Amakuru mashya ku cyorezo cya ‘Coronavirus’ cyugarije u Bushinwa

Amakuru dukesha BBC aravuga ko umubare w’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus wazamutse ugeze ku bantu 170, ikindi kandi, kuba hari umuntu byamaze kwemezwa ko yafashwe n’icyo cyorezo mu gace kitwa “Tibet” bivuze ko icyorezo cyageze mu duce twose tw’u Bushinwa.

Abanduye iyi virus mu Bushinwa bakomeje kwiyongera/ Ifoto yavanywe kuri interineti
Abanduye iyi virus mu Bushinwa bakomeje kwiyongera/ Ifoto yavanywe kuri interineti

Abakora mu rwego rw’ubuzima aho mu Bushinwa bavuga ko kugeza ku itariki 29 Mutarama 2020, abarwayi bafashwe n’icyo cyorezo bari bageze ku bihumbi birindwi na magana arindwi na cumi n’umwe (7,711).

Icyo cyorezo cyamaze kurenga imbibe z’Ubushinwa ku buryo cyamaze kugaragara no mu bindi bihugu cumi na bitanu (15) hirya no hino ku isi.

Biteganyijwe ko uyu munsi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (OMS/WHO) ryemeza niba iyo virusi, ari ikibazo kibangamiye isi muri rusange.

Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru w’iryo shami yagize ati “Mu minsi mike iyo virusi imaze, urabona ko yiyongera, by’umwihariko mu bihugu bimwe na bimwe, ikiduhangayikishije cyane ni ukwanduzanya kw’abantu hagati yabo”.

Yavuze ko iyo virusi yageze no mu bindi bihugu nk’Ubudage, Vietnam n’Ubuyapani, gusa ngo umubare w’abagaragaweho na yo uracyari muto, kuko yagaragaye ku bantu bahuye n’abavuye mu Bushinwa bayifite.

Yagize ati “Nubwo umubare w’abafashwe n’iyo virusi hanze y’Ubushinwa ukiri muto, ariko birashoboka ko na bo bakwibasirwa n’icyorezo”.

Virusi ya coronavirus imaze gufata abantu benshi mu Bushinwa ugereranyije n’icyorezo cyiswe “Sars” cyabayeho mu myaka ya za 2000, na cyo cyazanaga ibibazo mu nzira y’ubuhumekero.

Ibihugu bitandukanye byatangiye kuvana abenegihugu babyo mu Mujyi wa Wuhan wibasiwe cyane n’icyo cyorezo, muri byo harimo Ubwongereza, Australia, Korea y’Amajyepfo, Singapore na New Zealand.

Ikindi kandi biteganijwe ko abo bavanwa mu Bushinwa babanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ngo barebe ko nta bimenyetso by’iyo virusi bagaragaza.

Ubushinwa bwiteguye kurwanya icyo cyorezo nk’uko byemezwa na Perezida Xi Jinping w’icyo gihugu, wayise virusi y’amashitani “devil virus”.

Ubu Intara ya Hubei, aho impfu hafi ya zose zatewe n’iyo virusi zabereye uri mu kato. Iyo ntara ifite abaturage bagera kuri miliyoni 60, ni ho habarizwa Umujyi wa Wuhan, aho icyorezo cyahereye.

OMS iraburira abantu ko iyo virusi ishobora gukwira ahantu hanini hashoboka kandi vuba.

Iyo ndwara irahungabanya ubukungu bw’Ubushinwa, kuko ibihugu bitandukanye byabujije abaturage babyo kujya muri icyo gihugu ubundi cyari kiri ku mwanya wa kabiri (2) ku isi mu bukungu.

Kompanyi z’indege zo mu bihugu bitandukanye zasubitse ingendo zagombaga gukorera mu Bushinwa, ibigo nka Google, Ikea, Starbucks na Tesla byahagaritse ibikorwa byabyo mu Bushinwa.

Hari kandi na za raporo zatangiye kugaragaza ko hari ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu duce tumwe na tumwe tw’Ubushinwa, gusa itangazamakuru rya Leta y’icyo gihugu riravuga ko abayobozi barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bakomeze kubona ibiribwa kandi ku biciro bisanzwe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bushinwa ryatangaje ko ribaye rihagaritse imikino yose yari iteganyijwe mu mwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kwirinda guzuhuzanya tutakarabye inoki

Hategekimana samuel yanditse ku itariki ya: 6-03-2020  →  Musubize

Kwirinda guzuhuzanya tutakarabye inoki

Hategekimana samuel yanditse ku itariki ya: 6-03-2020  →  Musubize

Biratinyitse kdi biragoye kuko abaturage incuro nyinshi bisanga babaye ibitambo bya barwanira imyanya y’icyubahiro.
Mana tabara abantu bawe isu irashaje.

Alis yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Ya nibisanzwe iyo ushatse gusiga America nuko bigenda gusa IMANA iturinde twebwe tubirenganiramo that country (America) is possessed by the devil xi ping ari mukuri

Ggaga yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka