Numero zitishyurwa z’ibigo zikora neza zirabarirwa kuri 60% - Ubushakashatsi bwa KT

Mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kunoza serivisi zihabwa abagana ibigo bitandukanye, haba ibya leta n’ibyigenga, Kigali Today yakoze ubushakashatsi ngo imenye neza uburyo ibyo bigo byitaba ubihamagaye kuri telefone zitishyurwa ziba zaratanzwe.

Kigali Today yashatse kumenya ibigo byitaba izo telefone, igihe bisaba ngo witabwe, serivisi uhabwa igihe witabwe n’ibindi maze isanga mu bigo bigera kuri 11 yagerageje kuvugisha, ibigera kuri bitanu bifite numero zitari ku murongo, zititabwa cyangwa se zibaho rimwe na rimwe.

Mu rwego rwo gutanga serivisi inoze kandi yihuse ku babagana, ibigo bya Leta, iby’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda bigira uburyo ababikeneyemo serivisi bashobora kuzibona batagombye kujya aho ibyo bigo bikorera.

Ibigo hafi ya byose biba bikoresha imbuga nkoranyambaga nka twitter, Facebook, n’izindi, hakaba n’ibihitamo gukoresha uburyo bwo kwandika Email.

Bumwe mu buryo bworohereza abaturage gusaba serivisi mu kigo runaka kandi bitabasabye kwishyura, ni uguhamagara bakoresheje inomero itishyurwa y’ikigo bashakamo serivisi.

Muri iyi nkuru, Kigali Today yagerageje guhamaga imirongo itishyurwa ya bimwe mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, igamije kureba niba iyo mirongo ikora koko, kureba umwanya umuturage uhamagaye umurongo runaka amara ategereje kubona umwakira, ndetse n’inzira anyuramo ngo agere aho ashobora guhabwa serivisi akeneye.

Nyuma yo guhamagara imwe mu mirongo itishyurwa y’ibigo, Kigali Today yasanze hari imirongo ikora neza, idakora mu bihe bimwe na bimwe, ndetse n’idakora na gato bivuze ko udashobora kuwuhamagara ngo bikunde.

Nomero itishyurwa ya RGB ntikora, iya RURA ikora rimwe na rimwe, iya MTN ikitabwa nta nkuru

Muri nomero zidakora, harimo 3520 y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, ubusanzwe rufite mu nshingano gukurikirana inozwa rya serivisi.

Kigali Today yahamagaye nomero 3520 ya RGB guhera kuwa kabiri 30 Nyakanga 2019 saa kumi n’iminota 51 na saa kumi n’imwe n’iminota ibiri, ndetse no kuwa gatatu 31 Nyakanga hagati ya saa yine na saa tanu, dusanga iyo nomero idakora.

Umukozi ushinzwe gfutanga amakuru muri RGB, Frederic Ntawukuriryayo, avuga ko iyo nomero imaze igihe yaragize ikibazo, kuburyo banafashe umwanzuro wo kuyikura ku rubuga rwa interineti rw’uru rwego ngo idakomeza kujijisha abaturage.

Ntawukuriryayo avuga ko ubu abaturage bifuza serivisi muri RGB bakoresha ubundi buryo, burimo kwandika kuri email cyangwa kuri twitter.

Avuga kandi ko babizi ko iyo nomero ikenewe cyane, ariko ko hari gutegurwa uko hashyirwaho agashami gashinzwe kwakira ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage (call center), kazajya kakirirwamo ibibazo n’ibitekerezo binyuze kuri telefoni.

Agira ati “Guhamagara ntabwo bikunda natwe turabizi ko ari ikibazo natwe turabizi ko ari ikibazo kandi kigomba gukemuka. Turashaka kubaka ‘call center’, irimo telefoni n’abakozi bahagije bo kwakira ibyo bibazo no kubisubiza. Tukaba twisegura ku bakiriya bacu ko mu gihe tutarakora iyo call center baba bakoresha ubundi buryo bwo kutuvugisha”.

Twahamagaye kandi nomero 3988 y’Ikigo ngenzuramikorere RURA, kuwa kabiri 30 Nyakanga 2019 saa kumi n’iminota 48 na saa kumi n’iminota 49 inshuro enye zose na yo dusanga nticamo.

