Abasirikare 20 basoje amahugurwa ku kurinda umutekano imbere mu gihugu

Abasirikare 20 bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no kurinda umutekano w’imbere mu gihugu mu rwego rwo kunganira izindi nzego zifite mu nshingano kuwurinda zirimo na Polisi y’Igihugu.

Abasirikare 20 basoje amahugurwa ku mutekano w'imbere mu gihugu bafashe ifoto y'urwibutso
Abasirikare 20 basoje amahugurwa ku mutekano w’imbere mu gihugu bafashe ifoto y’urwibutso

Ayo mahugurwa y’iminsi itanu yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) yitwa ‘Military in Internal Security Operations: MISO’ yatangiye ku itariki 27 Mutarama 2020 akaba yasojwe ku wa gatanu tariki 31 Mutarama 2020.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro( RPA), Col Jill Rutaremara, ubwo yasozaga ayo mahugurwa abaye ku nshuro ya mbere, yavuze ko yateguwe mu rwego rwo gufasha abasirikare kurushaho gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu mutekano w’imbere mu gihugu.

Yavuze ko ubusanzwe Ingabo z’u Rwanda zitabazwa mu kurinda umutekano mu bihugu byo hanze byagiye byibasirwa n’intambara, ariko ku birebana n’umutekano w’u Rwanda, avuga ko hari izindi nzego ziwushinzwe cyane cyane Polisi y’igihugu. Ni ho yahereye avuga ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kunganira Polisi.

Abasoje amahugurwa bahawe Seritifika
Abasoje amahugurwa bahawe Seritifika

Ati “Ingabo zimenyerewe mu bintu by’urugamba by’intambara, ariko ubundi mu myitozo zihabwa ntabwo zita ku mutekano w’abaturage. Urugero natanga ni aho abaturage bigaragambije, aho batera amabuye, aho biri ngombwa ko abaturage basakwa, ibyo iyo bibaye ingabo ntabwo ari inshingano yazo y’ibanze, ariko kubera ko bibaho tugomba gutoza ingabo zacu kumenya aho zitangirira n’aho zigarukira mu kazi n’uburyo zikoresha intwaro zazo”.

Col Jill Rutaremara yavuze ko ingabo zigomba gutozwa mbere y’igihe uburyo zishobora kwitwara mu gihe zihuye n’ibibazo nk’ibyo by’intambara kugira ngo zidakoresha imbaraga z’umurengera zikaba zahutaza abaturage dore ko hari ubwo zifashishwa no mu bindi bihugu bidafite umutekano.

Ati “Umutekano wo mu Rwanda wo ngira ngo ntushidikanywaho, ariko mu nshingano zifite ntabwo ari ukuba mu Rwanda ngo abe ari ho zikorera akazi gusa, zigakorera n’ahandi. Mu bihugu bimwe na bimwe ingabo zacu zoherezwamo hari ubwo zisanga bidafite Polisi bitewe n’igihugu uko kimeze. Tugomba rero kubatoza uburyo bakoresha imbaraga bafite ariko badahutaza umuturage. Ingabo zigomba kumenya aho zitangirira n’aho zigarukira mu gihe ziri muri aka kazi katari akazo k’ibanze”.

Col Jill Rutaremara umuyobozi wa RPA
Col Jill Rutaremara umuyobozi wa RPA

Abasirikare 20 bitabiriye ayo mahugurwa barimo batatu b’igitsina gore. Baganira na Kigali Today, bagaragaje ko hari byinshi bayungukiyemo bizabafasha kunoza neza inshingano zabo, biyemeza kuba ba Ambasaderi beza n’ubwo bumenyi bakabugeza ku bandi.

Lt Col Joseph Safari wari uhagarariye abasirikare basoje amahugurwa yagize ati “Aya mahugurwa y’iminsi itanu tuyakuyemo ubumenyi bw’agaciro gahanitse bwiyongera ku bwo dusanganywe. Ni ubumenyi bwari bukenewe kuko twarushijeho gusobanukirwa neza uburyo tuzarengera uburenganzira bwa muntu, dusobanukirwa neza n’uburyo bwo gukorana neza na bagenzi bacu b’abapolisi, aho twigiye mu biganiro no mu matsinda anyuranye”.

Lt Col Joseph Safari ni we wari umuyobozi w'abasirikare bitabiriye amahugurwa
Lt Col Joseph Safari ni we wari umuyobozi w’abasirikare bitabiriye amahugurwa

Lt Kayitare Batamuriza wo mu ngabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, yavuze ko ubumenyi bakuye mu mahugurwa atari ubwo kwihererana.

Agira ati “Tuba turi hano ariko iyo tuhavuye tuba n’intumwa z’abandi, ntabwo mbijyana ngo mbyihererane kuko mbyihereranye ntacyo byaba bimariye. Iyo mbyihereranye bivuga ko nzakora njyenyine, ni yo mpamvu ngomba kubigeza ku bandi dufatanyije kugira ngo akazi kacu karusheho kugenda neza”.
Major Patrick Shingiro we yavuze ko n’ubundi akazi kajyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu basanzwe bagakora nk’uko itegeko nshinga ribaha ubwo bubasha, gusa yemeza ko hari byinshi akuye muri ayo mahugurwa by’inyongera ku bumenyi asanganywe.

Lt Batamuriza, umwe mu ngabo zitabiriye amahugurwa
Lt Batamuriza, umwe mu ngabo zitabiriye amahugurwa

Ati “Ni amahugurwa yari ingenzi nkatwe abasirikare b’u Rwanda, ubundi akazi k’umutekano mu gihugu kareba Polisi, ariko kubera ko itegeko nshinga mu Rwanda ribitwemerera, ni ngombwa gufatanya na Polisi kugira ngo tubungabunge umutekano mu gihugu. Nakongeraho ko ubu isi yabaye umudugudu, tujya kubungabunga umutekano w’abaturage mu bindi bihugu, ni yo mpamvu aya mahugurwa ari ngombwa”.

Intumwa z’Umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare(ICRC), umuterankunga w’aya mahugurwa zatangariye ubushobozi zasanganye ikigo cya RPA n’ubunyamwuga bwaranze Ingabo z’u Rwanda zitabiriye ayo mahugurwa, hemezwa ko ubwo bufatanye bugiye gukomeza no mu mahugurwa ataha nk’uko byavuzwe na Mr. Francois Moreillon wari uhagarariye itsinda ryoherejwe na ICRC muri ayo mahugurwa.

Col Jill Rutaremara yasabye abasirikare 20 basoje amahugurwa, gushyira mu ngiro ibyo bahawe ndetse bakabigeza no ku bandi.

Ati “Mugende mube abajyanama aho muzaba muri, kuko ntibyashoboka ko buri musirikare wese aza hano mu mahugurwa, nubwo azakomeza ariko bake muyabonye muyashyire mu bikorwa mugire icyo mugeza ku bandi”.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'abasirikare bari mu rwego rwa Ofisiye
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abasirikare bari mu rwego rwa Ofisiye

Kuva ikigo cy’igihugu cy’amahoro (RPA) cyafungura imiryango mu kwezi k’Ukwakira 2010, kimaze gutanga amahugurwa 109, agenewe abanyeshuri bajya guhugura abandi 3.078 barimo abagore 742, n’abagabo 2.339.

Barimo abasirikare 1.870, abapolisi 375, abacungagereza 36 n’abasivili 817.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka