Inzitiramibu zikorewe mu Rwanda zizafasha kuzigama igice cy’amafaranga yakoreshwaga mu kuzigura hanze

Muri iyi minsi u Rwanda ruratangira gukwirakwiza inzitiramibu zikorewe mu Rwanda, ibyo bikazafasha mu guca Malariya burundu mbere y’umwaka wa 2030, no kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa mu kuzitumiza mu mahanga.

Mu gihe inzitiramibu zikorewe mu Rwanda zizaba zageze ku isoko, amafaranga u Rwanda rwakoreshaga mu gutumiza inzitiramibu mu mahanga azagabanuka ku kigero cya 50%.

Uruganda rukora izo nzitiramibu ruherereye muri Kigali mu gace kahariwe inganda, bikaba biteganyijwe ko rushobora gukora inzitiramubu zigera ku bihumbi cumi na bitandatu na magana abiri(16.200) ku munsi , cyangwa se izigera ku bihumbi magana ane mirongo inani na bitandatu (486,000) mu kwezi.

Gusa intego ni uko mu gihe ruzaba rumaze kuzura neza, ruzajya rukora inzitiramibu zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi ( miliyoni 1.7 ) buri kwezi.

Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze n’ubuzima rusange, yavuze ko muri uyu mwaka hazakorwa ubwoko butandukanye bw’inzitiramibu.

Yagize ati, “Turashaka gukoresha ubwoko butandukanye bw’inzitiramibu , kandi ziratangira gukwirakwizwa muri iki cyumweru, gusa uko ubushobozi bwacu buzagenda buzamuka, ni ko tuzongera umubare w’inzitiramubu za ‘Made in Rwanda’ ”.

Umwaka ushize, u Rwanda rwatanze inzitiramibu zigera kuri miliyoni esheshatu, zikaba zari zatumijwe mu mahanga hakoreshejwe ingengo y’imari igera kuri Miliyoni cumi na zirindwi z’Amadolari ya Amerika(hafi Miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda).

Mu Rwanda habarurwa abantu bagera kuri miliyoni cumi n’ebyiri(12). Iyo babara bavuga ko nibura inzitiramibu imwe iryamamo abantu babiri. Mu gukora inzitiramibu za ‘Made in Rwanda’ hazanitabwa ku mubare w’abazikeneye.

Hari kandi abantu bari mu cyiciro cy’ubudehe cya mbere n’icya kabiri bazahabwa izo nzitiramibu ku buntu, bakazifatira ku bigo nderabuzima bibegereye.

Dr Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yagize ati “Dutegereje ko inama y’abaminisitiri itanga amabwiriza ku bemerewe guhabwa inzitiramibu , gusa ikizwi ni uko hibandwa ku bagore batwite n’abana, n’inzitiramibu kuri buri muryango”.

U Rwanda rurimo gutangira gahunda yo gukwirakwiza inzitiramubu za “Made in Rwanda” mu gihe harimo gutangizwa na gahunda yo gukoresha indege zitagira abapilote(drones) mu gutera imiti yica imibu ahantu ikunda kwiganza hirya no hino mu gihugu.

Imibare igaragaza ko umubare w’abarwara Malaria ndetse n’abahitanwa na yo ugenda ugabanuka bitewe n’ingamba zitandukanye,kuko abarwara Malaria bavuye kuri miliyoni 4.8 mu mwaka wa 2015/2016 bagera kuri miliyoni 3.7 muri 2018/2019.

Naho abishwe na Malaria muri 2015/2016 bari 663 mu gihe bari 264 muri 2018/2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo nzitiramibu zizakwirakwizwa kubuntu & ni kukiguzi ? Ese niba ari kubuntu zigenewe ba’nde kandi niba ari ikiguzi kingana gite? Murakoze.

Girishyonishya yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka