Uzasanga ‘Original’ atari nyinshi ariko udufotokopi ari twinshi – Gitwaza anenga abiyita ba Apôtre batabikwiye

Hari ibintu bigenda byiyongera byo kumva abantu benshi biyita aba Bishop cyangwa se Apôtre, uyu munsi ukumva umuntu ngo ni Bishop, ukumva undi ngo ni Apôtre. Hari ababyumva ntibasobanukirwe aho biva n’icyo bisaba kugira ngo umuntu agire iryo zina.

Ibi byose ni byo Apôtre Dr Paul Gitwaza asobanura muri iyi nkuru ya Kigali Today.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza
Apôtre Dr. Paul Gitwaza

Apôtre Gitwaza ni umuyobozi wa Authentic Word Ministries ari na yo ibarizwamo itorero Zion Temple.

Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu gitabo cy’Abefeso 4:11, yasobanuye ko Bibilia ivuga abantu batanu bayobora abakirisito n’itandukaniro hagati y’amazina yabo n’inzego baba bariho, bigendanye n’imirimo bakora.

Uwo murongo ugira uti “Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha.”

Gitwaza ahuza iyo myanya y’ubuyobozi mu itorero n’ibivugwa muri uyu murongo, ati “Hari abahawe kuba intumwa (Apôtre), abandi bahabwa kuba abahanuzi (Prophète), abandi bahabwa kuba abavugabutumwa (Evangeliste), abandi bahabwa kuba abungeri (Pasteur), abandi bahabwa kuba abigisha.

Apôtre Gitwaza avuga ko itorero ubundi riba rishingiye kuri abo bantu batanu.

Avuga ko ubwo abakoloni bazaganaga iyobokamana rya gikirisitu mu myaka ibihumbi bibiri ishize wasangaga mu buyobozi bw’itorero bibanda ku nkingi ebyiri gusa ari zo iya Pasiteri n’Umuvugabutumwa. Ibyo arabinenga akavuga ko itorero rigomba kubakirwa ku nkingi eshanu.

Ati “Kera batekaga ku mashyiga atatu, ntiwashoboraga gushyira inkono ku mashyiga abiri. Itorero ryubakiye ku mashyiga atanu: Intumwa, Umuhanuzi, Umuvugabutumwa, Umwungeri n’umwigisha.”

Gitwaza avuga ko itorero ryamaze imyaka myinshi ridafite abo bantu, aho wasangaga umuntu umwe witwa Pasiteri ari we wakoraga.

Ati “Ibyo byatumye itorero rigwa mu makosa menshi, rigira ibibazo byinshi kuko wasangaga ibintu byose biri kuri Pasiteri, ntagire intumwa bakorana, ntagire umuhanuzi,…”

Inshingano za buri muntu muri abo batanu ni izihe? Zitandukanira he?

Iyo myanya ndetse n’inshingano, Apôtre Gitwaza abigereranya n’intoki eshanu ziri ku kiganza kimwe, aho usanga buri rutoki rugira inshingano zihariye ariko zikuzuzanya.

Igikumwe akigereranya n’Intumwa

Ati “Igikumwe gifasha izindi ntoki zose. Ni cyo Apôtre akora. Apôtre ashinga amatorero, akayashyiraho abapasiteri noneho akagenda abafasha. Nta mu Apôtre utagira amatorero yashinze.”

Umuhanuzi (Prophète) agereranywa n’urutoki rukurikira igikumwe

Ati “Murabizi ko ari rwo rutoki dukoresha iyo turimo ducyaha. Rero akazi karwo ni ugucyaha.”

Apôtre Gitwaza yasobanuye ko Umuhanuzi aza mu rusengero agacyaha yarangiza akigendera. Icyakora ngo hari igihe afatanya n’umu Apôtre, hakaba n’ubwo bajya inama bagasanga bacyashye cyane, noneho bakazana ubundi butumwa, bagatanga ubutumwa bw’ihumure, bugarurira icyizere ababwumva.

Urutoki rurerure rusumba izindi rugereranywa n’umuvugabutumwa(Evangeliste)

Gitwaza avuga ko urwo rutoki rugereranywa n’umuvugabutumwa ari rwo rwisumbukuruza rukabona ahari abanyabyaha kure. Icyo gihe uwo muvugabutumwa ngo ajyayo akabwiriza abantu akababwira ko bazashya nibatihana ngo bakizwe.

Uwo muvugabutumwa iyo arangije kwigisha ngo arigendera, abemeye guhinduka bagasigarana n’undi ubakurikiranira hafi, akabahuriza mu itorero, uwo akaba ari we witwa Pasiteri cyangwa se umushumba.

Pasiteri agereranywa n’urutoki abashyingiranywe bambaraho impeta

Kuba Pasiteri agereranywa n’urutoki abashyingiranywe bambaraho impeta ngo bisobanuye ko Pasiteri ashyingiranwa n’itorero. Ngo ni nk’umugabo cyangwa se umubyeyi w’itorero.

Gitwaza ati “Pasiteri ashobora kuba atazi kwigisha, atazi kubwiriza cyane, ariko azi kurera no kwita ku bayoboke b’itorero rye, akabagenderera mu ngo, haba hari uwarwaye akamumenya, n’ufite ikibazo akamwumva, akamuba hafi, akamwereka urukundo (affection).”

Urutoki rw’agahera rwo ngo rugereranywa n’umwigisha

Apôtre Gitwaza asobanura akamaro k’urutoki rw’agahera ahereye nko ku buryo gafasha umuntu kwikurugutura mu gutwi iyo adafite akandi gakoresho kabugenewe (Coton-tige).

Agaragaza uburyo izindi ntoki zitabasha kwinjira mu gutwi ngo zishimire umuntu ahamubabazaga ariko agahera ko kakabikora.

Ati “Ntushyiramo igikumwe, ntushyiramo musumbazose, ushyiramo agahera. Iyo ukinjijemo neza uraruhuka.”

Ati “Agahera rero ni umwalimu. Araza akabakurugutura, abantu bagataha bavuga uburyo mwalimu yabigishije bakanyurwa.”

Ngabo abantu batanu b’ingenzi Apôtre Gitwaza avuga ko bari barabuze mu itorero ryazanywe n’abakoloni.

Ati “Ubu ni cyo gihe cy’impinduka (Reformes). Imana irimo kunoza itorero ritazayoborwa gusa na Pasiteri, ahubwo mu itorero hagomba kubamo intumwa, abahanuzi n’abandi.”

Yanenze abiyita ba ‘Bishop’ nyamara atari bo

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko muri iki gihe hari benshi bakoresha izina ‘Bishop’ mu buryo budakwiye.

Asobanura ko ubundi Bishop cyangwa se Évêque cyangwa Umwepisikopi aba ashinzwe kugenzura abapasiteri bayobora amatorero yo mu gace runaka.

Ati “Urugero niba muri Kigali mpafite amatorero icumi, ngomba kugira umuntu ushinzwe gukurikirana ya matorero icumi. Uwo ni we Bishop. Abo ni bo Intumwa Paul yagendaga ashyiraho nko mu gihugu cy’i Kerete n’ahandi.”

Ati “Ntiwaba Bishop rero ufite urusengero rumwe.”

Apôtre Gitwaza yasobanuye uburyo ari hejuru ya Bishop

Ahereye ku bajya bamunenga ngo kubera ko atakira abantu cyangwa ngo abonane na bo ababe hafi abatege amatwi, Apôtre Gitwaza yasobanuye ko atari zo nshingano ze nyamukuru.

Ati “Jyewe si ndi Pasiteri. Mfite abapasiteri babashinzwe. Jyewe mfasha abo bapasiteri kugira ngo bafashe abo bakirisito. Abo rero babivuga usanga batazi umurimo w’Intumwa (Apôtre).”

Apôtre Gitwaza avuga ko bishoboka ko ashobora gufasha abakirisito igihe Pasiteri adahari, nk’uko igikumwe gifasha izindi ntoki, ariko muri icyo gihe akaba arimo gutegura umuntu uzakomeza gukora izo nshingano.”

Ati “Umu Apôtre akazi ke ni ugushinga amatorero, agategura abapasiteri, akahabasiga akajya ahandi. Naho Bishop we ayobora abapasiteri bo mu gace runaka, hakabaho nka Bishop wa Kigali, Bishop w’Amajyepfo, mbese akaba ashinzwe abapasiteri bo muri iyo Ntara.”

Apôtre Gitwaza anenga abiha ayo mazina nka ‘Bishop’ cyangwa ‘Apôtre’ badakurikije igisobanuro cyayo nyakuri.

