Goma: Umurwayi wa gatatu wa Ebola yitabye Imana

Umuntu wa kane wanduye Ebola yabonetse i Goma ku wa kane tariki 01 Kanama 2019.

Amakuru yatanzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) avuga ko umuntu wa kabiri uheruka kwitaba Imana ari we wanduje abandi babiri bo mu muryango we, umwe muri bo na we wari umwana muto w’umwaka umwe w’amavuko akaba yamaze kwitaba Imana.

Uwo mwana abaye umuntu wa gatatu wishwe na Ebola mu Mujyi wa Goma utuwe n’ababarirwa muri miliyoni.

Ebola yagaragaye bwa mbere i Goma mu kwezi gushize tariki 14 Nyakanga 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyakora Imana iturejyere kko turugarijwe cyane

Elysee yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka