Mahama: Hatangiye gucukurwa umuferege mugari imvubu zitazabasha kwambuka

Hakizamungu Aderte umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama avuga ko igihembwe cy’ihinga gitaha abaturage b’utugari twegereye umugezi wa Akagera batazongera konerwa n’imvubu.

Muzungu Gerald umuyobozi w'akarere ka Kirehe yifatanya n'abaturage gucukura umuferege ukumira imvubu zonera abaturage
Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yifatanya n’abaturage gucukura umuferege ukumira imvubu zonera abaturage

Hakizamungu avuga ko abaturage b’utugari Munini, Mwoga na Saruhembe bakunzu konerwa n’imvubu kuko twegereye umugezi wa Akagera.

Avuga ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo bahisemo gucukura umuferege mugari imvubu zitarenga ngo zonere abaturage.

Ati “ Ni kenshi abaturage bahinga ariko imvubu zikava mu Kagera zikabonera bagahomba. Umuferege turimo guhanga uzakemura icyo kibazo burundu bazajya bahinga beze.”

Hakizamungu Aderte avuga kandi ko uretse kurinda imvubu zonera abaturage uyu muferege uzanarinda abaturage bavogeraga inkengero z’umugezi bagahingamo cyane igihe cy’impeshyi.

Gutongera guhinga mu nkengero z’umugezi ngo bizanakuraho ibirego abaturage bahoraga basaba ikigo cy’indishyi ku byangijwe n’inyamanswa cyangwa ibinyabiziga.

Agira ati “ Bizakuraho ibibazo byagezwaga ku kigega kuko rimwe na rimwe bamwe batanishyurwaga kuko babaga barahize ahatemewe mu nkengero z’umugezi bitakorwa ugasanga bijujuta ko batafashijwe kandi bari mu makosa.”

Ni umuferege ureshya na kilometero 10 z’uburebure ukorwa mu buryo bw’umuganda w’abaturage.

Nyuma yo kuwucukura ngo hazaterwa n’ibiti kugira ngo imbago z’umugezi zibungabungwe.

Ni umuferege uri muri metero hagati ya 35 na 50 uvuye ku mugezi w’ Akagera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka