Urukiko ruhaye agaciro ikirego cy’abanyamuryango ba COADU bitambitse cyamunara rwemeza ko ihagarikwa
Urukiko rwibanze rwa Gisenyi rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusuzuma imiburanire y’urubanza rwa koperative COADU n’umuhesha w’inkiko Semajambi Leon rwabaye kuwa 31 Nyakanga 2019 aho Koperative yareze isaba ko cyamunara ihagarika kubera umuheshawinkiko atubahurije imihango yifatira no kubarura umutungo wa Koperative.

Koperative yari yatanze izindi mpamvu zirimo kuba ari umutungo wa wabanki ariko ntibyahabwa agaciro naho kuba abatsinze yarwemeje ko cyamunara igomba gukorwa kumutungo wa Koperative COADU.
Cyakora umuheshawinkiko Semajambi atangarije Kigali today ko nyuma y iminsi 15 cyamunara izakomeza nyuma yuko yujuje ibyo urukiko rwanenze.
Agize ati "Urukiko ntiruhagaritse cyamunara burundu ahubwo ni agateganyo. Ngiye gushyira mu bikorwa ibyo banenze cyamunara mu minsi 15 izongera ibe".
NYARUBISI Perezida wa COADU avuga ko bishimiye umwanzuro kandi babonye amahirwe yo kwitegura mu rukiko no kurega ababahimbiye ibinyoma ngo babatware umutungo.
Ati "Turishimye kubera umwanzuro w’urukiko cyane ko abaturenganyije bari kuregwa kandi twizeye ubutabera. Ubu tugiye kwitegura kugaragaza ukuri kandi twizeye gutsinda"
Coopérative Dukundumurimo izwi nka COADU yatsinzwe nabayubakiye ibagiro babashinja kutabishyura miliyoni 265 z’ imirimo yinyongera mu gihe abagize Coperative bavuga ko nta mirimo y’ inyongera yabayeho ahubwo habaye ubugambanyi bwabubatse n’ abari abayobozi ba Coperative.
Aho bahimbye imyanzuro y’ inama rusange bagasinyira abanyamuryango ba COADU ko bemeje ayo mafaranga bitarabayeho ubu abayobozi bayoboraga Coperative hamwe n’abubatse isoko bakaba bafunze bakurikiranyweho izonyandiko.
Inkuru bijyanye
Rubavu: Bitambitse umuhesha w’inkiko bamubuza kubatereza cyamunara (Video)
Ohereza igitekerezo
|
Harakabaho ubutabera. Bravo mucamanza wemeje ibyo mbega ngo turaruhuka. Vive la justice!!!!!!!!!!