Bari babukereye – Dore uko Umuganura wizihijwe hirya no hino (Amafoto)
Buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, aho Abanyarwanda bishimira umusaruro wabonetse, bakaboneraho no kureba ibitaragenze neza, bityo bagafata ingamba zo kurushaho gukora neza mu mwaka ukurikiyeho.
Umuganura wo muri uyu mwaka wa 2019 wizihijwe tariki 02 Kanama, wizihirizwa i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ku rwego rw’Igihugu, ariko ibirori byabereye n’ahandi hirya no hino mu gihugu nk’uko aya mafoto Kigali Today yabakusanyirije abigaragaza.
Ni umunsi kandi waranzwe n’imvura nyinshi nubwo ari mu gihe cy’impeshyi, bamwe babifata nk’umunsi udasanzwe, w’umugisha.
Nyanza (Amafoto: Primature)
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye mu birori byo kwizihiza umuganura byabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.











Gasabo
Ibirori byo kwizihiza umuganura ku rwego rw’Akarere ka Gasabo byabereye mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Mvuzo, Bumbogo ikaba ibitse ibimenyetso byinshi by’amateka yo hambere.
Uhasanga ibigabiro bigenda bikuyobora ahahoze urugo rw’umwami Kigeri IV RWABUGIRI kwa Kanjogera.
Abaturage bahuriye hamwe baganura ku byo bejeje. Baremeye kandi bagenzi babo batabashije kugira icyo beza muri uyu mwaka kugira ngo na bo mu muganura w’ubutaha bazabashe kugira icyo batanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yasabye abaturage kwishimira uyu munsi ufatwa nko kugaragaza ibyo umuturage yigejejeho. Yabasabye kwishimira igihembo akarere kahawe ku rwego rw’igihugu nk’Akarere kagize "Umusaruro mwiza mu nganda".










Gisozi
Ubwo hizihizwaga Umugamura, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Gasabo, Lt Col Eugene Mugabo, yafunguye inzu abaturage biyukabikiye kugira ngo bajye baganiriramo gahunda za Leta. Ni inzu y’ibiro by’Umudugudu wa Byimana mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi. Uwo muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha bagenda bumvira ku matelefone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.







Gakenke
Ibirori by’umuganura ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru byabereye mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke. Minisitiri Evode Uwizeyimana ni we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.




















Musanze
Mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze na ho bizihije umunsi mukuru w’umuganura. Abitabiriye umuganura basangiye ku byo bejeje bishimira ibyagezweho.









Huye
Mu Murenge wa Rwaniro bizihije umuganura babanje gusezeranya mu mategeko imiryango 11.

















Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona ibiryo nibinyobwa bishingiye kumuco. Kuki iyo bigeze kuri standards ikigage Ch urwagwa ninindi babica. Ibyobita ubuziranenge mubirebe meza
Ndabona ibiryo nibinyobwa bishingiye kumuco. Kuki iyo bigeze kuri standards ikigage Ch urwagwa ninindi babica. Ibyobita ubuziranenge mubirebe meza
Ndabona ibiryo nibinyobwa bishingiye kumuco. Kuki iyo bigeze kuri standards ikigage Ch urwagwa ninindi babica. Ibyobita ubuziranenge mubirebe meza