Ntimukemerere umushoferi ko afata ubuzima bwanyu mu biganza bye – CP Kabera

Polisi y’igihugu irashishikariza abaturage bagenda ku binyabiziga gutinyuka bakagaragariza inzego z’ibishinzwe amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga, akaba yateza impanuka zihitana ubuzima bwabo.

CP John Bosco Kabera,umuvugizi wa Polisi y'igihugu
CP John Bosco Kabera,umuvugizi wa Polisi y’igihugu

Byatangajwe kuri uyu wa mbere 05 Kanama 2019, ubwo polisi y’igihugu yatangizaga icyumweru cyahariwe gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Iki cyumweru cya kane cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi, kiranajyana n’ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda.

Amwe mu makosa abagenzi bakorerwa n’abatwara ibinyabiziga ntibabitangaze harimo kubapakira ari benshi cyane, kubakerereza mu nzira, gutinda guhaguruka, gutwara ikinyabiziga ku muvuduko mwinshi cyane, kutubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru n’andi.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera, avuga ko Abanyarwanda bagifite ingeso yo gutinya kugaragaza amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga, nyamara kandi ayo makosa ari yo atera impanuka.

Deo Muvunyi,ushinzwe gutanga impushya muri RURA
Deo Muvunyi,ushinzwe gutanga impushya muri RURA

Ati “Turumva ubu bukangurambaga buzakomeza, kuburyo abagenda mu modoka tubaha icyo cyizere no gutinyuka, ubuzima bwabo bakabushyira mu biganza byabo, kuruta uko babushyira mu biganza by’umushoferi”.

CP Kabera kandi yibukije abaturage batega ibinyabiziga ko hari inzego zishinzwe gukurikirana no guhana abatwara ibinyabiziga bakora amakosa, bityo ko bakwiye kujya bazimenyesha.

Mu gutangiza iki cyumweru kandi, byagaragaye ko hari zimwe muri sosiyete zitwara abagenzi zikora amakosa abangamira abagenzi, zikaba zigomba kubihanirwa.

Muvunyi Deo, umuyobozi ushinzwe gutanga impushya mu kigo ngenzuramikorere RURA, avuga ko abagenda mu binyabiziga bataratinyuka kugaragaza amakosa bakorerwa n’abatwara ibinyabiziga, kuko ubu ngo amakuru babona muri icyo kigo ataragera no kuri 5%.

Avuga ko n’ubwo RURA igira abakozi bashinzwe kugenzura uko abakora ubwikorezi bw’abantu bitwara muri aka kazi, buri modoka yose itabona uyigendamo agenzura, bikaba bisaba uruhare rw’abagenzi.

Ati “Ziriya nomero ziri muri bus ni ngombwa ko abantu bazikoresha bakaduhamagara bakatubwira niba umushoferi abatwaye nabi. Ntibikuraho ko hari n’aba ‘inspecteurs’ (abagenzuzi) bahora mu muhanda bagenzura, ariko ntabwo baba muri buri bus. Bus iba irimo abagenzi, ni nabo bagomba kugira uruhare mu gutuma abakora amakosa bamenyekana, inzego zibishinzwe zikabakurikirana”.

Avuga ku makosa yo gupakira abantu barenze umubare muri bus no gutwarana abantu n’imizigo, Kehangire Bishop, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RFTC, yavuze ko ayo ari amakosa, ariko ko hari gahunda zo guhana ababikoze, ndetse no gushaka imodoka zifite ahagenewe gutwarwa imizigo aho kugira ngo igendane n’abantu.

Bamwe mu baturage bo bavuga ko hari abatwara ibinyabiziga bakora amakosa menshi yashobora guteza impanuka, kandi bakemera ko bakwiye kujya batanga ayo makuru akabihanirwa.

Gusa banavuga ko imwe muri serivisi mbi bahabwa ari ugutinda aho bategera imodoka bazitegereje, bakavuga ko ziramutse zongerewe byajya biborohereza.

Uretse abatega imodoka, amagare na moto kandi, abaturage bagenda n’amaguru nabo basabwa gukoresha umuhanda neza, nko kugendera mu kaboko k’ibumoso, waba ufite umwana ukamufatira ibumoso bwawe, ndetse no kubanza gushishoza hepfo no haruguru mbere yo kwambuka umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka