Rubavu: ibigo nderabuzima n’ibitaro byatangiye gupima Ebola ababigana

Ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Rubavu batangiye gupima Ebola ababyinjiramo kugira ngo abagana ibyo bigo bashobore kumenya abarwayi babagana uko bahagaze.

Abashinzwe umutekano ku irembo bahawe ibikoresho bipima Ebola
Abashinzwe umutekano ku irembo bahawe ibikoresho bipima Ebola

Ni umwanzuro wafashwe ndetse ushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko u Rwanda rukajije ingamba zo gukumira Ebola yagaragaye mu Mujyi wa Goma uturanye n’Umujyi wa Gisenyi i Rubavu.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Dr Lt Col William Kanyankore, yatangaje ko gupima Ebola abagana ibigo nderabuzima n’ibitaro ari mu rwego rwo kumenya uko ababagana bahagaze cyane ko hari aho abaganga bagiye bicwa na Ebola kubera batirinze.

Aba barimo imbere bategereje ugiye kwinjira ngo bagenzure ko nta Ebola afite
Aba barimo imbere bategereje ugiye kwinjira ngo bagenzure ko nta Ebola afite

Ati “Mu gihe nk’iki amafaranga yarashakishijwe, amenshi ni abaterankunga bayatanze. Gukaraba bigiye kuba umuco ku mahoteri, ibitaro, ibigo nderabuzima n’ahandi hahurira abantu benshi. Icyo dushaka ni uko umuntu uje afite umuriro tumupima. Urwaye Ebola na we ashobora kuza yigenza tugahita tumutahura kuko hano twakira abantu bavuye muri Congo na Uganda kandi na ho yarahabonetse, tutibagiwe ko hari aho Ebola yishe abaganga kubera kutirinda.”

Barapima umuntu wese winjira mu bitaro n'ibigo nderabuzima
Barapima umuntu wese winjira mu bitaro n’ibigo nderabuzima

Mu gihe benshi bumva Ebola bakayitinya, Dr Lt Col Kanyankore yatangarije Kigali Today ko Ebola yandura igihe ukoze ku wagaragaje ibimenyetso bya Ebola cyangwa ibyo yakozeho.

Ibimenyetso bya Ebola birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege, kuruka no guhitwa, kubabara mu nda, no kubira ibyuya byinshi no kuva
amaraso mu myanya y’umubiri.

Hateganyijwe n'aho gukarabira mu rwego rwo kwirinda Ebola
Hateganyijwe n’aho gukarabira mu rwego rwo kwirinda Ebola
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None ko hari byinshi tuzanduriramo reba nko muli ziriya bus nini aho abagenzi bagenda bahagaze bafashe irya migozi umwe avaho undi ajyaho,babitekerezeho.

Eugenie yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka