Abanyerondo muri Gasabo bashyiriweho isoko rihendutse

“Ibiciro byacu usanga biri hasi ugereranyije n’ibyo ku yandi masoko kuko nk’ahantu isukari igurwa amafaranga 1,000, twebwe usanga tuyigura kuri 800 ku kilo, umuti w’inkweto muto aho ugurwa 300Frw twebwe tuwugura nka 200Frw”.

Ibi byasobanuwe na Sebaganwa François ukorera irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ku wa gatanu tariki 31 Mutarama 2020.

Abanyerondo muri Gasabo bashyiriweho isoko ryihariye kandi rihendutse
Abanyerondo muri Gasabo bashyiriweho isoko ryihariye kandi rihendutse

Yari amaze kumenya ko we na bagenzi be barenga 3,500 mu karere kose, bashyiriweho isoko ryihariye kandi rihendutse muri buri murenge.

Sebaganwa avuga ko iri soko ryaje rikenewe cyane kuko ngo basabaga abaturage imyenda(amadeni), baba batinze kwishyura ngo bakitwa abambuzi n’abanyenzara.

Mugenzi we witwa Nyiramutuzo akomeza avuga ko abanyerondo bari barasebeye mu baturage, kuko ngo iyo batindaga kwishyura abaturage babaha urw’amenyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Kalisa Jean-Sauveur avuga ko isoko ryihariye ku banyerondo muri Gasabo ngo ryakomotse mu bwizigame bw’amafaranga 1,000 buri muntu yari amaze umwaka atanga muri koperative buri kwezi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Kalisa Jean Sauveur avuga ko ari bo bazajya bajya kurangura ibicuruzwa by'abanyerondo b'akarere ka Gasabo kose
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Kalisa Jean Sauveur avuga ko ari bo bazajya bajya kurangura ibicuruzwa by’abanyerondo b’akarere ka Gasabo kose

Ati “Bari bamaze kwizigamira amafaranga arenga miliyoni 32, aya ni yo twegeranya tukajya kugura ibyo bakeneye ku ruganda. Iby’akarere kose bikusanyirizwa hano tukagenda tubyohereza mu mirenge itandukanye, tubitanga kuri ba nyirabyo ku giciro gito kuko biba byabaye nk’ibiranguwe ku ruganda”.

“Iyo ukwezi gushize bishyura ibyo twabahaye dukoze ku mushahara wabo, ndetse banatangiye kuzigamira izabukuru muri gahunda ya Leta yitwa ‘Ejo heza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, akomeza ashimangira ko isoko ryihariye ry’abanyerondo ryiswe “Irondo Shop” ngo rizatuma hari umushahara wabo usaguka bakawukoresha ibindi bikorwa by’iterambere.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, avuga ko abanyerondo bafite uruhare rukomeye mu gucunga umutekano w'abaturage, gufasha akarere kugira isuku n'ubusitani butoshye
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, avuga ko abanyerondo bafite uruhare rukomeye mu gucunga umutekano w’abaturage, gufasha akarere kugira isuku n’ubusitani butoshye

Abayobozi b’Akarere ka Gasabo bavuga ko abanyerondo basanzwe babafasha kumenya no gucunga umutekano wa buri rugo, kwita ku isuku ndetse no guharanira kugira akarere gafite ibimera byinshi kandi bitoshye.

Akarere ka Gasabo kabaye aka kabiri mu gihugu gashyizeho isoko bivugwa ko rihendutse ku banyerondo, nyuma ya Nyarugenge yabikoze kuva mu myaka itatu ishize.

Bimenyerewe ko isoko rigurisha ibicuruzwa ku biciro byo hasi ugereranyije n’ibisanzwe ku yandi masoko ari iry’Ingabo, abapolisi n’abarinda za gereza.

Abanyerondo bo muri Gasabo bitezweho kurushaho gukora neza kandi kinyamwuga
Abanyerondo bo muri Gasabo bitezweho kurushaho gukora neza kandi kinyamwuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko dushyize mu gaciro DASSO yakwigondera ifu ya Kinazi?

John yanditse ku itariki ya: 2-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka