IGP Munyuza yasuye abapolisi bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza, ku wa gatatu tariki 31 Nyakanga, yanasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu.

U Rwanda rufite amatsinda atatu ari muri iki gihugu agizwe n’abapolisi 560 bose hamwe. Abiri muri yo, arimo irigizwe n’abapolisi 160, bashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu murwa mukuru Juba. Itsinda rya mbere riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo, irindi
ryiganjemo abapolisikazi riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni.

Itsinda rya gatatu ryo rigizwe n’abapolisi 240 riri muri Malakal, rikaba riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, aho rishinzwe kurinda inkambi z’abaturage ziri muri ako gace.

IGP Munyuza yashimye akazi abapolisi bakora muri ubwo butumwa by’umwihariko mu kurinda abasivile.

Yabibukije ko inshingano bafite zo kubungabunga amahoro n’umutekano ari inshingano zikomeye kandi batezweho byinshi.
Yagize ati, "Mukomeze kurangwa n’ubunyamwuga no gukomeza guhesha agaciro u Rwanda kandi mukomeza gutsura umubano n’abandi bafatanyabikorwa."

Muri uru ruzinduko, umuyobozi wa Polisi yaboneyeho guhura n’umuyobozi mukuru wa Polisi, uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri ubwo butumwa Commissioner of Police (CP) Unais Bolatolu Vuniwaqa ndetse n’uwungirije intumwa nkuru yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Moustapha Somaire.

Mu biganiro bagiranye, bagarutse ku mikoranire myiza isanzwe iranga ubutumwa bwa LONI na Polisi y’u Rwanda. CP Vuniwaqa yashimye umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro. Bashimye by’umwihariko ko umubare w’abapolisikazi bajya mu butumwa ugenda wiyongera.

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo guhera mu kwezi kwa Nzeri 2015, kugeza ubu hamaze koherezwayo abagera kuri 589. Muri aba bapolisi harimo 28 bakora akazi k’ubujyanama bazwi nka IPOs.

Aba bapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro barimo na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga uri bayobozi bakuru ba Polisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka