Abatwaza ba mukerarugendo biyemeje gusobanura amateka nyayo y’igihugu

Abanyamuryango ba Koperative yitwa Kabeho ngagi Sabyinyo igizwe n’abatuye mu mirenge ikora kuri Pariki y’ibirunga bahoze bashimuta inyamaswa bakanangiza Pariki, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, maze basobanurirwa uko politiki y’amacakubiri yabibye urwango, Abatutsi baratotezwa kugeza ubwo Jenoside ishyizwe mu bikorwa, abarenga miliyoni bakicwa.

Ba mukerarugendo iyo bananiwe baricara bakaruhuka baganira n'ababayobora hamwe n'ababatwaza
Ba mukerarugendo iyo bananiwe baricara bakaruhuka baganira n’ababayobora hamwe n’ababatwaza

Gusura uru rwibutso nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today ngo ni ukugira ngo barusheho kumenya amateka y’igihugu babyirebera n’amaso yabo, bikaba bizanabafasha kuyasobanurira abatayazi cyangwa kunyomoza abayagoreka.

Munyamvukiye Theoneste umwe mu bagize iyi Koperative yagize ati: "Dusanze uru rwibutso rubitse amateka y’igihugu cyacu mu buryo urusura wese abona ishusho y’uko Politiki yo hambere yari imeze, uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa. Icyo dutahanye n’uko tugiye kujya tuyasobanurira n’abandi batayazi kugira ngo bibabere isomo ryo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside".

Iyi Koperative yatangiye gukora mu mwaka wa 2009. Icyo gihe na mbere yaho Pariki y’ibirunga yari yugarijwe na ba rushimusi n’abayangizaga; yaje kuba imwe mu zikorana n’ikigo RDB mu buryo bwo kubungabunga Pariki n’abayigana binyuze mu gutwaza ba mukerarugendo imizigo baba bafite.

Nk’abantu bahorana umunsi ku wundi n’abayisura, kenshi usanga baba batazi amateka y’u Rwanda, abandi bayazi mu buryo butari bwo. Nyuma yo gusura uru rwibutso abayigize bakaba bariyemeje kugira uruhare mu gusobanura amateka y’u Rwanda mu buryo buvuguruza abayagoreka.

iyo mukerarugendo atabasha kuzamuka mu kirunga n'amaguru aho bibaye ngombwa baramuheka ariko akajya gusura ingagi.
iyo mukerarugendo atabasha kuzamuka mu kirunga n’amaguru aho bibaye ngombwa baramuheka ariko akajya gusura ingagi.

BISAMAZA Jacques Perezida wa Koperative Kabeho ngagi Sabyinyo yagize ati: "N’ubwo tuba tubatwaje imizigo ariko hari igihe akubaza ikibazo runaka kireba ubuzima bw’igihugu cyacu cyangwa amateka yakiranze; umuntu atayazi rero ashobora kubimusobanurira mu buryo butari bwo. Kuba dusobanuriwe uko Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa n’uko u Rwanda rwabohowe rukongera kwiyubaka, noneho tuzaba dufite amakuru nyayo, tumenye uko tuyababwira, bidufashe kuvuguruza abantu bayagoreka n’abayasobanura uko atari".

Abagize Koperative Kabeho ngagi Sabyinyo banasuye Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, basobanurirwa uko politiki y’amacakubiri yabibye urwango, Abatutsi baratotezwa kugeza ubwo Jenoside ishyizwe mu bikorwa abarenga miliyoni bakicwa mu mwaka w’1994; n’uko igihugu cyari mu icuraburindi cyarokowe n’ingabo zahoze ari iza RPA.

Sebasore Java umukozi w’Akarere ka Musanze mu biro bishinzwe ubutaka n’ibikorwa remezo avuga ko uretse kuba ba mukerarugendo basura ibyiza nyaburanga byo muri Pariki y’ibirunga bakenera no kumenya amateka y’igihugu.

Basura urwibutso twa Jenoside rwa Kigali
Basura urwibutso twa Jenoside rwa Kigali

Yagize ati: "Turabasaba kubakira kuri aya mateka kugira ngo bakomeze gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho, kandi n’abo bakerarugendo basura Pariki iyo badasobanukiwe neza amateka yacu, usanga bayafata ukundi. Abagize iyi Koperative rero turabafata nk’aba ambasaderi bazajya badufasha kuyabwira abandi mu buryo butayagoreka".

Koperative Kabeho ngagi Sabyinyo igizwe n’abanyamuryango 320 b’abagabo, abagore n’urubyiruko. Aba ni bo batwaza ba mukerarugendo iyo bagiye gusura ingagi ku baba bafite imizigo iba igizwe n’ibikapu birimo ibikoresho byabo baba bakeneye kwifashisha mu gihe bari gusura ingagi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka