Abanyura ahatemewe bateganyirijwe ibihano byihanukiriye - Min Gashumba

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) iraburira abanyura mu nzira zitemewe bajya mu bihugu bituranyi, ko bateganirijwe ibihano byihanukiriye.

Ni mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu batatu mu mujyi wa Goma(muri Congo) mu gihe kitarenze ukwezi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yaburiye Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda banyuze ku mipaka, kudahirahira banyura ahatari ibiro bya gasutamo bizwi.

Mu kiganiro ahaye abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri Gashumba agira ati"musanzwe mubizi ko umutekano w’Igihugu cyacu ari don’t touch(ntukoreho)".

"Uraramuka unyuze mu ’njia panya’(inzira zitemewe), hateganijwe ibihano byihanukiriye", n’ubwo atavuze ibyo ari byo.

Kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019 umupaka muto unyurwaho n’abaturage benshi hagati ya Goma na Gisenyi wigeze kumera nk’ufunzwe ariko uza kongera kuba nyabagendwa.

Leta y’u Rwanda iravuga ko irinze abaturage bayo ku rwego rukomeye, kuko ngo hari bikoresho bipima ebola byashyizwe ku mipaka, gukingira abantu ndetse no guteganya ahantu hashobora kwakirirwa abarwayi mu gihe baba bagaragaye.

MINISANTE ivuga ko nta murwayi wa ebola uri mu Rwanda kugeza ubu, ariko ikaba isaba abajyaga i Goma kenshi kubyirinda, kugeza igihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rizatangariza ko ebola yashize muri uwo mujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka