Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye ku rwego rw’igihugu byabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa 04 Nyakanga 2019. Hari hateraniye abantu batandukanye harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Ababyitabiriye bizihiwe nk’uko bigaragara muri aya mafoto yafashwe n’umunyamakuru wa Kigali (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuye intandaro y’urugamba rwo kwibohora, avuga ko urugamba rwari ngombwa kandi nta kundi byari kugenda kuko hagombaga kubaho uburyo bwo guhanga igihugu gishya kandi cyiza.
“Urugamba rw’amasasu rwararangiye, haracyasigaye urugamba rwo kurwanya ubukene”, ni imvugo ikunze kugarukwaho n’abayobozi benshi uhereye ku bagize Guverinoma kugera mu nzego z’ibanze, ndetse no mu baturage basanzwe.
Imyaka ibaye 25 ishize nyuma y’aho ingabo zahoze ari iza RPA zibohoreje u Rwanda zigahagarika jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni.Nyuma urugamba rwo kwibohora rwakomereje mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu.
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) igaragaza ko ibikorwa byo kubohora Abanyarwanda ingoyi y’ubukene n’imibereho mibi mu mwaka wa 2018-2019 bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 97.5, ariko ko hakoreshejwe miliyari 85.3 bigatuma Leta izigama amafaranga arenga miliyari 12.1.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25, umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguye ibitaramo bibiri yise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’, agamije gusobanura uko abasirikare b’Inkotanyi bagiye barokora Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenocide (…)
Abaturage b’Akagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo ya kabiri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bihaye intego yo gusura inzibutso zitandukanye kugira ngo barusheho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umwihariko wa buri gace.
Nyuma yo gukatisha itike yo kujya mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’abari n’abaregarugori, ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore (Fatima Women Football Club) ya Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri, yihaye intego yo kujya iza mu makipe ane ya mbere.
Perezida Kagame avuga ko Imana irema isi nta bice byaremewe gukena, akavuga ko Afurika n’u Rwanda by’umwihariko bitaremewe guhora bisabiriza kubera ubukene, bityo ko mu myemerere ye bitarimo.
Nyuma yo kubona ko impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu buri munsi, Polisi y’ u Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakoresha umuhanda ibinyujije mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’ uku kwezi kwa Nyakanga yaguhariye ibikorwa byo kubungabunga ibikorwaremezo byo mu muhanda.
Amazi ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abantu. Abahanga bavuga ko n’ubuzima ubwabwo butangirira mu mazi. Uyu munsi Kigali Today yifashishije imbuga za interineti zitandukanye, irabagezaho ibyiza by’amazi ava mu butaka agasohoka ashyushye yitwa ‘amashyuza’.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu 03 Nyakanga 2019 yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama wubatswe mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu mujyinwa Kigali, wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda y’u Rwanda arenga miliyari umunani.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Karangwa Patrick, avuga ko mu mwaka umwe gusa u Rwanda rutazongera gutumiza imbuto mu mahanga.
Ku cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, ibitaro bya Kacyiru byatanze inka 10 i Bitare mu Karere ka Nyaruguru, zagenewe abarokotse Jenoside bahatuye batishoboye.
Col. Rugazora Emmanuel uyobora ingabo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi yasobanuriye urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza iby’ubutumwa bw’gitabo cy’impanuro Perezida Kagame yasohoye.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo Kwibohora, bamwe mu bahanzi bamenyekanye muri muzika nyarwanda bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25 baributsa Abanyarwanda ko ari inshingano za buri wese gusigasira ibyagezweho.
Uwo mudugudu uherereye ahitwa i Karama mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ukaba ugizwe n’inzu z’icyerekezo zubatswe zijya hejuru (etages), zatujwemo imiryango 240 itari ifite aho kuba ndetse n’iyakuwe mu manegeka.
Urubyiruko rwiganjemo urwo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo rwongeye gukangurirwa kwirinda icyorezo cya Sida n’inda ziterwa abangavu zikabangiriza ahazaza habo.
Jenoside yakorewe Abatutsi yibasiye bamwe mu bari ibirangirire kubera imyuga yabo. Hari bamwe mu bana babo biyemeje kugera ikirenge mu cy’ababyeyi babo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko amahanga yatekerezaga ko urugamba rwo kwibohora rwari kuba rwararwanywe mu bundi buryo.
Mizero Irené uvuka mu karere ka Ngororero, avuga ko akimara kumenya amakuru y’uko ababyeyi be bombi bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabayeho mu buzima bubi aho yakuranye ibikomere n’ipfunwe yatewe n’ibyo ababyeyi be bakoze.
Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi batanu baheruka gutandukana n’ikipe ya APR FC
Umuryango ‘Girl Smile Rwanda’ uratangaza ko iyo imiryango mito itegamiye kuri Leta idakora iteganyabikorwa rinoze, ibikorwa byayo bitajya biramba.
Muri iki gihe, aho umuntu ahagaze hose muri Kigali, ashobora kubona inzu nziza y’umweru iba ishashagiranamo amatara mu masaha ya nijoro.
Abashakashatsi bo mu kigo cy’igihugugishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) barakangurira abahinzi b’ibirayi guhinga imbuto z’indobanure kuko ari zo zitanga umusaruro mwishi kuruta imbuto zahunitswe n’abaturage.
Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi n’Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ni yo yahize iyindi mu gihugu hose mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe mu kwezi k’Umuganda kuva muri Nyakanga, Kanama na Nzeri 2018, igenerwa ibikombe n’ibihembo bya Miliyoni eshanu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Huye habereye isiganwa ry’imodoka (Huye Rally 2019), ritegurwa buri mwaka hagamijwe kwibuka Gakwaya Claude Senior, wamamaye muri uyu mukino ariko akaza kwitaba Imana mu 1986 azize impanuka.
Manishimwe Djabel wakinga muri Rayon Sports, yatunguranye agaragara mu myitozo ya APR FC kuri uyu wa mbere
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka amashusho yerekana umumotari wakubitaga umukobwa, bigaragara ko yamukubitanye umujinya n’ingufu nyinshi.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’ubumenyi ngiro rya Musanze (Muhabura Integrated Polytechnic College) buratangaza ko umunyamwuga urangwa no kugira ubupfura n’ubunyangamugayo bituma agirirwa icyizere akitwara neza mu kazi ke.
Mu itorero Angilikani mu Rwanda, by’umwihariko muri Diyoseze ya Kigali, Paruwasi ya Remera, harimo umuryango witwa ‘Fathers Union’ ukaba ari umuryango w’abagabo bubatse ingo basengera hamwe muri iryo torero.
Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye kumara icyumweru zifatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyo kuvura ku buntu Abanyarwanda mu Ntara y’Iburasirazuba aho abarenga ibihumbi bibiri (2000) bahabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba gukemura ikibazo cy’abadafite inzu zo kubamo vuba bishoboka.
Hari indwara ifata inzara cyane cyane izo ku mano, mu gifaransa ikaba yitwa ‘l’onychomycose’ cyangwa se ‘mycose des ongles’. Nk’uko tubikesha urubuga http://www.doctissimo.fr, iyo ndwara iterwa na za bagiteri zigenda zikibika mu nzara.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, bavumbuye uburyo bwo gukora burete (boulettes) zirimo imboga rwatsi, karoti n’ibitunguru.
Mu imurikagurisha ry’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi ryabereye ku Murindi mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize kwa Kamena 2019, hagaragayemo imbabura ya ‘cana rimwe’, ishobora gukoreshwa mu kubungabunga ibidukikije, kugabanya amakara akoreshwa, ndetse no kugabanya imyuka yangiza ikirere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick aratangaza ko abantu ibihumbi cumi na birindwi (17.000) ari bo bakeneye inyunganirangingo z’amagare mu gihugu hose, naho ku isi bakaba Miliyoni 65.
Muganga Nkusi Agabe Emmy avuga ko iyo umuganga akoze ubushakashatsi akamenyekanisha ibyo ashobora kuvura bituma abantu babimenya bityo na bamwe bajyaga kwivuza hanze y’igihugu bakamenya ko na hano mu Rwanda ubwo buvuzi bashobora kububona.
Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (RP), Dr James Gashumba, yemeza ko nta gihugu gitera imbere kidafite abize imyuga, kuko iyo badahari ngo kibakura hanze bikagihenda.
Mu Karere ka Rubavu bemeje ko amata yose agomba kujyanwa ku makusanyirizo naho abakora serivisi z’amata bakaba bagiye kuzikorera hamwe mu rwego rwo kuzamura ubuziranenge bw’amata.
Nyuma y’imyaka itanu akinira Rayon Sports, Manishimwe Djabel yamaze kumvikana na Gor Mahia kuyikinira mu myaka itatu iri imbere.
Urubyiruko 50 rwo mu Karere ka Ruhango rwigishijwe uburyo bwo gukora imihanda y’ibitaka rwifashishije ikoranabuhanga rya Do-Nou (Duno) ruravuga ko bizarufasha kwihangira imirimo.
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwa Spina Bifida, bamwe bita indwara yo kumera umurizo, barasaba ubufasha bw’uko abana babo babasha kujya babavuriza ku bwisungane mu kwivuza bwa mituweli (mutuelle de santé).