Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bagarutse muri Rayon Sports

Ba rutahizamu babiri ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bari mu igeragezwa mu bushinwa bagiye kugaruka gukinira Rayon Sports.

Nyuma y’iminsi bari bamaze bavuye mu Rwanda, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong baragaruka mu Rwanda gukomezanya n’ikipe ya Rayon Sports.

Impamvu nyamukuru itumye aba bakinnyi bagaruka, ngo ni ibibazo bya Virusi idasanzwe mu Bushinwa iheruka kugaragara muri iki gihugu izwi nka CoronaVirus.

Mu gushaka kumenya ukuri kuri aya makuru, twaganiriye n’umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza, adutangariza ko aba bakinnyi bagiye kugaruka kubera iyi virusi.

"Aba bakinnyi bari bashimwe ndetse biteguraga no gusinya, ariko shampiyona yo mu Bushinwa yabaye nk’ihagarara kubera iyi virus idasanzwe yadutse, bamwe mu bakinnyi babemereye kuba bigendeye, ni yo mpamvu n’aba bakinnyi bacu bagarutse"

Yadutangarije kandi ko aba bakinnyi baba bakinira Rayon Sports muri iyi mikino yo kwishyura, ikibazo cyakemuka bakaba bazasubirayo.

Iki cyorezo cyagize ingaruka kuri Siporo mu Bushinwa

Iki cyorezo cya Novel coronavirus kimaze guhitana abarenga 106 mu bantu 4.515 bafashwe n’iki cyorezo, gikomeje gutuma hafatwa ingamba zikomeye zirimo na siporo n’imyidagaduro.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2020, Komite Olempike y’u Bushinwa bwatangaje ko guhera ubu nta gikorwa na kimwe cy’imikino cyemerewe gukorerwa muri iki gihugu kugera igihe hatangarijwe ibindi byemezo bishya

Igihugu cy’u Bushinwa cyagombaga kwakira imikino mpuzamahanga mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2020 irimo iyo gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka yimuriwe mu bihugu bya Australia, Taiwan na Thailand.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibagaruke turabishimiye kbx dutware igikombe

Twizerimana jean de dieu yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Bazabime uburenganzira bwo kwinjira mu rwanda,nako bazabime visa,batubuze igikombe twari twizeye gutwara wapi

kigali yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

harya ubwo bemerewe gukina?kugaruka byadufasha kuguma muri course kbs !tubahaye karibu!!!!

Deus gratus yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Nibyiza nibagaruke mumuryango dufatanye murugamba rwo guhatanira igikombe cya champion kbx

Ishimwe kevin yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka