Manishimwe n’umuryango we bamburiwe muri Uganda bavuye gupagasa

Manishimwe Elias ukomoka mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza wajyanye n’umuryango we mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2017, yagarutse mu Rwanda imbokoboko nyuma yo kwamburirwa muri Uganda ibye byose ubwo yari mu nzira ataha mu Rwanda.

Uwo mugabo w’imyaka 25 yagarutse mu Rwanda ari kumwe n’umugore we witwa Iradukunda Emerence n’abana babo batatu babaga mu gace ka Bunyoro. Bavuga ko mu myaka hafi itatu bamaze mu gihugu cya Uganda babayeho bapagasa.

Baganira na Kigali Today kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama 2020 aho bari bacumbikiwe ku Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera mu gihe bategereje kugezwa iwabo muri Kayonza, mu gahinda kenshi bagaragaje urugendo bafata nk’inzira y’umusaraba bavuyemo nyuma y’uko bari bafashe icyemezo cyo gutaha iwabo mu Rwanda.

Ngo ubwo bageraga mu gihugu cya Uganda muri Nzeri 2017, ngo hari umugabo w’umukire wari wabajyanye abizeza akazi ko mu rugo bagezeyo bamukorera mu gihe cy’amezi abiri arabasiga aragenda ntibongera ku muca iryera.

Ngo mu gushaka uburyo babaho, bigiriye inama yo gupagasa bahingira abandi, aho bageze aho babona ubushobozi batangira gukodesha ubutaka barihingira bageza ubwo bagera ku mitwaro 60 y’amashilingi ya Uganda aho bavuga ko ayingayinga amafaranga ibihumbi 150 y’u Rwanda.

Nyuma y’uko ngo bakomeje guhura n’itotezwa rikomeje gukorerwa Abanyarwanda mu gihugu cya Uganda, babonye ko bashobora kuhaburira ubuzima bigira inama yo kugaruka mu gihugu cyabo.

Ngo bakimara kuzinga utwangushye nibwo bagiye gutega bisi, uwinjizaga abagenzi muri iyo bisi abizeza ko abageza mu Ruhengeri abaca amagande imitwaro itanu gusa batungurwa n’uko ku nyemezabwishyu bahawe yanditseho imitwaro ibiri.

Nk’uko Manishimwe yakomeje abivuga, ngo barabajije impamvu bahawe fagitire yanditseho imitwaro idahuye n’iyo bishyuye.

Ati “Kuki muduhaye Fagitire yanditseho imitwaro ibiri kandi twishyuye imitwaro itanu?, bamubwira bati icyangombwa se si uko tukugeza aho twavuganye iwanyu mu Ruhengeri?”

Ngo baraje bakigera ahitwa Ntungamo shoferi ahagarika imodoka avamo n’abo yari itwaye bose hasigaramo Manishimwe n’umuryango we, batungurwa no kubwirwa ko batarenga aho.

Ngo byajemo impaka bigeza n’ubwo barara mu modoka mu rukerera bakurwa muri iyo modoka ku ngufu, barebye aho barambitse ibikapu byabo muri iyo modoka basanga byibwe hasigara igikapu kimwe cyarimo imyambaro bari babitsemo ishaje itakigira umumaro.

Manishimwe avuga ko babajije umushoferi w’iyo modoka bati “Ibintu byacu ko ari mwe mwabitubikiye tukaba tubibuze?”

Umushoferi arabasubiza ati “Mubitubitsa se hari aho mwanditse ibyo mubikije? Musohoke vuba mugende”.

Ari amafaranga amashilingi imitwaro 60 yari muri icyo gikapu, ari imyambaro ibikoresho byose byo mu rugo n’ibindi byari muri ibyo bikapu barabyibye ba nyirabyo basigara imbokoboko uretse amashilingi imitwaro itanu Manishimwe yari yasize mu mufuka w’ipantalo yari yambaye.

Manishimwe avuga ko bateze indi modoka ibageza ahitwa Kisoro, batanga imitwaro ibiri basigarana itatu.

Ngo bakigera muri Kisoro ni ho bahuriye n’akaga gakomeye aho bahise basanganirwa n’itsinda ry’insoresore babazwa aho bagiye basubiza ko berekeje ku mupaka wa Cyanika dore ko batari bazi aho ari ho kuko mbere bajya muri Uganda banyuze ku mupaka wegereye Umutara kuko bari batuye muri Kayonza.

Ngo abo basore batangiye kubatera ubwoba bababwira ko ugeze ku mupaka wa Cyanika wese ahita yicwa, babagira inama yo kubereka inzira z’ubusamo zibafasha kwinjira mu Rwanda nta kibazo bagize.

Agira ati “Abo basore bo muri Uganda nyuma yo kutubeshya ko ku mupaka bahicira abantu, batugiriye inama yo kuduherekeza batunyuza izindi nzira”.

Batubwira bati “Mureke tubereke inzira zoroshye kunyuramo, icyangombwa si uko mugera mu Rwanda?”.

Ngo baremeye banyura mu nzira z’ishyamba, bagenda babereka ko mu Rwanda ari hafi kuhagera, ariko baza kubahinduka babaka amafaranga bababwira bati “Ubutaka bw’u Rwanda ni buriya, none ni muduhe amafaranga nimwanga tubahamagarize Polisi n’abasirikare bacu baze babice”.

Manishimwe n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana batatu, bahise bagwa mu kantu babura uburyo bifata kuko bakwaga imitwaro 12 mu gihe bari basigaranye imitwaro itatu gusa.

Ngo bakomeje guterwa ubwoba babwirwa ko bagiye kwicwa, bahamagara umugabo w’inshuti yabo bari basize muri Uganda, bamusaba ko aboherereza imitwaro umunani n’igice abumva vuba arayaboherereza ayongera kuyo bari basigaranye barishyura.

Bakimara kuyishyura ntabwo byarangiriye aho, kuko ngo hahise hagera umupolisi wa Uganda ahamagaza abo basore avugana na bo bagaruka bishyuza Manishimwe indi mitwaro itatu yiyongera kuri 12 yari amaze kubishyura.

Ati “Bakimara kuvugana n’uwo mupolisi bahise bagaruka batubwira ko umupolisi na we ashaka kwishyurwa byakwanga tukicwa, bansaba kongera imitwaro itatu kuri 12 nari maze kubaha, n’ubwoba bwinshi ndababwira nti ese, n’ayo mbahaye ko mubonye uko mbigenje arava he? Bati shaka andi niwanga upfe”.

Manishimwe yigiriye inama yo guhamagara undi muntu bari baziranye amusaba imitwaro itatu, bakimara kuyohereza barayishyura.

Ngo ako kanya abo basore bahise bishakamo abasore batatu muri bo babaha imitwaro ibiri, babategeka guherekeza Manishimwe n’umuryango we bavugana kubageza mu Rwanda aho bakigera mu muhanda ugera mu Rwanda ba basore baboye Inkeragutabara zo mu Rwanda bariruka.

Ngo nyuma yo kwiruka, izo Nkeragutabara zaje zisanga Manishimwe n’umuryango we zirabaganiriza zibereka aho baruhukira, ngo mu kanya abasirikare b’u Rwanda baba barahageze batwara Manishimwe n’umuryango we ku mupaka wa Cyanika aho babapimishirije Ebola, nyuma babazana ku biro by’Umurenge wa Cyanika babashakira icyo kurya ari na ho bagicumbikiwe mu gihe bategereje guherekezwa berekeza iwabo i Kayonza.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike uwitwa Uzabumwana Dieudonné wo mu Karere ka Burera yitabye Imana azira inkoni yakubiswe n’abanya-Uganda, nyuma yo kwamburwa ubwo yatahaga mu Rwanda agezwa ku mupaka wa Cyanika ari intere.

Imanishimwe avuga ko ubuzima Umunyarwanda abayeho muri Uganda ari bubi, kuko bigeze aho babambura imitungo yabo irimo n’amasambu banahinga bigasarurwa n’Abagande.

Ibyo ngo biba cyane cyane ku muntu utaramara imyaka itanu muri icyo gihugu, aho bakomeje gutotezwa banakubitwa.

Agira ati “Abanyarwanda niba bakunda ubuzima bwabo birinde kujya muri Uganda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka