Volleyball: Ikipe y’igihugu y’ingimbi nti yatangiye neza igikombe cya Afurika.
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yatsinzwe na Morocco amaseti 3-2 mu mukino ufungura mu gikombe cya Afurika.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu mu mujyi wa 6th October ho mu gihugu cya Misiri ahatangiriye imikino y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 20.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo yegukanye seti ya mbere y’umukino, Morocco yegukana ebyiri zikurikira, u Rwanda rwegukana iseti yari iya kane maze berekeza muri kamarampaka maze yegukanwa na Morocco ku manota 15 kuri 11 y’u Rwanda.

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, u Rwanda rwaraye ku mwanya wa gatatu inyuma ya Cameroon, Morocco naho Kenya yo ikaba iri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda nta nota na rimwe ifite.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa mbere rukina na Cameroon mbere yo kuzasoreza imikino y’amatsinda kuri Kenya ku wa gatatu taliki ya 17 Nzeri.
Muri iri tsinda rya kabiri, Cameroon niyo yabashije kubona amanota 3 gusa.
Biteganyijwe ko iyi mikino y’igikombe cya Afurika izasozwa taliki ya 21 ari nabwo ibihugu byose byitabiriye bizataha.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|