Ati “Ibyo ntibintangaza kuko igihe cyose hari Original (umwimerere), amakopi aba menshi. Dipolome ya Original iba ari imwe ariko ishobora kuvamo fotokopi igihumbi.”

Ati “Igihe cyose uzasanga Original atari nyinshi ariko udufotokopi ari twinshi.”

Ati “No mu mirimo usanga hari abakwigana kandi atari wowe, bagashaka kuvuga nkawe, gukorora nkawe, kugenda nkawe kandi atari wowe. Iyo ni Fotokopi yawe ariko si wowe. Abo bantu turabagira atari mu itorero gusa, ahubwo no mu zindi nzego zose.”

Ati “Muri ibi bihe rero barahari, no mu gihe cya Yesu, hari ba Yesu nk’ijana, ndetse no mu gihe cy’Intumwa Paul, abo bari bahari.”

Yatanze urugero rw’aho Dayimoni yigeze kubaza abo biganaga abandi ati “Yesu turamuzi na Paul turamuzi, mu bundi buryo ama ‘Originaux’ turayazi, mwebwe muri ba nde? Ati ‘rero abo ntibazabura’. Hari aba Bishop b’ukuri, hari n’abatari ab’ukuri. Hari aba Apôtre b’ukuri, hari n’abatari ab’ukuri.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

CECEKA AHO Gitwaza we!

Nawe ntabwo uri Original....
Uri Original se ... uri Paul wo muri Bible uri igiki ???

Nawe warabyiyitiriye wirirwa ubeshya abantu ...
Amadini mwayagize business ...mwikurikirira Cash aho gukurikira Imana.
Abaturage mwabamazeho udufaranga none nta n’isoni?!

Ikimuga cyasetse urujyo...mwese muri bamwe!

ABIYITA ABA APOTRE BOSE MURI ABATEKAMITWE MUZARIMBUKA!!!!

jean yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

N’ubwo Gitwaza ataza kubona iyi comment yanjye ariko rwose icyo namubwira ni uko Bibiliya yemera cyangwa se yimitse abakuru b’Itorero bo mu buryo bubiri gusa, hari Umushumba(Umwepiskopi, nta mwepiskopikazi ubaho nabyo abimenye), akaba yunganirwa n’abadiyakoni cyangwa abadiyakonikazi(Ibyak6:1-7, Abafilipi 1:1, 1Tim 3:1-12),

Ibindi yavuze by’intumwa, abahanuzi, abigisha,...izo ni impano z’abakirisitu basanzwe, nawe nta na hamwe aruta abandi, ariko natabyumva ubwo ni we uzibarizwa ibijyanye n’ubwo bwibone no kwishyira hejuru, ibyo ntabwo ari iby’Imana ahubwo ni imico ya Sekibi

Simon yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Ngewe nk’umuvugabutumwa,ndashaka kwibariza Gitwaza nifashishije Bible.Gitwaza we,waduha ikintu nibuze kimwe kerekana ko Imana ariyo yakugize "Apotre Original" nkuko uvuga?Ndumva useka abandi ko batari ba Apotres original.Reka nguhe impamvu nibuze 3 zishingiye kuli Bible,zerekana ko utari Apotre.Apotres nyakuli bavugwa muli Bible,ni 13,harimo na PAWULO.Bose barangwaga nuko bagendaga bakiza abamugaye,ndetse bakazura n’abapfuye,nkuko Matayo igice cya 10 havuga.Muli ibyo,nta na kimwe ukora.Nkuko Ibyakozwe igice cya 8,imirongo ya 18-20 havuga,iyo wahaga amafaranga ba Apotres,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Naho abiyita ba Apotres muli iki gihe,nawe urimo,usanga ari ba Gafaranga.Bituma mukira cyane,abagore banyu bakajya kubyarira muli Amerika,n’uwawe arimo.Mu gihe Imana isaba Abakristu nyakuri"kudakunda ibyisi",uzarebe ukuntu abayoboke bawe baguhagurukira iyo winjiye mu rusengero,cyangwa ukuntu ufite ba Body Guards.Ibyo bintu 3 mvuze,kandi hari n’ibindi byinshi,byerekana rwose ko utari Apotre washyizweho n’Imana.Ushoboye wowe cyangwa abayoboke bawe mwansubiza.Thanks.

kamegeri yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Urakoze Apotle Dr Gitwaza kubusobanuro busobanutse uduhaye

Henry yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka