Umunyamerika Samuel L. Jackson ukina filimi yabonye pasiporo ya Gabon

Guhera ku itariki ya 4 Kanama 2019, igihugu cya Gabon cyabonye umuturage wiyongeraye ku rutonde rw’abenegihugu bacyo. Samuel Leroy Jackson umaze icyumweru muri Gabon, yashyikirijwe pasiporo ye ya Gabon ayihawe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ushinzwe Abanya-Gabon baba mu mahanga.

Samuel L Jackson ubu ni umunya - Gabon ushobora no kwiyamamaza agatorwa ku mwanya yashaka
Samuel L Jackson ubu ni umunya - Gabon ushobora no kwiyamamaza agatorwa ku mwanya yashaka

Samuel Leroy Jackson, uri muri Gabon kuva ku itariki 23 Nyakanga 2019, ubu ni umwenegihugu wa Gabon. Uwo mukinnyi wa filimi yamenye mu minsi ishize ko afite inkomoko ahitwa i Benga muri Gabon, nyuma y’aho icyo gihugu kimuha ubwenegihugu, byerekanwa na pasiporo yahawe mu birori byari biyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain-Claude Bilie By Nze.

Uko guhabwa ubwenegihugu k’uwo mukinnyi wa filimi, kuje gukurikira isezerano rya perezida Ali Bongo ONDIMBA wa Gabon yakoze mu 2015, ubwo yahuraga n’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika, bagera ku icumi mu birori byabereye i Libreville. Ni muri urwo rwego Ali Bongo, yemeje ko Samuel Leroy Jackson, ahabwa pasiporo isanzwe ya Gabon nk’uko bisobanurwa na Minisitiri Alain-Claude Bilie By Nze.

Nubwo icyo gikorwa cyashimwe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga (interineti), hari abatarabuze kunenga imyambarire y’uwo mwenegihugu mushya wa Gabon kuko yari yiyambariye ikabutura.

Benshi banenze iyi myambarire ya Samuel L Jackson mu birori bikomeye nko guhabwa ubwenegihugu
Benshi banenze iyi myambarire ya Samuel L Jackson mu birori bikomeye nko guhabwa ubwenegihugu

Hari abavuga bati, mu birori byo guhabwa pasiporo, Samuel Leroy Jackson asa n’uwibagiwe ibijyanye n’imyambarire iranga abagiye gushaka serivisi mu buyobozi aho muri Gabon, noneho abagiye mu birori bo baba bagomba kwambara neza kurushaho.

Bavuga ko uretse umuntu nka Samuel Leroy Jackson, nta wundi muntu wakwemererwa kwinjira muri birori nk’ibyo yambaye ikabutura n’inkweto za siporo.

Benshi mu birabura bo muri Amerika bakomeje kwifashisha ikoranabuhanga rya DNA bakagira ibirari by’inkomoko yabo. Ni muri urwo rwego umuhanzi Beyonce aherutse kuririmba mu ndirimbo ye nshya Mood 4EVA ko umugabo we Jay Z akomoka mu Rwanda.

Ese mu minsi irimbere birashoboka ko twazabona Jay Z ari guhabwa Pasiporo y’u Rwanda?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka