Perezida Kagame yashimye uburyo Tshisekedi yahanganye n’imitwe yitwaza intwaro

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi yateye intambwe igaragara mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe gito amaze agiye ku buyobozi, amushimira uruhare rwe mu gushakira amahoro n’umutekano akarere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida Tshisekedi (iburyo) yari yahuye na Perezida Kagame muri Gashyantare umwaka ushize, mu nama y'Umuryango wa Afurika yunze ubumwe/Photo:Internet
Perezida Tshisekedi (iburyo) yari yahuye na Perezida Kagame muri Gashyantare umwaka ushize, mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe/Photo:Internet

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuwa Gatatu tariki 29 Mutarama 2020, ubwo yaganiraga n’Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, icyo gihe akaba yaravugaga ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rurashimira umubano utanga umusaruro hagati yarwo n’abaturanyi bo mu Burengerazuba. Twagiye tugira imibanire itari myiza mu bihe byashize”.

Yunzemo ati “Ubu hari imikoranire myiza ku bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka no guhuza ibikorwa remezo, ndetse no ku buzima bw’abaturage hagati y’u Rwanda na RDC”.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa byatangijwe na Perezida Tshisekedi mu mwaka ushize, byo guhiga imitwe yitwaza intwaro ikorera muri RDC harimo n’igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda byagenze neza.

Ati “Turashimira umuhate wa Perezida Tshisekedi n’ingabo za RDC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo. Byatanze umusaruro mwiza.

Twabonye imwe muri iyo mitwe yimuka ihunga, cyane cyane mu bihugu duturanye. Bamwe muri bo barafashwe, ubu bari hano mu nkiko. Turashimira rero ubufasha bw’abaturanyi muri gahunda yo gusana no kubasubiza mu buzima busanzwe”.

Kuva Perezida Tshisekedi yajya ku butegetsi muri Kongo Kinshasa, umubano w’u Rwanda na Kongo warushijeho kuba mwiza, nubwo hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe babihuje no kuba u Rwanda rushaka kwigarurira tumwe mu duce twa Kongo Kinshasa (Balkanisation).

Mu cyumweru gishize, ubwo Perezida Tshisekedi yaganiraga n’Abanyekongo baba mu Bwongereza, yamaganye abavuga ibyo, avuga ko ari uburyo bwo kurangaza abantu.

Yagize ati “Ibyo ni ukurangaza abantu. Twarwanyije inyeshyamba mu buryo bwo kwimakaza demukarasi no kwizera ko Abanyekongo bafite uburenganzira bwabo. Oya, oya, oya rwose! Iyi Kongo nyoboye ntizigera yigarurirwa”.

Nubwo ibyo bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo byabayeho, hari raporo yagaragaye kuwa Gatatu, ivuga ko hagati yo kuwa Kabiri no kuwa Gatatu, inyeshyamba zishe abantu 36 mu gace ka Beni.

Kuva mu mwaka ushize, kurwanya imitwe y’itwaza intwaro muri ako gace irimo nka Allied Democratic Forces (ADF), byahitanye inyeshaymba zibarirwa mu magana.

Mu kwezi gushize, Perezida Tshisekedi yavuze ko yahinduye ubuyobozi bw’ingabo muri Beni, ndetse anoherezayo abasirikare ibihumbi 22.

Mu Kuboza umwaka ushize, Kongo Kinshasa yashyikirije u Rwanda inyeshyamba 440, ndetse n’abo mu miryango yabo 1,995 ubu bacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi, mu gihe abari abarwanyi bo bari mu kigo cya Mutobo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka