Hagiye gushyirwaho ingo mbonezamikurire 5000 zizafasha abana gukura neza

Umuryango Imbuto Foaundation ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), bagiye gushyiraho ingo mbonezamikurire ibihumbi bitanu zizafasha abana bato gukura neza.

Ingo mbonezamikurire zituma abana babaho neza
Ingo mbonezamikurire zituma abana babaho neza

Ni umushinga watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama 2020, ukaba urimo kandi gahunda y’igihugu y’ingo mbonezamikurire (ECD) ndetse na VUP, kuko ababyeyi bazita ku bana bazaba bari muri izo ngo bazaba bafatwa nk’abakora muri VUP bakazanahembwa.

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yavuze ko mu byo uwo muryango ukora mu burezi wibanda ku mikurire y’abana bato.

Agira ati “Mu bikorwa bya Imbuto Foundation byinshi bijyanye n’uburezi, twita cyane ku mbonezamikurire y’abana bato kuko ubukungu dufite bwa mbere ari abantu. Ubundi twebwe tugendera ku gitekerezo-shusho kigira kiti ‘akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa n’ibindi byangobwa, karakura kakaba igiti cy’inganzamarumbu”.

Umutoni avuga ko umwana agomba kwitabwaho mu buryo bwose kugira ngo akure neza
Umutoni avuga ko umwana agomba kwitabwaho mu buryo bwose kugira ngo akure neza

Ati “Nta mubyeyi utakwifuza gutera ako kabuto ndetse akabona gakura kakazavamo cya giti, ako kabuto ni abana bacu”.

Yakomeje avuga ko hazahugurwa abafashamyumvire ibihumbi 65, muri icyo gikorwa, abana bakazajya bahurizwa mu nsengero, mu biro by’utugari, mu nzu za bamwe mu babyeyi bazemera kuzitanga n’ahandi, cyane ko ngo nta gahunda ihari yo kubaka inzu zabugenewe.

Abana bitabwaho bari mu byiciro bibiri, ni ukuvuga kuva ku myaka 0-3 naho icyiciro cya kabiri kikaba ari ukuva ku myaka 3-6, aba bakaba bategurwa gutangira ishuri.

Umuyobozi mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yagarutse ku bintu bitatu by’ingenzi uwo mushinga uzibandaho.

Ati “Icya mbere ni ukugira ngo twite ku bana bato, ka kabuto gato kazakure, icya kabiri ni uko iyi gahunda izadufasha gukemura ikibazo u Rwanda ruhanganye na cyo cy’igwingira ry’abana kuko tuzakora ku mirire. Icya gatatu ni uko tuzatanga akazi ku baturage b’amikoro make, cyane cyane ababyeyi b’ababgore (care givers)”.

Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi Mukuru wa LODA
Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi Mukuru wa LODA

Ati “Kubera ko hazabaho guhugura abo babyeyi, bizanatuma umubyeyi abyara umwana ariko afite n’ubushobozi bwo kumwitaho. Bijyana kandi no guhindura imyumvire muri sosiyete kugira ngo ibyo duteganya bizagerweho”.

Uwo mushinga watangiye kugeragezwa muri 2018, iryo gerageza rikaba ryaratangiriye mu Turere twa Gasabo, Gatsibo na Kayonza, bikaba biteganyijwe ko muri uyu mwaka uzakorera mu mirenge 150, naho umwaka utaha ari bwo biteganyijwe ko uzarangira ukazaba uri mu mirenge 300 izatoranywa mu turere twose.

Muri buri murenge ngo hazaba hari ingo zita ku bana ziri hagati ya 10 na 20, buri rugo rukazaba rwitabwaho n’ababyeyi barindwi, bikaba biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazaba hari ingo 2,500 naho umwaka utaha zikazaba ari ingo 5000.

Uwo mushinga uzatwara miliyoni 109 z’Amadolari ya Amerika, agizwe na miliyoni 80 z’inguzanyo Leta yafashe, miliyoni 23 z’impano y’abafatanyabikorwa ndetse na miliyoni esheshatu nk’uruhare rwa Leta.

Inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka