Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu idini ya Islam (Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020, Polisi y’u Rwanda yakomereje gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, igamije kwigisha abaturage kwirinda impanuka zibera mu muhanda, mu idini ya Islam.

Mufti w’u Rwanda, Sheihk Saalim Hitimana yemereye Polisi y’u Rwanda ko idini ya Islam ifite igihe gihagije cyo kwigisha gahunda ya ’Gerayo Amahoro’ igamije gukumira impanuka zibera mu muhanda.

Kuri uyu wa gatanu (witwa ijumaa), umunsi ukomeye ku Bayisilamu kuko ari wo bakoreraho amasengesho arambuye, Polisi y’u Rwanda yagiye mu misigiti itandukanye yo mu Rwanda kwigisha ’Gerayo amahoro’.

Ubwo yari amaze kwakira Umuvugizi wa Polisi mu musigiti wa Madinat mu Mujyi wa Kigali, Sheihk Saalim Hitimana, yavuze ko mu nyigisho bagira buri munsi gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ itazaburamo.

Sheihk Hitimana agira ati "Iki ni igikorwa dutangije kandi kizakomeza, dufite umwanya uhagije cyane kuko tugira inyigisho rimwe na rimwe nyuma y’amasengesho, muzi ko dusenga gatanu ku munsi.

Icyo twemeranyijwe na Polisi ni uko izi nyigisho tuzakomeza kuzibwira abantu mu misigiti, idini ya Islam nk’uko mubizi ni idini ibungabunga ikiremwa muntu, ntabwo yemera ko umuntu yagira ikintu cyose cyamuhutariza ubuzima nk’izo modoka n’amagare.Buri muntu wese iyo hari ahantu agiye, aba afite intego yo kugerayo amahoro”.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yakomeje kwigisha Abayisilamu ko Abanyarwanda ubwabo bafite uruhare rugera kuri 80% mu kwirinda ibitera impanuka.

Muri byo hari uburangare n’umuvuduko ukabije by’utwaye ikinyabiziga cyangwa ugenda n’amaguru, ubusinzi ndetse no kutagira ubumenyi buhagije ku buryo bwo kugendera mu muhanda.

CP John Bosco Kabera agira ati "Nyuma y’ibyumweru 38 tumaze dukora ubu bukangurambaga, ikigereranyo cya 17% cy’impanuka kimaze kugabanuka, ariko noneho ku bijyanye n’impamvu bwite zahitanaga ubuzima bw’abantu, zo zimaze kugabanuka ku gipimo cya 42%.

Turumva ko uko tugenda tugera ku bantu benshi, bituma bagenda babiganiraho kugera n’aho Polisi itari ngo itange ubwo butumwa, turumva umusaruro uzagenda uboneka”.

Kiliziya gatolika na ADEPR byamaze gukorerwamo ubukangurambaga bwa ’Gerayo Amahoro’, bivuga ko Abanyarwanda bagana insengero zabo batari munsi ya miliyoni 10, bose ngo bazagezwaho ubutumwa bukubiye muri iyo gahunda nk’uko abayobozi b’ayo madini babyizeza Polisi.

Sheihk Saalim avuga ko bafite igihe gihagije cyo kwigisha 'Gerayo Amahoro' kuko bo basenga gatanu ku munsi
Sheihk Saalim avuga ko bafite igihe gihagije cyo kwigisha ’Gerayo Amahoro’ kuko bo basenga gatanu ku munsi
Mu musigiti wa Madinat mu Mujyi wa Kigali, aho Mufti w'u Rwanda yakiririye gahunda ya 'Gerayo Amahoro'
Mu musigiti wa Madinat mu Mujyi wa Kigali, aho Mufti w’u Rwanda yakiririye gahunda ya ’Gerayo Amahoro’

Umutekano wo mu muhanda ntugiharirwa abapolisi gusa

Gahunda ya 'Gerayo Amahoro' yageze muri Islam
Gahunda ya ’Gerayo Amahoro’ yageze muri Islam

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Spt. Bahire, aratangaza ko kuva gahunda ya ’Gerayo Amahoro’ yatangira byatumye abaturage bamenya ko umutekano wo mu muhanda utareba abapolisi gusa.

Sheihk Ismael Kajeguhakwa, uyobora abayisiramu mu Karere ka Muhanga, avuga ko ubutumwa bwa ’Gerayo Amahoro’ bwabafashije, kuko wasangaga hari aba Islam bagiye bacikanwa na bimwe mu biganiro bitangirwa ahandi, ubu bakaba babashije kugerwaho n’ubwo butumwa.

Agira ati "Wasangaga hari ibyo batazi basobanukiwe muri ibi biganiro, uko wakwambutsa umwana umuhanda kuko bamenye byinshi batari bazi turashimira iyi gahunda polisi y’Igihugu yatugejejeho.

Nyagatare

Mu musigiti wa Nyagatare, SSP Claude Bizimana, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare yasabye Abayisilamu kwitwararika igihe bakoresha umuhanda.

Yasabye abanyamaguru kwambukiranya umuhanda babanje kureba ko nta kinyabiziga kibari inyuma cyangwa imbere. Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

CIP Hamdoun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polosi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko gutanga ubukangurambaga bwa ’Gerayo Amahoro’ mu nsengero ari mu rwego rwo kubugeza kuri benshi kugira ngo abantu bahindure imyumvire, kuko ari yo iteza impanuka.

Ikindi ngo ni ukugira ngo abayobora amadini n’amatorero bajye bahora babikangurira abayoboke babo.

Kirehe

ACP Emmanuel Hatari, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba watangiye ubukangurambaga bwa ’Gerayo Amahoro’ mu musigiti wa Kirehe, we yasabye Abayisilamu gufasha Polisi mu gukumira impanuka babikangurira abayoboke babo buri munsi mu isengesho.

Rubavu: Abayisilamu bizeye impinduka mu kwirinda impanuka no kurinda abana

Abayisilamu bo muri Rubavu batangaza ko bizeye impinduka nyuma y’ibiganiro bagejejweho na Polisi y’u Rwanda mu kwirinda impanuka zo mu muhanda no kurinda abana imirimo ivunanye.

ACP Kajeguhakwa Jean Claude, ukuriye Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, atangaza ko bari bihaye ibyimweru 52 kandi bigiye kurangira hari umusaruro ugezweho mu kwirinda impanuka.

ACP Kajeguhakwa avuga ko Abanyarwanda bamenye ububi bwo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, gutwara uvugira kuri telefoni, no kugendera ku muvuduko mwinshi, cyakora hakaba hagikenewe ko abantu bigishwa amategeko yo mu muhanda no kwigengesera mu gihe bari mu muhanda.

Ari mu musigiti mukuru wa Rubavu uherereye mu mujyi wa Gisenyi, yahamagariye abayisilamu kwirinda gutwara ibinyabiziga n’umuvuduko mwinshi no gutwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni.

Yagize ati “Mwe simbabwira kwirinda inzoga kuko n’ubundi ntimuzemera, ariko mufite inshuti zitwara ibinyabiziga kandi zinywa inzoga, ntibyemewe gutwara wanyoye inzoga, ndabashishikariza kwirinda gutwara ibinyabiziga muvugira kuri telefoni”.

ACP Kajeguhakwa avuga ko nk’ababyeyi bagomba kurinda abana gukinira mu muhanda, ati “Hari abana bagenda mu muhanda bakina, ndetse bagacukuramo igisoro abandi bakaryama, ntibyemewe, mubabwire ko mu muhanda atari aho gukinira”.

Uretse Gahunda ya ’Gerayo Amahoro’, Polisi y’u Rwanda itangaza ko yatangije indi gahunda ya ’Rengera Umwana’ asaba abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa umwana, hamwe n’icyatuma umwana ita ishuri.

Mu Karere ka Rubavu abana bata amashuri kubera amakimbirane mu miryango bakajya gushaka akazi mu mujyi, abayisilamu bakaba basabwa kugira uruhare mu gusubiza mu ishuri abana baba baritaye.

Sheihk Mutarogera Godrah, uyobora Idiia ya Islam mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko amasomo bagejejweho na Polisi hari impinduka azatanga.

Agita ati “Turizera ko hari impinduka bizatanga kuko abayisilamu barumva kandi barumvira, impanuro zatanzwe zizashyirwa mu bikorwa, tubwirize abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, naho kubirebana no gahunda ya rengera umwana dusanzwe tuyifite, inama baduhaye tugiye gukomeza kuzitanga kandi zizagira umurimo”.

Musanze

Umuvugizi wa Polisi y’ U Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye Kigali Today ko kimwe n’andi matorero n’amadini, abagize idini ya Islam na bo barebwa n’iyi gahunda, kuko mu mubare munini w’abakoresha umuhanda batwaye ibinyabiziga cyangwa bagenda n’amaguru abagize idini ya Islam na bo barimo.

Yagize ati "Turabaha ubutumwa nk’ubu bwo kwirinda nyirabayazana w’impanuka, kugira ngo murusheho kumva uburemere bw’ingaruka zibaho iyo umutekano wo muhanda wahungabanyijwe na zo. Igisobanuro cy’ibi ni cya gihe uzumva ngo ikinyabiziga iki n’iki gihitanye cyangwa gikomerekeje ubuzima bw’abantu. Ibikurikiraho ni icyuho mu miryango mu buryo bw’imibereho, ubukungu n’ibindi".

Polisi y’ u Rwanda ivuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu ubutumwa bwa ’Gerayo Amahoro’ bwatangiwe mu misigiti 32 mu turere twose.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko hari icyo nibaza.Niba abayoboke babo barananiwe guhinduka abantu beza kubera Bible na Korowani,ni gute "Gerayo Amahoro" izabahindura abantu beza?Bible na Korowani,bibuzanya gusinda nkuko Gerayo Amahoro ibibuzanya.Bible isaba abakristu gukunda bagenzi babo.Baramutse babikoze,bakirinda umuvuduko kugirango batagonga abantu.Niba abantu nyamwinshi banga kumvira ibyo Bible idusaba,ntabwo bazumvira Gerayo Amahoro.Kuba abantu banga kumva amahame dusanga muli Bible,bituma habaho: Ubwicanyi,Intambara,Ubusambanyi,Ruswa,akarenganyo,etc...Baramutse bumviye Bible,Gerayo Amahoro ntiyaba ngombwa.Ndahamya ko Gerayo Amahoro nayo itazabahindura.

murangira yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka