
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ataramenya umubare w’abasezeye ku kazi, kuko mu nzego zose basezeye, kandi ko ngo ibyo byakozwe biri mu nyungu z’abaturage b’Akarere ka Muhanga.
Avuga ko ibyakozwe bimaze iminsi biganirwaho ku buryo inama yabaye abakozi bakerekwa aho batakoze neza bagendeye ku muhigo wa buri umwe kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku kagari bamwe bagahitamo gusezera.
Agira ati “Byabaye ngombwa ko duterana ngo tubyigeho, kugira ngo twongere twihe amahirwe yo kumenya ahari ikibazo kugira ngo twongere tuhazamure, ni muri urwo rwego nyuma y’inama abantu beretswe aho intege nke zabo ziri hanyuma abantu bafata umwanzuro wo gusezera kugira ngo ababishoboye babikore”.
“Ntabwo twashingiye ku manota ya buri umwe, twashingiye ku mihigo yabo aho igeze, umuturage wacu ni inshingano kumuha ibimukwiriye, ibi bintu byabaye mu buryo butunguranye, ikijyanye n’umubare sindabamenya kuko ntarabona impapuro zose”.
Umuyobozi w’akarere avuga ko abavuga ko guhagarika akazi kw’aba bakozi kwaba gufite aho guhuriye no kwikiza abahoze ku ruhande rw’uwari Umuyobozi w’Akarere uherutse kwegura, babikoreshwa n’amarangamutima.
Agira ati, “Nawe urabyumva iyo habaye bene ibintu nk’ibi usanga abantu bivugira ibyo bashaka, aha dukora nk’abakozi b’akarere nta gisobauro numva cyaba gihari ku kuba umuntu yakwirukanwa kubera imibanire y’umuntu n’undi”.
“Ntacyo mbona abantu bakwiye kwitega mu mikorere kuko n’ubwo abagiye baba ari babiri baba ari benshi ariko nta gitangaza kirimo nta gikuba cyacitse, abakozi bahari barakora inshingano zabo n’iz’abagiye, turashaka uko abandi bakozi babasimbura”.
Abakozi basezeye biravugwa ko barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abo mu rwego rwa DASSO, abayobozi b’amashami n’indi mirimo mu karere, abayobozi b’utugari, n’abandi batandukanye.
Iyi nkuru turacyayibakurikiranira….
Ohereza igitekerezo
|
Bavandimwe mwihangane kuko igihe cyirahita hakaza ikindi gihe Wenda igihe cyari kigeze kugirango muhindure akazi ,ntibitangaje ko wasanga ugiye kubaho neza kuruta uko waruri mubyakire kdi mutangire ubuzima bushya .time changed man but man cannot change time .
Icyo nzi nta bitagira iherezo! Ikimenyane kimeze nabi mu turere!
Ariko kucyi abakozi bakarere ka muhanga bakora muri service yubutaka batabeguza ko ntacyo bamaze
Ubwose nka gitifu wa nyamabuye mwamuzijije iki, ko ari umuntu muzima
Ayo namarangamutima igipimo wakoresheje nikihe? Akoreye wowe neza agakorera nabi abandi barenze wowe wenyine urumva inshingano aba yazikoze? Ibyo umushimira wenda yajya no mubindi niba ashoboye ubucuruzi nako nakazi gateza imbere Igihugu. Mayor courage!!!! Tukurinyuma 👌
Ntibyumvikana uburyo abayobozi barindana bakegurira rimwe kuki hategura umwe ngonihashira igihe ngohegurundi ibyo byerekana ikigare abantu bagenderamo naho kwegura kwabo ndabona atarikibazo ahubwo icyo dukeneye nabantu bakorera abaturage ibikwiriye icyonasorezaho ubuyobozi bugere nomubigo byamashuri ya primary bitajya bitsindisha umunyeshuri numwe umwaka ukaba1&2_5_7 ntanumwe munyuze numweyo mubigo byamashuri yo mukarere kamuhanga nkahitwa Muhazi ahitwa kibanda,rutaka, nabandi dukeneye iterambere mubana bacu murakoze
Isi ntisakaye mujye mwituriza kbsa.Roger,phripon,Pilote,Emilien,Joseph,Liberatha,Beatrice ez Mayor.ubamba isi ntakurura.
Nakababwiye ngo mwarampemukiye ndababariye kuva none.Ariko muzige kudahemukira inzirakarengane cg kwifuriza undi ikibi.kuko ntawumenya iyo ajya.Nongeyeho
Isi ntisakaye mujye mwituriza kbsa.Roger,phripon,Pilote,Emilien,Joseph,Liberatha,Beatrice ez Mayor.ubamba isi ntakurura.
Nakababwiye ngo mwarampemukiye ndababariye kuva none.Ariko muzige kudahemukira inzirakarengane cg kwifuriza undi ikibi.kuko ntawumenya iyo ajya.Nongeyeho
Sinemeranya na Mayor kuko bamwe twegujwe tutazi ibyo tuzira, performance yacu irivugira, ariko ntiyivuguruze niyemere ko agendera ku mabwire, ibyo abeguye twakoze ni uguhitamo kubaho tutagengwa n’ibitutsi kuko yaradusuzuguye arakabya , ni gute uvugira umuntu mu ruhame ngo afite imyate, ese uzi neza ikiyimutera? Plz Mayor, hari n’abandi bazakubisa ugasigarane kuko ntushaka ugushyira hamwe ahubwo urategeka kuko ngo batazi aho wavuye,na Bea the same niko yaje, ariko se ubona Akarere aba ari inkurarwobo y’umuntu! We are going but we are perishing as more as we still breath,KT nimubishobora muzegere abakozi bagiye babahe ukuri.
Ntakundi warikuvuga yaje akuzi se? Haricyo mupfa se ? Mwamenyereye ko mudakorwaho 😜
Ntawe utanyagirwa sha!
Vubi wa Shyogwe we,bakugereye mu cyibo wagereragamo abandi.
Ubugome bwawe.Wari warigize umwami wa Muhanga wica ugakiza.
Hagarara wumve ko akaruta akandi kakamira.
Ibyo wankoreye Nawe bikugezeho.Urenganya abantu gusa.Ruswa nayo wariye uzayiruka kd nzi neza ko nawe wajya mu munyururu.
Uzagabanye ubugome kuko iherezo ryawe nawe wazabugirirwa.
Uzaharanire kurenganura umuntu aho kumurenganya.
Urugendo rwiza turagukize
Ariko nibyo nibabaragumye kumuyobozi ucyuye igihe bagombakubizira,bakorera akarere nabaturajyebako ntakibazo kubabakwegura
Yewe ntakibazo nawe ni ejo,niba abatuka se ubwo nawe nibamusaba kwegura ntabwo azabasanga kuri terrain😜
Uvuze nabi Faustin,umuntu agomba kubazwa ibyo akora byanze bikunze ahubwo biratangaje.gusa nawe ushobora kuba uri mubakora nabi nkurikije imvugo yawe
@Ruto ibyo muvuga nibyo ariko kuza ugahita wataka abantu ukabagira zero kandi ari amabwire we yaje baramupakiye amagambo no investigation. Rwose tujye dukorera umuturage the gukorera umuntu kandi tube accountable yibyo dukora.