Imipaka ihuza u Rwanda na DRC ubu iri gukora nk’ibisanzwe (Video)

Imipaka ibiri ibarirwa mu karere ka Rubavu ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019 yongeye irakora nkuko byari bisanzwe, nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu munsi utari ukiri nyabagendwa ku bantu n’ibintu nk’uko bisanzwe.

Nk'ibisanzwe buri muntu wese winjira arapimwa na camera ndetse n'utwuma duto dupima umuriro ngo harebwe ko nta bimenyetso bya Ebola afite
Nk’ibisanzwe buri muntu wese winjira arapimwa na camera ndetse n’utwuma duto dupima umuriro ngo harebwe ko nta bimenyetso bya Ebola afite

Umunyamakuru wa Kigali today ukorera mu karere ka Rubavu, ubwo yageraga kuri uyu mupaka ahagana saa kenda z’amanywa yasanze uyu mupaka ukora nk’ibisanzwe.

Abaturage baganiriye na Kigali today mu gitondo cy’uyu wa kane, bavuze ko kuri uyu wa kane ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ngo abari ku mupaka bakoreshejwe inama n’umwe mu bayobozi b’Intara y’Uburengerazuba, ababwira ko imipaka ikora kuri Goma ibaye ifunzwe kubera indwara ya Ebola ikomeje kuvugwa hakurya.

Uyu muyobozi ngo yasabye kandi aba baturage gutuza bagakorera mu Rwanda, kuko nta Ebola irahagera, avuga ko ngo igihe umupaka uzaba ufunguye bazabimenyeshwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, mu gitondo cy’uyu munsi yabwiye itangazamakuru ko hakomeje ibiganiro hamwe n’abaturage, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose umupaka wakongera ugafungurwa.

yagize ati "twasanze atari ngombwa ngo bajye gukora za ngendo zitari ngombwa mu gihugu cy’abaturanyi ubu ni cyo cyabayeho. Kuba hakurya nabo batari kuza, nabo twaganiriye nabo icyo bakeneye ni uko abaturage babasha kwirinda ndetse bakarindana. nabo niko byagenze"

Uyu muyobozi yongeye gushimangira ko nta murwayi wa Ebola urakandagira ku butaka bw’u Rwanda, avuga ko icyabaye ari ugukaza ingamba nk’uko n’ubundi byakomeje gukorwa, ngo hatagira umurwayi wambuka akaza mu Rwanda."

Mu kiganiro yagiranye na RBA minisitiri w’ubuzima yavuze ko hatafunzwe umupaka ahubwo icyabaye ari ugukaza ingamba nyuma yuko mu mujyi wa Goma hongeye kuboneka umuntu urwaye Ebola ndetse ikanamuhitana, kuri uyu wa gatatu.

Amakuru yongeye kugera mu itangazamakuru ni uko umwana w’uyu nyakwigendera ufite umwaka umwe nawe yahitanywe n’iyi ndwara imaze gutwara ubuzima bw’abasaga 1700 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Reba Video igaragaza uburyo abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka