Tanzania: Abantu 20 bapfiriye mu masengesho barwanira amavuta

Muri Tanzania abantu 20 bapfuye ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020 ubwo bari bateraniye hamwe n’abandi basenga.

Uyu mugore yafotowe asenga ‘yuzuye umwuka' mu itorero ryitwa Full Gospel Bible Fellowship i Dar-es-Salaam. Ni ifoto y'abarimo basenga ariko si ho habaye umubyigano (Ifoto: Ericky BONIPHACE / AFP)
Uyu mugore yafotowe asenga ‘yuzuye umwuka’ mu itorero ryitwa Full Gospel Bible Fellowship i Dar-es-Salaam. Ni ifoto y’abarimo basenga ariko si ho habaye umubyigano (Ifoto: Ericky BONIPHACE / AFP)

Byabereye mu gace ka Kilimandjaro mu Mujyi wa Moshi mu Majyaruguru y’icyo gihugu. Inkuru ya Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) iravuga ko ubwo abo bantu barimo basenga, bageze mu gihe cyo gukira indwara maze uwarimo yigisha asuka amavuta hasi, ayo mavuta akaba ari na yo yagombaga gukiza abarwayi.

Muri ako kanya ngo hahise haduka umubyigano kuko buri wese yashakaga gukora muri ayo mavuta, abantu baragwirirana, bamwe bakandagira abandi nta mpuhwe, bibaviramo urupfu.

Imibare yatangajwe y’abapfuye 20 ngo yari iy’agateganyo kuko hari benshi bahakomerekeye mu buryo bukomeye.

Ababonye ubukana uwo mubyigano wari ufite babigereranya nk’aho uwamennye ayo mavuta yasaga nk’aho ari amadolari yari ahanyanyagije, nuko abantu bakabyigana buri wese ashaka kuyatora.

Guverinoma ya Tanzania yemeje aya makuru, ivuga ko ayo masengesho yari ayobowe n’uwitwa Boniface Mwamposa uzwi cyane muri Tanzania aho afite itorero ryitwa ‘Arise and Shine Ministry’.

Minisitiri w’Umutekano muri Tanzania witwa George Simbachawene yavuze ko Mwamposa wari uyoboye ayo masengesho yahise atabwa muri yombi.

Yavuze ko kandi Leta igiye kongera kugenzura itegeko rigenga amadini n’amatorero muri Tanzania kugira ngo basuzume imikorere yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Gusenga ntacyobitwaye yewenokwizera nibyaburiwese Kandi abantu twizera bitandukanye ubukanokanya hagize uwotwumva ngoyasenze Imana Imuha indege ndibazako benshi bashirira mumasengesho ijyayemerako ibibi bigerakubayisenga suko ibayabibagiwe kandibyiza bigera kubatayisenga Kandi twibukeko ku Mana byose birashoboka ntitukaboneko abasenga arinjiji kandi nabasenga ntibagacire urubanza abadasenga kuko buriwese afite amahitamoye usenga nasenge gusayirinde kujyagusenjyera ahantuhashyira ubuzimabwe mukakaga murakozecyane Imana yamahoro ikomeze iduhane umugisha

Nzeyimana bernard yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

yebabawe/gusabiteyeagahinda/ababuzeababobihangane’

jakeline yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Uyusi umukoziwi Mana ahubwo Satani nimusaruremubayo

ISLAM OMAR yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ibi biragaragaza ko Africa tukigendera kumyemerere ivanze n’ubujiji. Hamwe uzumva ngo baraye mu ishyamba ngo niho baribuhurire n’Imana,abandi mumasumo y’amazi ngo niho Imana iba. Africa we!Ibi ko utabyumva iburayi kandi ariho iyomana bizera ari yo yaturutse? Gusa ababuze ababo bihangane. Leta ikurikirane uwo mupasitore imuhane.

Harerimana yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize

matayo 24:1 gukomeza,uzisomere uzambwira.Erega ntacyo bibiriya itavuze.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-02-2020  →  Musubize

Ibi byerekana ko abantu benshi bajya gusenga baba bashaka imigisha aho gushaka Imana.Pastors nabo bamenye iryo banga,bigatuma bakoresha amayeri yo kwifatira abayoboke,kugirango babarye amafaranga.Muzumve iyo babasengera,bababwira ko babasengera kugirango birukane Umwaku,Inyatsi,etc...Ubundi bakababwira ko babasengera bakazabona akazi keza,Visas,Imodoka,Inzu,etc...Ubu bavumbuye andi mayeri.Bababeshya ko babaha AMAVUTA cyangwa AMAZI y’umugisha.Bigatuma Abayoboke babaha amafaranga menshi.Umuntu wese wiyita umukozi w’Imana kandi arya amafaranga y’abantu,aba ari "umukozi w’inda ye" nkuko bibiliya ivuga muli Abaroma 16,umurongo wa 18.Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu,nkuko we n’Abigishwa be babigezaga.

karekezi yanditse ku itariki ya: 2-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka