Amakuru yatanzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) avuga ko umuntu wa kabiri uheruka kwitaba Imana ari we wanduje abandi babiri bo mu muryango we, umwe muri bo na we wari umwana muto w’umwaka umwe w’amavuko akaba yamaze kwitaba Imana.
Uwo mwana abaye umuntu wa gatatu wishwe na Ebola mu Mujyi wa Goma utuwe n’ababarirwa muri miliyoni.
Ebola yagaragaye bwa mbere i Goma mu kwezi gushize tariki 14 Nyakanga 2019.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyakora Imana iturejyere kko turugarijwe cyane