Bamwe mu bagendana ‘ecouteurs’ baba bumva ibihuha - Lt Col Mugabo
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu karere ka Gasabo asaba abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha bagenda bumvira ku matelefone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Lt Col Eugene Mugabo avuga ko benshi mu bagendana utwumvirizo mu matwi(écouteurs za telefone), ngo baba bumva amakuru y’ibihuha bibabwira ko igihugu nta mutekano gifite.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu amaze gutaha inzu y’ibiro by’umudugudu wa Byimana mu murenge wa Gisozi, aho yasabye abaturage "kumva amakuru y’ukuri".
Lt Col Mugabo agira ati "Ejobundi mwumvise umuntu wadutse witwa Sankara, umuntu aza yiyambariye uko ashaka, avuga ko yafashe Nyungwe, nta sasu na rimwe yarashe, ibyo rero birangaza urubyiruko rwacu".
"Ibi abantu baba babyumvira kuri telefone, buriya ugiye ugashikuza bamwe muri bo za "ecouteurs", benshi wasanga biyumvira amakuru y’ibihuha, nyamara baba bahawe ibyo bakora, bafite za ’devoirs’ bakuye ku ishuri".
Uyu muyobozi w’Ingabo akomeza avuga ko mu bindi bintu bihungabanya umutekano w’Igihugu harimo ibiyobyabwenge no gutura mu buryo bw’akajagari.
Ati "mu Rwanda ntiduhinga urumogi ariko buri munsi ntidusiba gufata abikoreye imifuka yarwo".
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi buvuga ko ibiro by’imidugudu birimo kubakwa kugira ngo abaturage babone aho bazajya bigishirizwa gahunda za Leta zirimo no kwirindira umutekano.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Niragire Theophile agira ati" bazaganira ku byabateza imbere ariko bazanahabwa televiziyo kugira ngo bareke kumva ibihuha ahubwo bumve amakuru y’ukuri".
Umukuru w’Umudugudu wa Byimana, Nsengiyumva Emmanuel avuga ko inzu y’umudugudu ikenewe cyane kugira ngo abaturage bajye bagira aho bahurira, ariko ko izanakodeshwa kugira ngo haboneke uburyo bwafasha abatishoboye.
Abaturage bo mu Byimana bakusanyije amafaranga yo kubaka ibiro by’umudugudu bifite agaciro k’asaga miliyoni 42.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Hhhhhhhh....iyi niyo mpamvu abasirikare baba bakwiye kuguma mubigo byabo....umva nkuyu igitugu abazana....aba nibo batera za revolution....ngo barashikuza abantu ecouteurs.....who is he to decide what people listen to....injiji gusa ntakindi azi uretse kumena amaraso
Ese ubu bushakashatsi amaze igihe kinganiki abukora kuburyo yahita ashinja abantu Bose bakoresah ecouteur .. Ibi nibyo yibwira kubwimpamvu ze.
Ko numva muminsi irimbere tuzaba nkakoreya ya ruguru? Nukumva ibyo bashaka ko twumva gusa,bashaka kotubaho nkinjiji pe.
Biratangaje kumva noneho hagiye kuba icyaha cyo kwiyumvira ibyo ushaka ukoresheje telefoni wiguriye. Abanyeshuri sibo bumva ayo makuru yo hanze kuko nabayobozi bayimva incuro nyinshi. None se tugiye kuba nko muri koreya ya ruvuru aho bibijijwe gusoma ibinyamakuru byo hanze? Ubumenyi buba buturutse impande zose, uzi ubwenge akavanguramo ukuri kuzamugorira akamaro. Ibyo ariko ntibakagombye kuvamo ikosa kubumva ayo makuru. Uyandika niwe wakabibajijwe. Ese ubundi wavuguruza icyo utazi? Ntimugafunge ibinyamakuru, mireke bisomwe bivuguruzwe kubera ibyo tuba twibonera namaso yacu.
Oyamuyozisibose kandikumvasikibazo kuko nawe akazikawekagusabakubyumva ugasobanurirabariyababyumva ugafata ingamba hari ubundiburyobyakavunzwemo busobanutse, sijyambeshyuza ibyontumvishe.
Muminsi irimbere muratangira kujya muzibashikuza😂