Mu gitondo cyo kuwa gatatu 31 Nyakanga 2019 twongeye guhamagara iyo nomero ya RURA, yitabwe n’umuntu w’igitsina gore, avuga ko ubusanzwe iyo nomero ikora mu masaha y’akazi, ni ukuvuga kuva saa moya za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba (kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu) gusa.

Abajijwe impamvu iyo nomero yahamagawe mu masaha y’akazi kandi ikaba itari iri ku murongo, uwo mukozi yananiwe gutanga igisubizo, ahubwo ayihereza undi mukozi na we w’igitsina gore.

Uwo mukozi wundi yabwiye Kigali Today ko iyo nomero ubusanzwe ihora iri ku murongo igihe cyose mu masaha y’akazi, ariko ko ishobora kuba yarahamagawe ntiboneke kubera ko ishobora kuba yari iri guhamagarwa n’abantu benshi, cyangwa se “kubera impamvu nyinshi zitandukanye”.

Uyu mukozi kandi yabwiye Kigali Today ko iyo nomero n’ubwo yitwa ko ari yo itishyurwa yatanzwe ngo abaturage bajye bayihamagara, atari yo yonyine ikoreshwa mu kubaza ibibazo muri RURA.

Ati “Ushobora kuyihamaga ugasanga ntiboneka kuko ihamagarwa n’abantu benshi cyane kandi bakeneye serivisi cyangwa kubaza amakuru. Ntakereza ko yari iriho, ubwo sinzi akabazo kabayemo, ushobora guhamagara telefoni nticemo kandi iriho”.

Ibigo bifite imirongo zitishyurwa zikora neza, bitwara hagati y’umunota umwe n’amasegonda 15 na 30 kugira ngo umuturage wahamagaye abe yakiriwe atangire kubaza ikibazo afite.

Nko mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, uhamagaye umurongo waho utishyurwa wa 1415, wakirwa n’ijwi ry’umuntu w’igitsina gore agira ati “Murakoze guhamagara kuri RDB. Niba wifuza gukoresha ikinyarwanda kanda kabiri. Mwihangane mu gihe mugitegereje umukozi ubafasha”.

Mu gihe kitagera ku masegonda atanu gusa, umukozi ushinzwe kwakira ibibazo by’abaturage mu gashami gashinzwe kwakira ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage (Call center) ahita akwitaba akakubaza icyo wifuza ko bagufasha.

Mu bigo Kigali Today yahamagaye igasanga imirongo yabyo ikora neza, harimo Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA, Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB, Umujyi wa Kigali ndetse n’Akarere ka Nyaruguru.

Kigali Today kandi yasanze hari ibigo byashyizeho imirongo ihamagarwa ku buntu, uhamagara bigakunda ariko ntihagire umuntu ukwitaba ngo yumve ikibazo ufite.

Urugero ni ikigo Irembo, gitanga serivisi zo gutanga ibyangombwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umurongo utishyurwa w’iki kigo 9099, iyo uwuhamagaye wakirwa n’ijwi ry’umuntu w’igitsina gore, agira ati “Mukiriya mwiza twishimiye kubakira ku Irembo. Turabasaba kwihangana mu gihe mugitegereje ubafasha. Mushobora no kutwandikira kuri email yacu ari yo [email protected], cyangwa kuri facebook @irembo, cyangwa kuri instagram @irembolive, cyangwa kuri twitter @irembogov. Murakoze”.

Nyuma y’iryo jwi, hakurikiraho amatangazo yamamaza iki kigo, agakurikirana ari abiri, hanyuma hakagarukamo rya jwi riguha ikaze ku Irembo.

Kigali Today yahamagaye uyu murongo iminota irenga itanu, ntihagira ubasha kuwitaba.

Kimwe na Irembo, Isosiyete y’itumanaho MTN Rwanda na yo ifite umurongo utishyurwa ariwo 100.

Uyu murongo iyo uwuhamagaye birakunda, ariko biragoye ko wabona ukwakira ngo umugezeho ikibazo ufite.

Ubwo Kigali Today yawuhamagaraga kuwa kabiri 30 Nyakanga saa kumi n’iminota 39 na saa kumi n’iminota 42 z’umugoroba, ntitwabonye utwitaba.

Icyo gihe twakiriwe n’ijwi ry’umuntu w’igitsina gore agira ati “Murakaza neza kuri MTN Rwanda. Kumenya ayo musigaranye no kongeramo ikarita kanda rimwe, ku bijyanye na mobile money kanda kabiri, kumenya serivisi y’inyongeragaciro kanda gatatu, ku bijyanye na interineti kanda kane, guhindura ururimi kanda gatanu, kwakira nomero ya ‘centre de messagerie’ ya mobile nk’ubutumwa bugufi kanda gatandatu, ku ipaki y’amasegonda na interineti kanda karindwi, kwiguriza ama inite kanda umunani, mwifuza kuvugana n’umukozi wacu, kanda zeru”.

Izo nzira zose tuzinyuzemo, telefoni yahitaga yivanaho nta gisubizo.

Ku nzira ya kabiri yerekeye ibya mobile money, iyo uyinyuzemo wakirwa n’ijwi rikubwira ko “kubera impamvu z’umutekano wa konti yawe, wakwegera ishami rya MTN rikwegereye witwaje ikarita ndangamuntu yawe bakaguha ubufasha”.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today nabo ntibavuga rumwe ku mikorere y’imirongo itishyurwa y’ibigo binyuranye.

Hari abavuga ko bayihamagaye ntibabona ubitaba ngo abahe serivisi, hari abayihamagaye bagatinda kubona ubufasha ariko nyuma bakaza kububona, hakaba n’abayihamagaye bagahabwa ubufasha nk’uko bari babukeneye.

Uwitwa Emmanuel Bagirayezu uvuga ko yigeze kugira ikibazo imodoka ikamusiga, avuga ko yahamagaye RURA asaba kurenganurwa, ariko ubufasha akaza kububona hashize umwanya munini.

Agira ati “Barambwiye ngo baraje bamfashe ndenzaho iminota 45, imodoka noneho iraza iradutwara ariko nabwo ari imbaraga zikora mu kwinjira. Ziriya nomero nawe urabizi ko ntacyo zitumariye pe n’iza police cyeretse iyo ubabwira ko umuntu apfuye bwo barihuta pe!”

Undi muturage yabwiye Kigali Today ati “Nakubwiye ko nahamagaye inshuro nyinshi muri WASAC nkiyumvira ariya majwi baba barabitsemo gusa. Hari mu kwa gatandatu ubu ntegereje kuzigira yo”.

Undi muturage witwa Uwizeyimana Louis, we avuga ko yahamagaye sosiyete y’itumanaho ya Airtel-Tigo agahabwa ubufasha uko yabwifuzaga.

Ati” Jyewe nahamagaye kuri airtel-tigo baramfasha neza cyane. Icyo gihe amafaranga yari yayobye, maze arangarukira nyuma y’amasaha 24”.

Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB, ruvuga ko ubusanzwe mu igenzura rukora buri mwaka rusuzuma uko serivisi zitangwa mu bigo bya leta n’ibyigenga, harebwa niba uburyo bwashyizweho mu kwakira abagana ibyo bigo bwose bukora kandi neza.

Frederic Ntawukuriryayo, ushinzwe gutanga amakuru muri RGB, avuga ko iyo bagenzuye bagasanga hari ibigo byatanze nomero z’ubuntu ariko zidakora, ibyo bigo bihabwa amanota makeya mu mitangire ya serivisi, ariko bikanafatirwa ibihano.

Ati “Niba ari telefoni washyizeho igomba kuba ikora, niba ari agasanduku k’amabaruwa kagomba kuba gakora. Iyo tugenzuye rero tugasanga izo nomero zidakora, abo bantu bagira amanota makeya, tukanabahana, tukabasaba ko ibyo bintu bigomba gukora”.

RGB kandi isaba ibigo byose bifite uburyo bwo kwakira ibibazo n’ibitekerezo by’ababigana kubukoresha neza, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hello Mumpe number ya rura

Ubayeho jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 22-12-2023  →  Musubize

Bjr! MTN, yo rwose irakabya!!!

arias yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Iyi nkuru ni nziza, gusa sinibaza uburyo mwemereye iyi RGB gutanga inama kdi na yo ifite ikibazo.

Yakabanje nayo kwikosora mbere yo gushaka gukosora abandi. Ntabwo watanga icyo udafite.

Frank yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka