Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, hakomezaga umunsi wa 14 wa shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 5 kuri 1 ishimangira umwanya wa kabiri mbere yo guhura na mukeba APR FC.
Abana bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu basazwe n’ibyishimo ubwo bakirwaga na Madame Jeannette Kagame, nk’uko asanzwe abikora buri gihe mu mpera z’umwaka.
“Kugira ngo muzahagararire neza igihugu mugomba kwitanga no kwigomwa,” aya ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagejeje ku Polisi b’u Rwanda 280 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika.
Umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere ka Nyagatare, Umubyeyi Jolly, avuga ko abavuzi gakondo bagicururiza imiti mu isoko bakwiye kurwanywa nk’uko abacuruza ibiyobyabwenge barwanywa.
Hari abantu bibaza niba konsa byaba bigirira umwana akamaro ku buryo bwihariye, cyangwa niba ari kimwe n’uko umuntu yakoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose nko kumuha amata yaba ay’inka cyangwa ay’ifu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, avuga ko atabona umumaro w’imiryango 60 itagaragaza impinduka mu mibereho y’abatuye mu mirenge 17 ya Nyamagabe iyo miryango ikoreramo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere(RDB), rukomeje gusaba abikorera kongera ibikorwa na serivisi zihabwa ba mukerarugendo, nyuma y’amasezerano rukomeje kugirana n’amakipe akomeye ku isi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi.
Ikamba rya Miss World ritanzwe ku nshuro ya 69 ryegukanywe na Toni-Ann Singh wo muri Jamaica atsinze abakobwa 114 bavuye mu bihugu bitandukanye barimo na Nimwiza Meghan waturutse mu Rwanda utagaragaye mu bakobwa 40 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
Ikipe ya APR FC ishimangiye umwanya wa mbere itsinda Heroes igitego kimwe ku busa mbere yo guhura na Rayon Sports ku munsi wa 15 wa shampiyona.
Abaturage bivuriza ku ivuriro (Poste de santé) rya Nyendo ntibemeranywa n’Akarere ka Nyagatare ku cyemezo cyo kwegurira ivuriro ryabo rwiyemezamirimo kuko batizeye imikorere ye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu ijambo yavugiye i Kampala ku wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, yagaragaje ikibazo cy’Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri Uganda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaraye ageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama yiga ku miyoborere.
Kuva ku wa gatandatu tariki 21 kugera ku cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa ry’abagore ryateguwe na UTB VC. Ni irushanwa rifite umwihariko dore ko rizitabirwa n’ikipe y’igihugu ya Botswana.
REG yegukanye igikombe cya BK Preseason tournament nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 64 kuri 50.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko icyo gihugu gikwiye kureka gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi 27 barimo 13 b’u Rwanda na 14 baturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitatu. Aya maguhurwa ajyanye no gucunga umutekano ku bibuga by’indege.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, arasaba abayobozi bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe gukora imishinga ifasha abo bayobora kwikura mu bukene no mu bushomeri.
Madame Jeannette Kagame avuga ko ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo gikomeye, bityo arusaba kubyirinda kuko birutesha icyerekezo.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin yasabye abashyiraho amategeko gushingira ku bushakashatsi, inyingo n’ibitekerezo by’abaturage kugira ngo bidateza ibibazo ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019 harakinwa umukino wa nyuma w’Irushwanwa ribanziriza Shampiyona ya 2019/2020 hagati ya REG BBC na Patriots BBC, uwo mukino ukaba uteganyijwe kuba saa mbili z’ijoro muri Sitade nto (petit stade) i Remera.
Intumwa z’u Rwanda zirangajwe imbere na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, zageze muri Uganda aho zitabiriye ibiganiro bihuza u Rwanda na Uganda, ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ikubiye mu masezerano ya Luanda muri Angola.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye Kigali Today ko Dr. Francis Habumugisha ari mu maboko ya RIB kuri sitasiyo ya Kimihurura.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni we muhanzi mukuru utegerejwe kuzaririmba mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party kizaba ku Bunani bwa 2020 gitegurwa na East African Promoters (EAP).
Imyaka 20 ishize umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze abaye Miss France. Hari mu 1999 ubwo Sonia Rolland Uwitonze yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa. Tariki 11 Ukuboza uyu mwaka nibwo yizihije imyaka 20 amaze yambaye iryo kamba.
Dr. Francis Habumugisha ushinjwa gutuka no gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane yigaruye mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda irateganya kongera guhura kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 mu biganiro bibera i Kampala muri Uganda.
Abanyeshuri biganjemo urubyiruko biga muri INES-Ruhengeri, baremeza ko biteguye guhangana n’umuntu wese wifashisha imbuga nkoranyambaga apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa gatatu tariki 11 Ukuboza 2019, mu Mujyi wa Kigali habereye inama igamije guhuza imbaraga mu kongera ireme ry’uburezi. Iyo nama yahuje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC), Amashuri yigenga, n’abandi bashinzwe uburezi.
Umuturage wo mu gihugu cya Uganda witwa Sebudidimba John, arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika mu Karere ka Burera, aho ashinja ingabo za Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.
Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, ruremeza ko kuba rwitabiriye itorero ry’igihugu ari inzira yo kurufasha gusobanukirwa neza ibibazo rwibaza ku mateka y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irakangurira Abahinzi n’Aborozi kwitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda ibihombo bituruka ku iyangirika ryabyo.
Ese waba uzi uko bigenda iyo umuntu anyweye inzoga? Ese umubiri ugenzura ute uko inzoga ikoreshwa iyo igeze mu mubiri? Ese ingaruka ziba ku munywi w’inzoga mu gihe kirekire ni izihe? Ibisubizo kuri ibi bibazo byose biracyari mu rwijiji ndetse ntibinatuma abantu babasha kumva ingaruka zituruka ku nzoga.
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman, yamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, avuga ko rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.
Abahinzi b’icyayi mu turere twa Rutsiro na Rubavu bavuga ko babajwe n’uburyo igiciro bahabwa ku cyayi cyagabanutse, bagashinja abari abayobozi kubigiramo uruhare.
Rutahizamu wa Rayon Sports Bizimana Yannick, ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa 11 muri Rayon Sports
Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), igaragaza ko umubyibuho ukabije mu Banyarwanda bose muri rusange uri ku kigero cya 2.8%. Naho abafite ibiro by’umurengera bakaba 14.3%.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irasaba urubyiruko ruri mu bworozi kongeramo imbaraga hagamijwe kuzamura umusaruro wabwo kuko imibare ku rwego rw’igihugu igaragaza ko umusaruro ukiri hasi bityo n’Abanyarwanda ntibabone ibyo barya bihagije.
Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba ry’umukobwa watowe na benshi muri Miss Rwanda 2019 (Miss Popularity), aravuga ko arangamiye amasomo yo muri INES-Ruhengeri, kurusha kwitabira amarushanwa y’ubwiza n’ubwo bitazamubuza gukora indi mishinga irimo no kwigisha abakobwa kwitinyuka.
Tumutuyimana Deogratias, umaze igihe atangije ikompanyi yise “Cana rimwe Style Stove Ltd” yatangiye ikora imbabura, avuga ko zijyanye n’icyerekezo bitewe n’uko zikoresha ikara rimwe zigahisha ibyo kurya.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufungiye mu karere ka Rwamagana abagabo batatu bakurikiranyweho kurwiyitirira bagasaba abantu amafaranga, ndetse n’abandi bane (abagore babiri n’abagabo babiri) bakurikiranyweho gutanga ruswa cyangwa indonke.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPROF), yatangaje ko Leta y’u Rwanda yongereye ibi bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa (cotex), ku rutonde rw’ibicuruzwa bisonewe umusoro ku nyongeragaciro, kugira ngo bibashe kuboneka kuri benshi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera amakipe arindwi yari yangiwe kwitabira shampiyona kuzakina iy’uyu mwaka, ariko amenyeshwa ko atemerewe kuzamuka
Mu museso wa tariki ya 09 kanama 2017, imihanda yose yerekeza mu Karere ka Bugesera yari yuzuye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, avuga ko izamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo ku masoko ryatewe n’imihindagurikire y’ikirere mu karere u Rwanda ruherereyemo, bituma yaba kubyinjiza mu gihugu cyangwa kubyohereza hanze bihenze.
Imwe mu miryango itari iya Leta ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasanze nta wakubaka iterambere ry’abaturage adashingiye ku burenganzira bwabo, yiyemeza kuzajya ibyitaho.
Mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagali ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya ho mu Karere ka Nyarugenge, ahaherereye ikigo ‘Black metal’, hafatiwe toni zisaga eshanu z’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, bivugwa ko byaguzwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugeza ikirego muri Ferwafa, ishinja AS Kigali gusinyisha umukinnyi uyifitiye amasezerano