Ntarama: Abaturage biyubakiye ibiro by’umurenge bya miliyoni 85

Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera batangaza ko nyuma yo gusanga ubuyobozi bw’umurenge wabo bukorera mu nyubako itajyanye n’igihe, bihaye umuhigo wo kubaka ibiro bishya byuzuye bitwaye miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inyubako nshya y'Umurenge wa Ntarama yuzuye itwaye miliyoni 85
Inyubako nshya y’Umurenge wa Ntarama yuzuye itwaye miliyoni 85

Uyu wari umwe mu mihigo y’Akarere ka Bugesera, wo kuvugurura zimwe mu nyubako z’imirenge zari zishaje, aho kuvugurura uwa Ntarama byagombaga gutwara miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama bavuga ko basanze kuvugurura inyubako yari ishaje bitagaragara uko babyifuza, bahitamo kwiha intego yo kwegeranya imisanzu y’amafaranga, ibikoresho nka sima n’umucanga, gutanga imiganda y’amaboko, n’ibindi hanyuma bakubaka ibiro bishya.

Umukecuru Uwimana Immaculée wo mu Kagari ka Cyugaro, avuga ko banejejwe n’igikorwa cyavuye mu maboko yabo, bakaba barafashije ubuyobozi bw’akarere kwesa imihigo kari karahize.

Uwimana Immaculée avuga ko abaturage basanze bagomba kugira umurenge ukorera mu nyubako igezweho
Uwimana Immaculée avuga ko abaturage basanze bagomba kugira umurenge ukorera mu nyubako igezweho

Uyu mukecuru avuga ko nk’abaturage na bo bafite inshingano zo kunoza aho ubuyobozi bukorera, kuko ibyo bikorwa remezo biba ari iby’abaturage.

Ati “Ni inshingano zacu gufasha umurenge kuko ni twe bakorera, ibi bikorwa ni ibyacu. Aba bayobozi barahakorera uyu munsi ejo bakabimura, kandi iyo bagiye ibikorwa bisigara ari iby’abaturage”.

Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama kandi bavuga ko serivisi yihuse kandi inoze bagiye kujya bayihererwa mu nyubako ijyanye n’igihe, bikazanatuma n’abaturuka mu bindi bice by’igihugu baza kuhasaba serivisi basanga ari ahantu hagezweho.

Habiyaremye Dismas yabwiye Kigali Today ati “Ntabwo numva ko kuba umuyobozi wacu kuba agiye gukorera mu nyubako nshya bizadindiza serivisi yaduhaga, ahubwo bizatuma akora kurushaho, n’abaza batugana basange hakeye, kuko uyu murenge wacu uri mu mirenge igendwa cyane. Serivisi rero igomba kuba inoze byanze bikunze”.

Aba baturage kandi bavuga ko iyi nyubako bazakomeza kuyibungabunga ku buryo izajya ihora isa neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, ashimira aba baturage b’Umurenge wa Ntarama ku gitekerezo bagize cyo gufasha ubuyobozi kubona aho bukorera hagezweho, agahamya ko bazanayibungabunga nk’igikorwa cyavuye mu mbaraga zabo.

Inyubako ishaje Umurenge wa Ntarama wakoreragamo
Inyubako ishaje Umurenge wa Ntarama wakoreragamo

Ati “Kuyibungabunga byo ni ihame, kuko ni inzu biyubakiye, amatafari batanze, imibyizi batanze, sima batanze nta shiti ko bazayikoreramo neza bakanayibungabunga”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko iki ari igikorwa gihamya ko Abanyarwanda bamaze kumva neza ko urugendo rwo kwibohora rugikomeje, kandi ko bagomba kugira uruhare muri urwo rugendo.

Ati “Ibi biratwereka ko Abanyarwanda bamaze kumva ko kwibohora ari uruhare rwa buri wese. Kwanga umugayo, kwanga ibishaje, kwanga gutura nabi, kwanga serivisi mbi, kwanga umutekano muke ugaharanira amahoro, ibyo ni byo batugaragarije uyu munsi abo mu Murenge wa Ntarama, bavuga bati twibohore tuve mu nzu ishaje tujye mu nzu nshyashya”.

Abaturage b’Umurenge wa Ntarama bavuga ko nyuma yo kuzuza ibiro bishya by’umurenge, hagiye gukurikiraho kubaka ibiro by’utugari tugize uyu murenge, na two tukagira inyubako zigezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka