashanyarazi ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Congo ruzatanga Megawati 230

Ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi ruzuzura rutwaye miliyoni 700 z’Amadolari ya Amerika.

Urwo rugomero rwahawe izina rya Rusizi ya gatatu (RusiziIII) rwitezweho gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 230, rukazuzura rutwaye Miliyoni z’amadolari ziri hagati ya 644 na 700, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

Ku ikubitiro, urwo rugomero rwari rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 147 ariko inyigo yindi yakozwe yagaragaje ko rushobora kwagurwa rukazatanga Megawati 230.

Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III uhuriweho na kompanyi ebyiri ari zo IPS ( ya Aga Khan) na Sithe Global yasimbuwe na SN Power y’Abanya- Norvège.

Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano wabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa mbere tariki 29 Nyakanga 2019.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete wari uhagarariye u Rwanda muri uwo muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko urwo rugomero ruzongera ingano y’umuriro w’amashanyarazi utaragera ku rwego rushimishije muri ibyo bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’ubukungu bwabyo bukiyongera.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusizi III bizarangira muri 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka