Ab’i Kaburanjwiri bicaje abayobozi ba Gasabo ku rutare rw’icyubahiro

Abatuye mu Mudugudu wa Kaburanjwiri uri mu Kagari k’Umunini, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batajya bicaza ku rutare rw’umwami Ruganzu ruri muri uwo mudugudu, umuntu wese utarahigura imihigo yahize.

Uru rutare rwahindutse ahantu bicaza abashyitsi b’icyubahiro, ku munsi w’Intwari barwicajeho abayobozi b’Akarere ka Gasabo ubwo bari babazaniye inka eshatu z’ubushuti busanzweho hagati y’uturere twombi.

Kuva mu mwaka ushize wa 2019 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka yasuraga uwo mudugudu, yasize asabye uturere twose mu gihugu kuza kwigira kuri Kaburanjwiri uburyo bateza imbere imibereho y’abaturage.

Nteziryayo Samuel uyobora Kaburanjwiri avuga ko uyu mudugudu ugizwe n’ingo 114. Mu mwaka wa 2010 ngo hagaragaraga ingo zubakishije nyakatsi 43 ndetse na 56 zari zituye ahashobora kubateza ibyago, ariko kuri ubu bose batuye hamwe mu nzu zisakaje amategura.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku wa 01 Gashyantare 2020 ubasanze bejeje ibigori, ibishyimbo, ibitoki n’imyumbati, abana bose ngo nta n’umwe utajya kwiga, ndetse nta mwangavu n’umwe muri uwo mudugudu wabyariye iwabo.

Aba baturage bavuga ko nta nzoga n’imwe ijya igera muri uwo mudugudu cyangwa ibindi biyobyabwenge, ndetse ko umugore n’umugabo baho ngo babana nk’uko Adamu na Eva bari babanye batarakora icyaha.

Uwitwa Mukamudenge Liberata akomeza ashimangira ibi ati “Nta nzoga tugira hano kuko n’umuntu ubashije kwenga ibitoki yenga umutobe akaba ari wo anywa, inzoga numva zivugwa mu yindi midugudu hirya iyo”.

Mukamudenge na bagenzi be iyo bashatse gukora inama bicara mu rugo kwa Nkundabera Célestin ahari amabuye manini afite ibinogo cyangwa igisoro hejuru, bivugwa ko cyacukuwe n’umwami witwaga Ruganzu Ndoli ngo wicaraga abuguza, ari nako ategura ingamba zo gutera i Burundi.

Kuri ayo mabuye cyangwa ibitare, ni ahantu abaturage baho bahaye agaciro gakomeye, bikaba byitwa ibitare by’imihigo bigomba kwicarwaho ari uko umuntu amaze kwesa imihigo yahize cyangwa ingamba yihaye.

Ubwo bamwe mu bayobozi n’abaturage b’Akarere ka Gasabo babasuraga mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2019, ngo basanze uturere twombi duhuje amateka, ndetse basiga bemereye abo baturage kuzagaruka babazaniye inka eshatu.

Nteziryayo uyobora Kaburanjwiri akomeza agira ati “Duhora twicara kuri ibi bitare ku munsi w’Intwari nk’uyu cyangwa mu gihe duhigura imihigo, kuko nta muntu twahicaza atarahigura imihigo yahize”.

Ati “Umuntu wananiwe kwesa imihigo tumwicaza inyuma ya rurira ruzitiro rukikije ibitare, impamvu twabyicajeho abantu bo muri Gasabo ni uko bahiguye umuhigo bari barahize wo kutuzanira inka eshatu, turabashima”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, ndetse n’Umuyobozi w’ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo, Shema Jonas, bavuga ku uturere twombi twatangiye umubano ushingiye ku gushyigikirana mu iterambere kw’abaturage no guhererekanya ubumenyi.

Shema akomeza agira ati “Igisigaye ni uko abayobozi b’uturere twombi bazabiganiraho hagakorwa amasezerano y’ubufatanye kuko birasanzwe”.

“Hari byinshi abaturage b’Akarere ka Gisagara bakwigira ku batuye Akarere ka Gasabo nk’akarere k’umujyi, hari n’ibyo abaturage ba Gasabo bakwigira ku Karere ka Gisagara nk’icyaro”.

Nteziryayo Samuel uyobora Kaburanjwiri yashimiye abo mu Karere ka Gasabo babagabiye
Nteziryayo Samuel uyobora Kaburanjwiri yashimiye abo mu Karere ka Gasabo babagabiye
Ibitare bya Rwabugiri mu Mudugudu wa Kaburanjwiri, Akagari ka Munini, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara byicazwaho abaturage bafatwa nk'Intwari
Ibitare bya Rwabugiri mu Mudugudu wa Kaburanjwiri, Akagari ka Munini, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara byicazwaho abaturage bafatwa nk’Intwari
Kuri ibi bitare ngo ni ho Umwami w'u Rwanda, Kigeli IV Rwabugiri yaruhukiraga yagiye gutera u Burundi
Kuri ibi bitare ngo ni ho Umwami w’u Rwanda, Kigeli IV Rwabugiri yaruhukiraga yagiye gutera u Burundi
Hirya y'uyu musozi wa Kaburanjwiri hari ikirwa cyitwa Sabanegwa kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi
Hirya y’uyu musozi wa Kaburanjwiri hari ikirwa cyitwa Sabanegwa kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka