Wari uzi ko urubanza rwemeza ubutane rushobora gutangazwa muri Kigali Today?

Ingingo ya 240 y’itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, isobanura ko inyandiko ihinnye y’urubanza rwemeza ubutane ishobora gutangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda cyangwa mu kinyamakuru cyigenga gisomwa na benshi nka Kigali Today kigenwa na perezida w’urukiko.

Iryo tangazwa rikorwa bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa undi wese ubifitemo inyungu byemejwe na perezida w’urukiko ku mpamvu zifite ishingiro.

Niba ujya witabira imihango yo gushyingirwa byemewe n’amategeko, hari aho uyoboye umuhango ageza akabwira abageni ko hari icyo amategeko y’u Rwanda avuga ku butane bw’abashyingiranywe.

Muri iyi ngingo niho asobanura impamvu zishobora gutuma abashyingiwe bemererwa gutandukana imbere y’amategeko.

Kigali Today yifashishije itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, irakumara amatsiko ku bijyanye n’ubutahane; nk’impamvu zatuma amategeko yemerera abashyingiranywe gutana, inzira binyuramo n’ibindi.

Ingingo ya 218 y’iryo tegeko ivuga ku mpamvu zo gutana burundu, ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu kubera ubusambanyi, guta urugo nibura igihe cy’amezi cumi n’abiri (12)akurikirana; igihano cy’icyaha gisebeje; kwanga gutanga ibitunga urugo; guhoza undi ku nkeke; ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kumara nibura imyaka ibiri (2) batabana ku bushake bwabo; kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri (12)akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro zihari.

Icyakora, kutabana bitewe n’uko umwe mu bashyingiranywe afashwe nabi ntabwo byitwa guta urugo mu gihe yagiye abimenyesheje ubuyobozi bumwegereye bigakorerwa inyandiko.

Umwe mu bashyingiranywe niwe gusa wemerewe kuregera ubutane

Ingingo ya 220 y’iryo tegeko ivuga ku kirego cyo gusaba ubutane, isabanura ko gusaba gutana bikorwa n’abashyingiranywe gusa. Ikirego gisaba ubutane kiregerwa kandi kikaburanishwa nk’izindi manza.

Ikirego gisaba ubutane bw’abashyingiranywe gisaza hashize imyaka itanu (5) kuva igihe impamvu gishingiyeho yamenyekaniye.

Icyakora, iyo impamvu umwe mu bashyingiranywe aheraho yaka ubutane itumye habaho ikirego nshinjabyaha, ikirego cy’ubutane kirasubikwa kugeza igihe urubanza rw’inshinjabyaha rubaye ndakuka.

Ninde utanga ubuhamya mu rubanza rw’ubutane?

Ingingo ya 222 y’iryo tegeko, ivuga ku bijyanye no gutanga ubuhamya mu rubanza rw’ubutane isobanura ko iyo bibaye ngombwa ko hakorwa iperereza, umuntu wese ashobora kubazwa mu rubanza.

Ubuhamya bw’abana, ababyeyi b’abashyingiranwe n’ubw’abakozi bo mu rugo rwabo nabwo bwitabwaho.

Ingingo ya 225 y’iryo tegeko, ivuga ku bijyanye no kugena urera abana mu gihe cy’urubanza rw’ubutane ivuga ko kugira ngo arengere inyungu z’abana mu gihe urubanza rw’ubutane rukiburanishwa, umucamanza ashobora kubashinga by’agateganyo umwe mu bashyingiranywe cyangwa undi muntu akanagena uruhare rwa buri wese mu bashyingiranywe ku bitunga abana.

Ingingo ya 226 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no kuba ahantu hatandukanye mu gihe cy’urubanza rw’ubutane yerekana ko buri wese mu bashyingiranywe, yaba urega cyangwa uregwa, ashobora gusaba umucamanza uruhushya rwo kuva mu rugo rwabo, akajya kuba ahandi akoresheje inyandiko y’ikirego gitanzwe n’umuburanyi umwe.

Buri wese mu bashyingiranywe ashobora kandi gusaba urukiko gutegeka uwo bashyingiranywe kuva mu rugo rukamugenera uburyo bwo gucumbika ahandi.

Icyakora, umwe mu bashyingiranywe ushinzwe kumenya abana agomba kuguma mu rugo kugeza igihe urubanza rwa burundu rutanga ubutane ruzasomerwa.

Ingingo ya 227 y’iryo tegeko, isobanura imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe mu gihe bategetswe kuba ahantu hatandukanye ivuga ko uretse igihe abashyingiranywe basezeranye ivangura mutungo risesuye, iyo urukiko rutegetse kuba ahandi, umutungo wimukanwa n’utimukanwa ugabanywa abashyingiranywe mu buryo bw’agateganyo nyuma yo kuwukorera ibarura rishyirwaho umukono n’impande zombi kandi hagomba kwitabwaho inyungu z’umwana n’iz’umwuga w’abashyingiranywe.

Nta na rimwe ashobora kuwugurisha, kuwutanga cyangwa kuwutangaho ingwate. Mu gihe umwe mu bashyingiranywe atubahirije ku mpamvu z’uburiganya ibivugwa mu gika kibanziriza iki uwo bashyingiranywe ashobora gusaba iseswa ry’ibyakozwe na mugenzi we.

Ingingo ya 228 y’iryo tegeko, ivuga ku irangizwa ry’agateganyo ry’ibyemezo byafashwe mu rubanza rw’ubutane ivuga ko ibyemezo by’agateganyo biteganyijwe mu ngingo ya 224, iya 225, iya 226 n’iya 227 z’iri tegeko birangizwa by’agateganyo nta ngwate itanzwe n’iyo byaba byarajuririwe keretse iyo bibangamiye inyungu z’abana.

Icyakora, urukiko rushobora kubisubiramo iyo habonetse izindi mpamvu bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe.

Gutana burundu biturutse ku bwumvikane birashoboka

Ingingo ya 229 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no gusaba gutana biturutse ku bwumvikane.

Gutana guturutse ku bwumvikane gusabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z’ubutane ku bashyingiranywe n’umutungo wabo kimwe n’abana babo.

Icyakora, ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho mu gihe uregwa yemera ko ikirego gifite ishingiro akemera ubutane.

Ingingo ya 230 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye n’ibarura ry’umutungo w’abashyingiranywe mbere yo gutana ku bwumvikane isabanura ko abashyingiranywe biyemeje gusaba gutana ku bwumvikane bagomba mbere na mbere, kubarura umutungo wabo mu nyandiko, uwimukanwa n’utimukanwa, kugaragaza agaciro kawo, kugena ibyo buri muntu yakwegukana hakurikijwe amasezerano y’icungamutungo bahisemo.

Ingingo ya 231 y’iryo tegeko, ivuga ubwumvikane bw’abashyingiranywe ku ngingo za ngombwa mbere yo gutana isabanura ko abashyingiranywe bagomba kugaragaza mu nyandikomvaho ibyo bemeranyije kuri izi ngingo zikurikira:

Uzarera abana babyaranye cyangwa abo bagize ababo batarababyaye, ari mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, ari na nyuma y’icibwa ry’urubanza rw’ubutane.

Uruhare rwa buri wese mu bashyingiranywe ku byerekeye kwita ku bana no kubarera.

Aho buri wese mu bashyingiranywe azaba mu gihe cy’urubanza rwo gutana.

Ibitunga umuntu umwe yaha undi mu gihe cy’urubanza rwo gutana kugira ngo yirwaneho mu gihe adafite ibintu bimuhagije hatitawe ku icungamutungo bahisemo.

Ingingo ya 232 y’iryo tegeko, ivuga igihe gutana biturutse ku bwumvikane byemerwa, n’uburyo ikirego cy’ubutane gitangwa isobanura ko gutana biturutse ku bwumvikane byemerwa gusa nibura nyuma y’imyaka ibiri (2) abashyingiranywe babana.

Ingingo ya 235 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no kujuririra urubanza rwanze gutanga ubutane buturutse ku bwumvikane isabanura ko kujuririra urubanza rwanze gutanga ubutane buturutse ku bwumvikane bikorwa mu buryo busanzwe bwo kujuririra imanza. Icyakora ubwo bujurire bwakirwa iyo bukozwe n’abashyingiranywe bombi.

Mbere yo kuburanisha urubanza rw’ubutane umucamanza abanza kugerageza kubunga

Ingingo ya 236 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no kunga abashaka gutana isabanura ko ku munsi wa mbere w’iburanisha kandi mu muhezo, umucamanza yumva abashyingiranywe bari hamwe, na buri muntu ukwe, akagerageza kubunga, akabagira inama abona zikwiye kandi akabagaragariza n’inkurikizi z’ubwo butane basaba.

Ingingo ya 237 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye n’inkurikizi zo kwiyunga kw’abashyingiranywe yerekana ko kwiyunga kw’abashyingiranywe gukuraho urubanza rw’ubutane. Kwiyunga bituruka ku mvugo y’abashyingiranywe ikorewe imbere y’urukiko ikagaragaza ubushake bwabo bwo kongera kubana cyangwa igaturuka ku kongera kubana mu gihe kirenze amezi atatu (3).

Buri wese mu bashyingiranywe ashobora kongera gutanga ikirego ashingiye ku mpamvu yindi yavutse nyuma yo kwiyunga bityo akaba yakwifashisha n’impamvu yari yaratanzwe mbere kugira ngo ashimangire ikirego cye gishya.

Ingingo ya 238 y’iryo tegeko, ivuga ku cyemezo gifatwa nyuma yo kunanirwa kunga abashaka gutana isobanura ko nyuma y’amezi atatu (3) umucamanza agiriye inama abasaba ubutane, afata icyemezo kibemerera gukomeza urubanza rwabo iyo abashyingiranywe batsimbaraye ku cyifuzo cyabo cyo gutana.

Umwanditsi Mukuru w’urukiko rwaciye urubanza rw’ubutane ku rwego rwa nyuma amenyesha amakuru yerekeranye n’iseswa ry’ishyingirwa abisabwe n’urwego bireba.

Ingingo ya 240 y’iryo tegeko, ivuga ku itangazwa ry’urubanza rwemeza ubutane ivuga ko inyandiko ihinnye y’urubanza ishobora gutangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda cyangwa mu kinyamakuru cyigenga gisomwa na benshi kigenwa na perezida w’urukiko. Iryo tangazwa rikorwa bisabwe n’umwe (1) mu bashyingiranywe cyangwa undi wese ubifitemo inyungu byemejwe na perezida w’urukiko ku mpamvu zifite ishingiro.

Inkurikizi z’ubutane

Ingingo ya 242 y’iryo tegeko, ivuga ku nkurikizi z’ubutane ku ishyingirwa ivuga ko ubutane busesa ishyingirwa n’amasezerano agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe.

Igabana ry’umutungo rikorwa hakurikijwe amategeko abigenga.

Ingingo ya 243 y’iryo tegeko, ivuga inkurikizi z’ubutane ku bana,ivuga ko abana bahabwa umubyeyi watsindiye ubutane. Undi mubyeyi asigarana uburenganzira bwo gusura abana, kubavugisha cyangwa gusurwa na bo. Mu ica ry’urubanza, umucamanza agena uburyo bukwiye kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.

Urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’umwe mu basaba ubutane cyangwa n’undi muntu wese ubifitemo inyungu, rushobora gutegeka ko umwana ahabwa umubyeyi utatsinze urubanza cyangwa se undi muntu wese, rushingiye ku byagirira abana akamaro.

Icyakora, abana batarageza ku myaka itandatu (6)y’amavuko, bagomba kubana na nyina keretse iyo bishobora kubangamira inyungu z’abana.

Urukiko rushobora kandi gutegeka ko abana bamwe barerwa n’umubyeyi umwe, abandi nabo bakarerwa n’undi mubyeyi mu gihe biri mu nyungu z’abana.

Ingingo ya 244 y’iryo tegeko, ivuga uburenganzira n’inshingano by’ababyeyi batandukanye ku bana ivuga ko hatitawe k’uwashinzwe kurera abana, ababyeyi babo bafite uburenganzira bwo kugenzura uko abana bafashwe n’uko barerwa.

Bagomba kandi gutanga indezo hakurikijwe ubushobozi babifitiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Iyo abashakanye bafite imitungo baguze ariko batayifitiye ibyangobwá byaburundu bigenda bite kuriyo mitungo kd iyo mitungo ikaba harimo irimunguzanyo
Kd abantu bameranye nabi kuburyo byumvikana urukiko rubikoraho iki munsobanurire

Murakoze

Habanabakize Thomas yanditse ku itariki ya: 12-04-2023  →  Musubize

Iyo abashakanye bafite imitungo baguze ariko batayifitiye ibyangobwá byaburundu bigenda bite kuriyo mitungo kd iyo mitungo ikaba harimo irimunguzanyo
Kd abantu bameranye nabi kuburyo byumvikana urukiko rubikoraho iki munsobanurire

Murakoze

Habanabakize Thomas yanditse ku itariki ya: 12-04-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza ngewe ikibazo nfite ese iyo abashakanye batandukanye bagabana gute imitungo byumwihariko abana babona kwayo masambu gute ese nkiyo umuntu amaze imyaka 15 yarataye urugo uwoyasize murugo Wenda akagura nkahandi hantu ark hatabaruye kuruwowataye urugo iyomugiye kugabura nahohabaharimo murahagabura shaka kumenya uburyo abanababonakiriyo mitungo Yaba abafite irangamuntu nabatayifite murakoze

Akimana hrace yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

ese iyo umugore ariwe wataye umugabo bashakanye imbere y’amategeko kandi nta ngingo nimwe mu zemezwa na mategeko yari afite yatuma ahabwa ubutane akaba yaragiye ku bushake bwe afite umwana maze akamuta nyuma umugabo akaza gukurikirana umwana ngo amurere kuko atari kumwe nanyina. nabazaga uko bigenda kandi umwana akaba adafite imyaka irindwi. ese ku mutungo wo bashakanye ho bigenda bite? baraganaba bakanganya ?

claude yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

mwiriwe nifuzaga kumenya nyuma yogusoma iyo abantu bashyingiranwe kwivanga mutungo risesuye ariko bafite inzu imwe gsa kandi bafitanye abana mugihe cyo guhabwa gatanya bigenda gute baba baravanze umutungo murakoze

Hamisi diane yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Ndabashuhuje. Ku gitekerezo mwatanze nabasubiza nshingiye ku ngingo ya 8 y’ itegeko nomero 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigenga imicungire y’ umutungo w’ abashyingiranywe, impano n’ izungura. iyo ngingo ivuga ko "Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe
ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo
bw’imicungire y’umutungo, abari
barashyingiranywe kuvanga umutungo bagabana
ku buryo bungana cyangwa mu bundi buryo
bumvikanye imitungo n’imyenda"
Ku kibazo cyawe, abo bantu bashyingiranywe ariko bakaba bafite inzu imwe bazayigabana mu buryo bw’ amafaranga. Byumvikane ko izagurishywa buri wese agatwara amafaranga angana na ya mugenzi we. Icyakora, umwe mubashyingiranywe abaye afite ubushobozi yasubiza mugenzi ayo mafaranga hanyuma akagumana inzu. Abana bafitanye urukiko rutegeka aho bazarererwa hitawe ku nyungu zabo.
MURAKOZE.

cyubahiro yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

mwiriwe nifuzaga kumenya nyuma yogusoma iyo abantu bashyingiranwe kwivanga mutungo risesuye ariko bafite inzu imwe gsa kandi bafitanye abana mugihe cyo guhabwa gatanya bigenda gute baba baravanze umutungo murakoze

Hamisi diane yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Ese umugabo watandukanye n’ umugore we ariko barabyaranye abana, abo bana bakaba babana na mama wabo bose; mu gihe divorce itaraba, papa wabo ntagomba gutanga indezo mu gihe afite ubushobozi? Ese niba afite nk’ umushahara atanga angahe ku ijana by’ ayo akorera?Ese byaca mu nkiko cg byaca mu yindi miryango nka HAGURUKA n’ indi?

Umurisa Aime Brigitte yanditse ku itariki ya: 3-09-2021  →  Musubize

Leta ahubwo idutabare Gatanya ijye itangwa bitagoranye itangirwe nko ku irembo.gov.rw cg kukagari kuko tugiye gusara.

Erega kwihambira kumuntu utagushaka niyo ntandaro yimfu za hato na hato,uburere bubi bwabana,indwara zimwe na zimwe ziterwa no guhangayika nibindi

Bosco yanditse ku itariki ya: 13-08-2021  →  Musubize

Itangiwe online(Ku Irembo) nibyo byaba byiza kuko umuntu akwihishamo murambaguzanya wamuvana imbere y’amategeko akumva ko akubonye ubundi ukamubona ukimirwa. Mbega ukibaza aho yarerewe ukumva Ubuze aho Urigitira. Ku Irembo byaba sawa.

Murakz

GakwisiG yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ese mugihe abana ari bakuru bahabwa aho bazatura nande ese bikorwa bite?

NSANZUWERA Emile yanditse ku itariki ya: 16-04-2021  →  Musubize

iyo uwarezwe atemera gatanya bigenda gute?

kalisa yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Nikibazo sigitekerezo.

Ndzbasuhuje.
Nasabye ubutane kuwa 2004. Kugera ubu ni nka fonds du commerce.

Nahinduye incura 2 abanyunganira aliko ntagatanya iboneka.
Ese nuko mbalizwa muntara ya 6.

Kuki ntanga ikirega’ kikagera murukiko’ abantu ntigeze mpa peoculation bakambura unyunganira mu mategeko.

Murakoze

Gahongayire yanditse ku itariki ya: 27-11-2020  →  Musubize

Leta ahubwo idutabare Gatanya ijye itangwa bitagoranye itangirwe nko ku irembo.gov.rw cg kukagari kuko tugiye gusara.

Erega kwihambira kumuntu utagushaka niyo ntandaro yimfu za hato na hato,uburere bubi bwabana,indwara zimwe na zimwe ziterwa no guhangayika nibindi

Bosco yanditse ku itariki ya: 13-08-2021  →  Musubize

Numvise itegeko risobanutse pe!None mugihe abashyingiranwe byemewe n’amategeko kdi kubushake umwe nubashfakanye aramutse yisubiyeho ntabyemere ko ubutane buba bigenda gute. murakoze

Nsabimana Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka