RPL: Amagaju FC atangiye shampiyona atsinda AS Kigali

Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026.

Iyi kipe yo mu Majyepfo yatangiye shampiyona isura AS Kigali maze urugendo rutangira no kuyihira hakiri kare aho ku munota wa 45 yahise ifungura amazamu binyuze ku gitego cyatsinzwe na Rachid Mapoli Yekini, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya AS Kigali yishyuye igitego ku munota wa 75 gitsinzwe na Ntirushwa Aime gusa bitahiriye ngo ibe yabona inota rimwe cyangwa itsinde umukino, kuko ku munota wa 86 w’umukino Amagaju FC yayibonyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Habineza Alphonse, umukino urangira ari ibitego 2-1.

Uyu mukino wasozaga imikono y’umunsi wa mbere wa shampiyona yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru dore ko uwagomba guhuza APR FC na Marine FC wasubitswe kuko ikipe ya APR FC yari mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2025.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka