Abayobozi barangwa n’imikorere idahwitse bagiye gufatirwa ibyemezo – Min Mutimura

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, avuga ko abayobozi mu burezi bafite imikorere idahwitse bagiye gufatirwa ibyemezo harimo n’ibihano.

Minisitiri Mutimura (hagati) yihanangirije abayobozi batuzuza neza inshingano zabo
Minisitiri Mutimura (hagati) yihanangirije abayobozi batuzuza neza inshingano zabo

Minisitiri Mutimura avuga ko bafite ubushobozi bwinshi igihugu cyabahaye ndetse n’imishinga myinshi igomba gukorwa.

Avuga ko bagomba kwisuzuma kugira ngo barebe ko ibikorwa bigomba gukorwa bigenda neza.

Ati “Turava aha dufite imbaraga zikomeye zo gufata ibyemezo niba ari ikibazo cy’ubushobozi buke tukagikemura, niba ari ikibazo cy’ubushake cyangwa imikorere mibi tugafata ibyemezo nk’abayobozi ari abo dufatira ibyemezo kugira ngo twihutishe imishinga tukabifata.”

Minisitiri Mutimura yabitangaje ku wa 02 Kanama 2019 ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho.

Ni umwiherero ukozwe ku nshuro ya 4 ugamije kunoza uburyo bw’imikoranire hagati y’abayobozi n’abayoborwa kugira ngo bihutishe ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imyigire n’imyigishirize.

Abitabiriye uwo mwiherero bararebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo mu bigo bishamikiye kuri minisiteri ndetse hanarebwe ishyirwa mu bikorwa ry’inama bagiriwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta n’ibindi.

Abakozi muri Minisiteri y'Uburezi n'ibigo biyishamikiyeho barigira hamwe uko imishinga bafite yashyirwa mu bikorwa
Abakozi muri Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho barigira hamwe uko imishinga bafite yashyirwa mu bikorwa

Mutabazi Litha Clemence, umuyobozi wa IPRC Tumba, avuga ko uyu mwiherero na bo uzabafasha kugaragaza imbogamizi bahura na zo mu myigishirize y’ubumenyi-ngiro.

By’umwihariko ariko ngo hari ibyo bifuzaho ubuvugizi cyane ku bikorera bakira mu kazi urubyiruko bigisha.

Ati “Iyo urebye mu mashuri yacu dufite imbogamizi ikomeye, umwana ariga rimwe na rimwe akiga ikoranabuhanga rihambaye yagera hanze ku isoko ry’umurimo bakamubwira ko ubumenyi afite atari bwo bamwifuzagaho.”

“Ubwo ni gute twahuza ibyo bashaka ku isoko ry’umurimo n’ibyo twigisha? Turifuza ko minisiteri yadukorera ubuvugizi ndetse ikagera ku bikorera ku giti cyabo batanga akazi kugira ngo twigishe ibikenewe.”

Ir. Mutabazi avuga ko kugira ngo abasoza amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro babashe guhangana ku isoko ry’umurimo bisaba imyaka myinshi kuko abandi babitangiye kera.

Ariko na none avuga ko imbaraga Leta ibishyiramo zitanga icyizere ko mu myaka iri imbere abarangiza muri za TVET baziharira isoko ry’akarere u Rwanda ruhereremo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka