Muhinduke muve muri Kanyanga, ni bwo butwari - Lt Col. Joseph Ndahiro

Mu kiganiro ku butwari cyatanzwe na Lt Col. Joseph Ndahiro uyobora ingabo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo yavuze ko umwaduko w’abazungu wateje ibibazo kuko ubumwe bw’Abanyarwanda bwacitse ahubwo abantu babana mu rwikekwe.

Lt Col. Joseph Ndahiro yasabye abaturage ba Karama kwirinda magendu n'ibiyobyabwenge
Lt Col. Joseph Ndahiro yasabye abaturage ba Karama kwirinda magendu n’ibiyobyabwenge

Ibi ngo byatumye bamwe baba impunzi bongera kugaruka mu gihugu kubera ubutwari bwa bamwe bakomora ku bakurambere batahwemye kwagura igihugu.

Yasabye abaturage ba Karama guhindura imyumvire bakarushaho gukora cyane ariko birinda magendu n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Agira ati “Birababaje kubona urutoki rwari aha muri 94 rukimeze gutyo, mwakabaye muhinga urutoki rwera igitoki kinini, mukorora inka itanga litiro 50 ku munsi ariko bamwe burira uriya musozi bajya kuzana kanyanga bakayinywa bagata ubwenge, muhinduke nibwo butwari.”

Abaturage n'abayobozi bacinye akadiho bishimira Umunsi w'Intwari
Abaturage n’abayobozi bacinye akadiho bishimira Umunsi w’Intwari

Kwizihiza Umunsi w’Intwari ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare byabereye mu Mudugudu wa Rwubuzizi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Karama.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yasabye abaturage kurangwa n’ubutwari mu bikorwa byabo bya buri munsi ahanini bigamije guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Mushabe avuga ko aho ibihe bigeze ababyeyi bakwiye kumva ko igihugu kizatezwa imbere n’urubyiruko bityo ko bagomba kuruha amahirwe yo kwiga.

Yasabye abaturage kurangwa n’ubutwari mu bikorwa byabo bya buri munsi ahanini bigamije guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Ati “Bakaba intwari mu bikorwa bitandukanye n’imirimo bakora, bakaba intwari mu migirire n’imigenzereze, umuryango ukabaho wishimye abana biga, bivuza, umuryango utekanye uhinga ukeza ugasagurira n’isoko, umuryango mbese ufite ubuzima.”

Mu kwizihiza Umunsi w'Intwari, abaturage bapimwe indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa B na C
Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, abaturage bapimwe indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B na C

Umuturage wo mu Murenge wa Karama witwa Singirankabo Diogene avuga ko ibiganiro bahawe byabubatse kuko bamenye ko hari ibikorwa bajyaga bakora bibangamiye iterambere ryabo nko gucuruza mu buryo bwa magendu n’ibindi bitemewe.

Avuga ko mu gihe azaba yamaze kugira umuryango azaharanira ko uba intangarugero kandi ukaba isoko y’iterambere mu gace atuyemo.

Agira ati “Ngiye kubaho mparanira kubaka ibikorwa by’ubutwari, nzaharanira ko umuryango wanjye nibura ndetse n’abaturanyi muri rusange bagomba kubaho neza ariko ari jye babikesha.”

Ibirori byabereye mu Mudugudu wa Rwubuzizi, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Karama
Ibirori byabereye mu Mudugudu wa Rwubuzizi, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Karama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka